YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 6

6
Uburyo bwo gufasha abakene
1Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru. 2Igihe rero utanga imfashanyo, ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. 3Naho wowe, nutanga imfashanyo, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora, 4bityo imfashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.
Uburyo bwo gusenga
5Igihe musenga, ntimukagenze nk’ indyarya zikunda gusenga zihagaze mu masengero no mu mayirabiri, ngo zibonwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. 6Naho wowe, nushaka gusenga, ujye winjira mu nzu yawe, ukinge, maze usenge So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.
7Igihe musenga, ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza. 8Ntimukagenze nka bo; kuko So azi neza icyo mukeneye, na mbere y’uko mukimusaba.
«Dawe uri mu ijuru»
(Lk 11.2–4)
9Mwebwe rero mujye musenga, mugira muti:
Dawe uri mu ijuru,
izina ryawe ryubahwe,
10Ubwami bwawe nibuze,
icyo ushaka gikorwe mu nsi
nk’uko gikorwa mu ijuru.
11Ifunguro ridutunga uriduhe none.
12Utubabarire ibicumuro byacu,
nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.
13Ntudutererane mu bitwoshya#6.13 mu bitwoshya: cyangwa «ntudutererane mu bigeragezo».,
ahubwo udukize ikibi#6.13 udukize ikibi: cyangwa «udukize Umubi (Sekibi)»..
14Koko, nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu. 15Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu.
Uburyo bwo gusiba kurya
16Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zibigira: zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndababwira ukuri: ziba zashyikiriye ingororano yazo.
17Wowe rero nusiba kurya, ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso, 18kugira ngo utamenyesha abantu ko usiba, ahubwo bimenywe na So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.
Kwizigamira ubukungu mu ijuru
(Lk 12.33–34)
19Ntimugashakire ubukungu hano mu nsi, aho udusimba n’imungu byonona, aho abajura baca ibyuho bakiba. 20Ahubwo mwizigamire ubukungu mu ijuru, aho udusimba n’imungu bitonona, aho abajura badaca ibyuho ngo bibe. 21Kuko, aho ubukungu bwawe buri, ni ho n’umutima wawe uzaba uri.
Ijisho ni urumuri rw’umuntu
(Lk 11.34–36)
22Itara ry’umubiri ni ijisho. Niba rero ijisho ryawe ridafite inenge, umubiri wawe wose uzamurikirwa. 23Naho niba ijisho ryawe ari ribi, umubiri wawe wose uzaba mu mwijima. Noneho se, niba urumuri rukurimo ruhindutse umwijima, uwo mwijima uzangana iki#6.23 uzangana iki?: umuntu uhumye umutima kubera kwanga kwakira urumuri ruturuka ku Mana aragowe kurusha uwahumye amaso gusa.!
Imana n’ibintu
(Lk 16.13)
24Nta wushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe, asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu.
Kwegukira Imana
(Lk 12.22–31)
25Ni cyo gituma mbabwira nti ’Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu.’ Ubugingo se ntiburuta ibyo kurya? Umubiri se wo nturuta umwambaro? 26Nimurebe inyoni zo mu kirere: ntizibiba, ntizisarura, ntizihunika mu bigega, nyamara So wo mu ijuru arazigaburira! Mwebwe se, ntimuzitambukije agaciro? 27Ni nde muri mwe, n’aho yahagarika umutima ate, washobora kugira icyo yongera ku bugingo bwe? 28Imyambaro yo yabahagarikira iki umutima? Nimwitegereze indabo zo mu gasozi uko zikura: ntiziruha, ntiziboha. 29Nyamara rero ndababwira ko na Salomoni mu bukire bwe bwose atigeze yambara nka rumwe muri zo. 30Niba Imana yambika ityo icyatsi cyo mu murima kiriho none, ejo kikazatabwa mu muriro, mwe ntizabarengerezaho, mwa bemera gato mwe? 31Mwibunza rero imitima muvuga ngo ’Tuzarya iki? Tuzanywa iki? Tuzambara iki? 32Ni ibyo byose abanyamahanga bahihibikanira. So wo mu ijuru azi ko ibyo byose mubikeneye. 33Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma n’ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho.
34Mwiterwa impagarara n’iby’ejo: umunsi w’ejo uzazana impagarara zawo. Umuruho wa buri munsi urahagije.

Currently Selected:

Matayo 6: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy