YouVersion Logo
Search Icon

Luka 4

4
Yezu ashukwa#4.1 Yezu ashukwa: igituma Sekibi yemerewe gushuka Yezu, n’ibyo Yezu amusubiza yishingikirije ku Byanditswe bitagatifu, birebe muri Mt 4,1–10 (n’igisob.) na Sekibi
(Mt 4.1–11; Mk 1.12–13)
1Yezu ava ku nkombe ya Yorudani yuzuye Roho Mutagatifu, maze ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu. 2Ahamara iminsi mirongo ine ashukwa na Sekibi; ntiyagira icyo arya muri iyo minsi, maze ishize arasonza. 3Nuko Sekibi aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka iri buye rihinduke umugati.» 4Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Umuntu ntatungwa n’umugati gusa.’»
5Sekibi amujyana ahantu hirengeye, mu kanya gato amwereka ibihugu byose byo ku isi, 6aramubwira ati «Nzaguha gutegeka biriya bihugu byose, nguhe n’ubukire bwabyo, kuko nabihawe kandi nkabigabira uwo nshatse. 7Wowe rero nundamya, biriya byose biraba ibyawe.» 8Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Uzaramya Nyagasani Imana yawe, abe ari we uzasenga wenyine.’»
9Noneho amujyana i Yeruzalemu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro, maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, ngaho simbuka! 10Kuko handitswe ngo ’Izategeka abamalayika bayo bakurinde.’ 11Kandi ngo ’Bazagusama kugira ngo udatsitara ku ibuye.’» 12Yezu aramusubiza ati «Byaravuzwe ngo ’Ntuzagerageze Nyagasani Imana yawe.’»
13Sekibi amaze kumushuka ku buryo bwose, amusiga aho, ariko amuteze ikindi gihe.
Yezu atangira kwigisha mu Galileya
(Mt 4.12–17; Mk 1.14–15)
14Nuko Yezu asubira mu Galileya yuzuye ububasha bwa Roho Mutagatifu, aba ikirangirire mu gihugu cyose. 15Yigishirizaga mu masengero yabo, maze bose bakamushima.
Yezu n’ab’i Nazareti#4.15 i Nazareti: dushobora gukeka ko Yezu yagiye kabiri i Nazareti gusura abe. Ubwa mbere bamwakiriye neza naho ubwa kabiri bamwakira nabi. Ni byo Luka adutekerereza abikubiye mu nkuru imwe.
(Mt 13.54–58; Mk 6.1–6)
16Nuko Yezu ajya i Nazareti, aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye, yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu. 17Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura, abona ahanditse ngo
18 «Roho wa Nyagasani arantwikiriye,
kuko yantoye akansiga amavuta,
agira ngo ngeze Inkuru Nziza
ku bakene,
ntangarize imbohe ko zibohowe,
n’impumyi ko zihumutse,
n’abapfukiranwaga ko babohowe,
19 kandi namamaze umwaka
w’impuhwe za Nyagasani.» # 4.19 Impuhwe za Nyagasani: reba Izayi 61,1–2.
20Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza, maze aricara; mu isengero bose bari bamuhanze amaso. 21Nuko atangira kubabwira ati «Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe#4.21 byujujwe uyu munsi: Yezu ahamya ko ibyo yari amaze gusoma ari We byerekeyeho, kandi uko byari byanditse ni ko ashaka kugenza. uyu munsi.» 22Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga.
Ni ko kuvuga bati «Uyu si mwene Yozefu?» 23Yezu arababwira ati «Nta gushidikanya mugiye kuncira wa mugani ngo ’Muganga, banza wivure ubwawe!’ Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu byose, ngaho bikorere na hano iwanyu.» 24Yungamo ati «Ndababwira ukuri: nta muhanuzi ushimwa iwabo. 25Ndababwiza ukuri rwose: hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose; 26nyamara muri bo nta n’umwe Eliya yoherejweho, uretse umupfakazi w’i Sareputa#4.26 Umupfakazi w’i Sareputa: reba 1 Bami 17,9. ho mu gihugu cya Sidoni. 27Hari kandi n’ababembe benshi muri Israheli mu gihe cy’umuhanuzi Elisha; nyamara muri bo nta n’umwe wakijijwe, uretse Nahamani#4.27 Nahamani: reba 2 Bami 5,14. w’Umusiriya.» 28Abari mu isengero bumvise ayo magambo, bose barabisha, 29nuko bahagurukira icyarimwe, bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wari wubatseho, bagira ngo bahamurohe. 30Nyamara we abanyura hagati arigendera.
Yezu yigishiriza i Kafarinawumu
(Mt 7.28–29; Mk 1.21–28)
31Nuko amanukira i Kafarinawumu umugi wo muri Galileya, ahigishiriza ku munsi w’isabato. 32Batangariraga inyigisho ze, kuko yavugaga nk’umuntu ufite ububasha.
33Ubwo nyine, mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi, nuko itera hejuru cyane iti 34«Ayi we! Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana.» 35Yezu ayibwira ayikangara, ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!» Nuko roho mbi imutura hasi imbere ya bose, imuvamo nta cyo imutwaye. 36Bose ubwoba burabataha, baravugana bati «Mbega ijambo rikomeye! Dore arategekesha roho mbi ubushobozi n’ububasha zikamenengana!» 37Nuko Yezu aba ikirangirire muri ako karere kose.
Yezu akiza nyirabukwe wa Simoni n’abandi barwayi
(Mt 8.14–17; Mk 1.29–34)
38Yezu ava mu isengero, ajya mu rugo rwa Simoni. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari yahinduwe ahinda umuriro mwinshi, baramumwingingira ngo arebe uko amugira. 39Amwunama hejuru, ategeka umuriro kumuvamo, maze koko urazima. Ako kanya arabyuka, arabazimanira.
40Izuba rimaze kurenga, abari bafite abarwayi bafashwe n’indwara z’amoko yose, barabamuzanira; we abaramburiraho ibiganza, arabakiza. 41Roho mbi na zo zavaga mu bantu benshi zisakabaka ziti «Uri Umwana w’Imana!» Nyamara akazicyaha, azibuza kuvuga, kuko zari zizi ko ari we Kristu.
Yezu ava i Kafarinawumu
(Mk 1.35–39; Mt 4.23)
42Ngo bucye, arasohoka ajya ahantu hiherereye. Abantu baramushaka, baramwinginga ngo yoye kubasiga. 43Ariko arababwira ati «No mu yindi migi ngomba kuhamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana, kuko ari cyo natumwe.» 44Nuko ajya kwigisha mu masengero yo muri Yudeya.

Currently Selected:

Luka 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy