Mariko 7
7
Yezu ajya impaka n’abafarizayi
(Mt 15.1–20)
1Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko bari baturutse i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwa Yezu. 2Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ari byo kuvuga zidakarabye. 3Koko rero, Abafarizayi n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba ibiganza kugeza ku nkokora, bakurikije akamenyero k’abakurambere, 4n’iyo bavuye mu materaniro, ntibarya batabanje kwitera amazi. Hariho kandi n’indi migenzo myinshi bakurikiza by’akarande, nko koza ibikombe, ibibindi, n’amasahani . . . 5Nuko rero, Abafarizayi n’abigishamategeko baramubaza bati «Ni iki gituma abigishwa bawe badakurikiza umuco w’abakurambere, bakarisha intoki zanduye?» 6Arabasubiza ati «Izayi yabahanuye neza, mwa ndyarya mwe! Nk’uko byanditswe ngo
’Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa,
naho imitima yabo indi kure.
7 Icyubahiro bampa ni amanjwe:
inyigisho bigisha ni amategeko
y’abantu gusa.’ # 7.7 y’abantu gusa: reba Izayi 29.13.
8Murenga ku itegeko ry’Imana, mukibanda ku muco w’abantu.» 9Maze arababwira ati «Murubahuka mugakuraho itegeko ry’Imana mwitwaza gukurikiza umucokarande wanyu. 10Dore Musa yaravuze ati ’Jya wubaha so na nyoko’, kandi ati ’Uzatuka se cyangwa nyina, azacirwa urwo gupfa.’#7.10 urwo gupfa: reba Iyimukamisiri 20.12 na 21.17. 11Naho mwe mukavuga ngo ’Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Ibintu najyaga kuzagufashisha ni «Korbani#7.11 Korbani: ni ijambo ry’ikinyaramu risobanura ngo «ituro rigenewe Imana». Uwabaga yarasezeranye kuzaraga Ingoro y’Imana ibyo atunze byose, Abafarizayi bavugaga ko yashoboraga kubigumana kugeza apfuye, kandi ko aba atagitegetswe kubifashamo ababyeyi be.», ari byo kuvuga ituro ry’Imana, 12mumwemerera kutagira icyo afashisha se cyangwa nyina; 13bityo mukavuguruza ijambo ry’Imana mwitwaza umucokarande. Kandi mukora n’ibindi byinshi bisa n’ibyo.»
Ibihumanya umuntu
14Yongera guhamagara rubanda, arababwira ati «Nimutege amatwi mwese, kandi munyumve neza! 15Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. 16Ufite amatwi yo kumva niyumve!»
17Amaze kwinjira mu nzu yitaruye rubanda, abigishwa be bamusobanuza uwo mugani. 18Arabasubiza ati «Namwe mubuze ubwenge bigeze aho? Ntimwumva se ko nta kintu na kimwe cyinjira mu muntu giturutse inyuma gishobora kumuhumanya, 19kuko kitinjira mu mutima we, ahubwo kijya mu nda, kigasohoka kijya gutabwa mu rwobo.» Bityo yemeza ko ibiribwa byose bidahumanya. 20Arongera ati «Ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. 21Kuko mu mutima w’abantu ariho haturuka imigambi mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, 22ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi, n’amafuti. 23Ibyo bintu byose bibi biva mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.»
Ukwemera k’umugore w’umunyamahanga
(Mt 15.21–28)
24Ahagurutse aho, Yezu ajya mu gihugu cya Tiri. Nuko yinjira mu nzu, adashaka ko hagira ubimenya, ariko ntiyashobora kuhaguma bitamenyekanye. 25Ako kanya, umugore wari ufite umwana w’umukobwa wahanzweho na roho mbi yumvise bamuvuga, araza amupfukama imbere. 26Uwo mugore yari umunyamahanga, kavukire k’i Fenisiya ho muri Siriya, nuko amusaba kwirukana iyo roho mbi yari mu mukobwa we. 27Yezu aramubwira ati «Reka abana babanze bahage, kuko bidakwiye gufata umugati w’abana ngo bawujugunyire ibibwana.» 28Umugore aramusubiza ati «Ni koko, Nyagasani! Ariko n’ibibwana birya utuvungukira abana bataye mu nsi y’ameza.» 29Aramubwira rero ati «Ngiriye iryo jambo uvuze, ngaho genda, roho mbi ivuye mu mukobwa wawe.» 30Uwo mugore arataha, asanga umwana arambaraye ku buriri, koko roho mbi yamuvuyemo.
Yezu akiza igipfamatwi
31Yezu ava mu gihugu cya Tiri yambukiranya igihugu cya Sidoni, agaruka ku nyanja ya Galileya, yerekeje kuri Dekapoli. 32Nuko bamuzanira igipfamatwi kidedemanga, baramwinginga ngo amuramburireho ibiganza. 33Amuvana muri rubanda, amujyana ahitaruye, ashyira intoki ze mu matwi ye, nuko acira amacandwe ayamukoza ku rurimi. 34Hanyuma yubura amaso ayerekeje ku ijuru, asuhuza umutima ati «Efata», bikavuga ngo «Zibuka.» 35Ako kanya, amatwi ye arazibuka, n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga neza. 36Maze Yezu abihanangiriza kutagira uwo babibwira, nyamara uko abihanangiriza, akaba ari ko barushaho kubyamamaza. 37Bagatangara cyane bakavuga bati «Byose yabikoze neza; atuma ibipfamatwi byumva n’ibiragi bivuga.»
Currently Selected:
Mariko 7: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.