YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 2

2
Yezu akiza ikirema
(Mt 9.1–8; Lk 5.17–26)
1Hashize iminsi mike, Yezu asubira i Kafarinawumu; bamenya ko ari imuhira. 2Abantu benshi barahakoranira, bituma habura umwanya, ndetse n’imbere y’umuryango; nuko arabigisha. 3Haza abantu bamuzaniye ikirema gihetswe mu ngobyi. 4Kuko batashoboraga kukimugezaho, bitewe n’ikivunge cy’abantu, basenya igisenge#2.4 basenya igisenge: muri Palestina ibisenge ntibitumburutse ahubwo birashashe. Batambikagaho amaburiti bakayarandaho imiseke, hanyuma bagatwikiraho igitaka. hejuru y’aho yari ari. Bamaze kuhaca icyuho, bururutsa ingobyi ikirema cyari kiryamyemo. 5Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira icyo kirema ati «Mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe#2.5 urabikijijwe: Yezu agaragaza atyo ko Imana ishaka gukiza abantu ku mutima kurusha uko ikiza imibiri yabo. Kandi rero kubera ko Abayahudi bibwiraga ko ibyago by’umubiri biterwa n’ibyaha, gukiza umuntu ibyaha byamuteraga kwizera ko n’umubiri we uzakira.6Ubwo hakaba abigishamategeko bamwe, bari bicaye aho, bakibaza bati 7«Igituma uriya avuga atyo ni iki? Aratuka Imana. Ni nde ushobora gukiza ibyaha, atari Imana yonyine?» 8Ako kanya Yezu amenya ibitekerezo byabo, ni ko kubabwira ati «Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mutima wanyu? 9Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira ikirema nti ’Ibyaha byawe urabikijijwe’ cyangwa kuvuga nti ’Haguruka, ufate ingobyi yawe maze ugende’? 10None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha ku isi bwo gukiza ibyaha . . . », abwira ikirema ati 11«Ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!» 12Ako kanya arahaguruka, afata ingobyi ye, asohoka bose bamureba; bagwa mu kantu, basingiza Imana bavuga bati «Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi ngibi!»
Yezu atora Levi, akanasangira n’abanyabyaha
(Mt 9.9–13; Lk 5.27–32)
13Yezu yongera kugenda akikiye inyanja, imbaga yose y’abantu iramusanga, arabigisha. 14Nuko yihitira, abona Levi, mwene Alufeyi, yicaye mu biro by’imisoro. Aramubwira ati «Nkurikira.» Arahaguruka aramukurikira.
15Igihe Yezu yari ku meza iwe, hamwe n’abigishwa be, haza abasoresha benshi n’abanyabyaha gusangira na bo, kuko bamukurikiraga ari benshi. 16Abigishamategeko b’Abafarizayi, bamubonye asangira n’abanyabyaha n’abasoresha, babwira abigishwa be bati «Dore re! Mbese asangira n’abasoresha n’abanyabyaha!» 17Yezu ngo abyumve, arabasubiza ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi; sinazanywe n’intungane, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.»
Babaza Yezu ibyerekeye ugusiba kurya
(Mt 9.14–17; Lk 5.33–39)
18Umunsi umwe abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi bari basibye kurya. Nuko baraza babaza Yezu bati «Ni iki gituma abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi basiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» 19Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe basiba kurya, umukwe akiri kumwe na bo? Igihe cyose bakiri kumwe n’umukwe ntibakwiye gusiba kurya. 20Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo#2.20 umukwe azabavanwamo: Yezu aramenyesha atyo mu marenga ko urupfu rwe rudasigaje igihe kirekire cyane., ubwo rero bazasiba kurya kuri uwo munsi. 21Nta we utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko abigenje atyo, igishya cyakurura igishaje maze umwenda ukarushaho gucika. 22Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi yasandaza amasaho, maze divayi ikameneka, n’amasaho agapfa ubusa. Ubundi divayi nshya bajye bayishyira mu masaho mashya!»
Abigishwa ba Yezu bamamfuza ingano
(Mt 12.1–8; Lk 6.1–5)
23Umunsi umwe, ku isabato, Yezu anyura mu mirima y’ingano, abigishwa be batangira kugenda bazimamfuza. 24Abafarizayi ni ko kumubwira bati «Dore re! Kuki bakora ibibujijwe ku isabato?» 25Arabasubiza ati «Ntimwasomye#2.25 Ntimwasomye: reba 1 Samweli 21.1–7 n’Abalevi 24.5–9. uko Dawudi yabigenjeje, igihe ashonje akabura uko agira, we n’abo bari kumwe? 26N’uko yinjiye mu Ngoro y’Imana mu gihe cy’Abiyatari umuherezabitambo mukuru, akarya imigati y’umumuriko atashoboraga kurya, kuko yari igenewe abaherezabitambo bonyine, kandi akayihaho n’abari kumwe na we?» 27Nuko Yezu arababwira ati «Isabato ibereyeho umuntu, nta bwo ari umuntu ubereyeho isabato! 28Ni cyo gituma Umwana w’umuntu agenga#2.28 Umwana w’Umuntu agenga: ubwo Yezu yatumwe n’Imana, ni We ushobora gusobanura uburyo bw’ukuri bwo kubahiriza Umunsi w’isabato. Ku byerekeye icyo iryo zina «Umwana w’umuntu» risobanura, reba Mt 8.20 (n’igisob.) ndetse n’isabato!»

Currently Selected:

Mariko 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy