YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 1

1
Amasekuruza ya Yezu
1Dore igitabo cy’amasekuruza#1.1 amasekuruza: Matayo arashaka kwerekana ko Yezu ari we Mukiza w’ukuri. Akomoka kuri Abrahamu, we Imana yari yarasezeranyije iti «Amahanga yose y’isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe» (Intg 22.18). Yezu kandi akomoka kuri Dawudi, Imana yasezeranyije iti «Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahoraho iteka imbere yanjye» (2 Sam 7.16). Abahanuzi Izayi (11.1–10) na Yeremiya (23.5; 33.15) na bo bahanuye ko Umukiza azavuka mu nzu ya Dawudi. ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.
2Abrahamu yabyaye Izaki,
Izaki abyara Yakobo,
Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be,
3Yuda abyara Faresi na Zara, kuri Tamara,
Faresi abyara Esiromi,
Esiromi abyara Aramu.
4Aramu abyara Aminadabu,
Aminadabu abyara Nahasoni,
Nahasoni abyara Salimoni.
5Salimoni abyara Bowozi, kuri Rahabu,
Bowozi abyara Yobedi, kuri Ruta,
Yobedi abyara Yese,
6Yese abyara umwami Dawudi.
Dawudi abyara Salomoni, ku mugore wa Uriya,
7Salomoni abyara Robowamu,
Robowamu abyara Abiya,
Abiya abyara Asa,
8Asa abyara Yozafati,
Yozafati abyara Yoramu,
Yoramu abyara Oziyasi,
9Oziyasi abyara Yowatamu,
Yowatamu abyara Akazi,
Akazi abyara Ezekiyasi,
10Ezekiyasi abyara Manase,
Manase abyara Amoni,
Amoni abyara Yoziyasi,
11Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni.
12Ijyanwabunyago ry’i Babiloni rirangiye
Yekoniyasi abyara Salatiyeli,
Salatiyeli abyara Zorobabeli,
13Zorobabeli abyara Abiyudi,
Abiyudi abyara Eliyakimu,
Eliyakimu abyara Azori,
14Azori abyara Sadoki,
Sadoki abyara Akimu,
Akimu abyara Eliyudi,
15Eliyudi abyara Eleyazari,
Eleyazari abyara Matani,
Matani abyara Yakobo,
16Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu#1.16 Kristu: iri jambo risobanura «Uwasizwe n’Imana». Mu Isezerano rya kera, iyo bimikaga umwami, bamusigaga amavuta. Ndetse n’uwatorerwaga kuba umuherezabitambo mukuru barayamusigaga. Nyamara Yezu arabasumbye bose, kuko Imana imusenderezamo ubutoneshwe bwayo ikamusigisha Roho Mutagatifu wayo, maze ikamugira intore yihitiyemo n’Umukiza w’abantu bose..
17Ibisekuruza byose hamwe rero ni ibi: kuva kuri Abrahamu kugeza kuri Dawudi, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva kuri Dawudi kugera ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni kugera kuri Kristu, ni ibisekuruza cumi na bine.
Ivuka rya Yezu Kristu
18Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe#1.18 yari yarasabwe: mu muco w’Abayahudi, iyo umusore yakwaga umukobwa yasabye, uwo mukobwa yabaga abaye nk’aho ari umugore we koko, kandi ntiyashoboraga kumubenga hatabayeho impamvu zemewe n’amategeko. Nyuma y’ibyo, hashiraga amezi ubukwe bugataha, bityo imihango yo gushyingirwa yateganyijwe n’umuco wabo ikaba irangiye. na Yozefu; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 19Yozefu, umugabo we, wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. 20Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 21Azabyara umwana uzamwite Yezu#1.21 Yezu: mu gihebureyi iryo zina rivuga «Hakizimana»., kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» 22Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi#1.22 umuhanuzi: reba Izayi 7.14. ati
23 «Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda,
maze azabyare umuhungu,
nuko bazamwite Emanuweli»,
ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.»
24Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse nuko azana umugeni we. 25Ariko ntiyamwegera#1.25 ntiyamwegera: Matayo arashaka kutwumvisha ko Mariya yari yagumanye ubusugi bwe igihe abyaye Yezu, ariko nta bwo atubwira uko byagenze nyuma. Nyamara kuva mu ntangiriro, uruhererekane rw’abakristu ntirwahwemye kutwemeza ko Bikira Mariya yakomeje kuba isugi mu buzima bwe bwose. kugeza igihe Mariya abyariye umwana w’umuhungu nuko amwita Yezu.

Currently Selected:

Matayo 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy