YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 16

16
Imva irimo ubusa
(Mt 28.1–8; Lk 24.1–11; Yh 20.1)
1Isabato irangiye, Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yakobo na Solome, bagura imibavu yo kumusiga. 2Nuko mu gitondo cya kare, ku wa mbere w’isabato, bajya ku mva, izuba rirashe. 3Baravugana bati «Ni nde uri buduhirikire ibuye riri ku muryango w’imva?» 4Nuko bitegereje, babona ibuye rihirikiye iruhande; nyamara ryari rinini cyane. 5Binjiye mu mva, babona umusore wari wicaye iburyo, yambaye ikanzu yera, maze bashya ubwoba. 6Nuko arababwira ati «Mwigira ubwoba. Murashaka Yezu w’i Nazareti, uwabambwe ku musaraba; yazutse, ntakiri hano. Ngaho nimwirebere n’aho bari bamushyize. 7Ahubwo nimujye kubwira abigishwa be, na Petero, ko abatanze mu Galileya; ni ho muzamubonera nk’uko yabibabwiye.» 8Basohoka mu mva bahunga, kuko umushyitsi n’ubwoba byari byabatashye. Nuko ntibagira uwo babibwira#16.8 ntibagira uwo babibwira: na none bararetse barabanza baratururukwa, hanyuma bibwira intumwa; reba Mt 28.8; Lk 10.22 na Yh 20.18., kuko bari bafite ubwoba.
Yezu abonekera abe
9Yezu amaze kuzuka mu gitondo cy’uwa mbere w’isabato, abanza kubonekera Mariya Madalena#16.9 Mariya Madalena: reba Yohani 20.11–18., uwo yari yarirukanyemo roho mbi ndwi. 10Nuko Mariya ajya kubimenyesha abari barabanye na we, bari bakiri mu mubabaro n’amarira. 11Bumvise ko Yezu ari muzima, kandi ko yamubonye, ntibamwemera.
12Hanyuma Yezu yongera kubonekera babiri muri bo#16.12 babiri muri bo: reba Luka 24.13–35., bari mu nzira bajya mu cyaro, bamubona asa ukundi. 13Na bo bajya kubimenyesha abandi, ariko ntibabemera.
14Hanyuma abonekera ba bandi Cumi n’umwe, bari ku meza, maze abatonganyiriza ukutemera kwabo n’umutima wabo unangiye, kuko bari banze kwemera abari bamubonye amaze kuzuka. 15Ni bwo ababwiye ati «Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose. 16Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa. 17Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya, 18bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica, nta cyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire.»
19Nuko Nyagasani Yezu amaze kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’Imana. 20Naho bo baragenda, bajya kwigisha hose. Nyagasani yabibafashagamo, kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga.

Currently Selected:

Mariko 16: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy