YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 6:16-18

Matayo 6:16-18 KBNT

Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zibigira: zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndababwira ukuri: ziba zashyikiriye ingororano yazo. Wowe rero nusiba kurya, ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso, kugira ngo utamenyesha abantu ko usiba, ahubwo bimenywe na So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.