YouVersion Logo
Search Icon

Luka 19

19
Zakewusi
1Yezu ageze i Yeriko, yahuranya umugi. 2Nuko haza umugabo witwa Zakewusi, yari umutware w’abasoresha, akaba umukungu. 3Agerageza kubona Yezu uwo ari we ariko ntiyabishobora, kubera imbaga y’abantu, kandi akaba yari mugufi. 4Arirukanka, abacaho maze yurira igiti cy’umuvumu#19.4 igiti cy’umuvumu: igiti kivugwa mu ivanjili ntikiba ino iwacu; amashami yacyo amerera hasi ku buryo kucyurira bitaruhije., agira ngo abone Yezu wari ugiye kunyura aho. 5Yezu ahageze yubura amaso, aramubwira ati «Zakewusi, manuka vuba kuko ngomba gucumbika iwawe uyu munsi.» 6Nuko amanuka bwangu, amwakirana ibyishimo. 7Ababibonye bose barijujuta, baravuga bati «Yagiye gucumbika ku munyabyaha!» 8Nuko Zakewusi yegera Nyagasani, aramubwira ati «Rwose, Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze, ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye.» 9Yezu ni ko kuvuga ati «Uyu munsi umukiro watashye muri iyi nzu, kuko uyu na we ari umwana wa Abrahamu#19.9 umwana wa Abrahamu: kubera ko yisubiyeho kandi akiyemeza kuriha ibyo yangije, Zakewusi na we akwiye kubarirwa mu bana ba Abrahamu, ba bandi bagerageza kuba intungane nk’uwo mukurambere wabo.. 10Koko rero, Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.»
Umugani w’amafeza cumi
(Mt 25.14–30)
11Mu gihe abantu bari bamuteze amatwi, Yezu yongera kubacira umugani, kuko yari ageze hafi ya Yeruzalemu, kandi hakaba hari abibwiraga ko Ingoma y’Imana igiye kwigaragaza ako kanya. 12Nuko aravuga ati «Umuntu w’igikomangoma yagiye mu gihugu cya kure ajyanywe no kwimikwa, byarangira akagaruka. 13Nuko ahamagara icumi mu bagaragu be, abaha ibiceri cumi bya feza, arababwira ati ’Muzabikoreshe neza bizunguke kugeza igihe nzagarukira.’ 14Ariko abaturage be baramwangaga, maze bamukurikiza intumwa zo kuvuga ngo ’Ntidushaka ko uriya atubera umwami!’
15Amaze rero kwimikwa, aragaruka, ahamagaza abagaragu yari yarahaye feza ze, kugira ngo amenye icyo buri muntu yungutse. 16Uwa mbere araza, aravuga ati ’Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi cumi.’ 17Umwami aramubwira ati ’Ni uko, ni uko, mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye inyangamugayo mu bintu bike, uzatwara imigi cumi.’ 18N’uwa kabiri araza, ati ’Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi eshanu.’ 19N’uwo nguwo umwami aramubwira ati ’Nawe uzatwara imigi itanu.’
20Undi na we araza, ati ’Nyagasani, dore ifeza yawe, nayibitse neza mu gitambaro. 21Koko naragutinye, kuko uri umunyamwaga: utwara ibyo utabitse, ugasarura aho utabibye.’ 22Umwami aramusubiza ati ’Amagambo yawe umaze kwivugira ni yo ngiye kukuziza, wa mugaragu mubi we! Wari uzi ko ndi umunyamwaga, ntwara ibyo ntabitse, ngasarura ibyo ntabibye. 23Wabujijwe n’iki gushyira feza yanjye mu isanduku y’ububiko, ngo ningaruka uyimpane n’inyungu yayo?’ 24Nuko abwira abari aho, ati ’Nimumwake ifeza ye, maze muyihe uzifite ari icumi.’ 25Baramubwira bati ’Nyagasani, ko afite se nyine icumi!’ 26Umwami arabasubiza ati ’Ndabibabwiye: ufite wese bazamwongerera, naho ufite ubusa bazamwambura n’utwo yari atunze. 27Naho abanzi banjye banze ko mbabera umwami, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.’»
Yezu yakirwa i Yeruzalemu nk’umwami
(Mt 21.1–17; Mk 11.1–10; Yh 12.12–16)
28Yezu amaze kuvuga ibyo abarangaza imbere, azamuka agana i Yeruzalemu. 29Nuko agiye kugera i Betifage n’i Betaniya, hafi y’umusozi witwaga uw’Imizeti, yohereza babiri mu bigishwa be. 30Arababwira ati «Nimujye mu ngo ziri imbere yanyu. Nimuhagera, murahasanga icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze kigira uwo giheka. Mukiziture, mukinzanire. 31Nihagira ubabaza ati ’Murakiziturira iki?’ mumusubize muti ’Nyagasani aragikeneye.’» 32Intumwa ziragenda, zisanga bimeze uko Yezu yabibabwiye. 33Igihe bakikizitura, ba nyiracyo barababaza bati «Icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?» 34Baravuga bati «Nyagasani aragikeneye.»
35Nuko bakizanira Yezu. Bagereka ibishura byabo kuri cya cyana cy’indogobe, maze bicazaho Yezu. 36Uko yagendaga, ni ko baramburaga imyambaro yabo mu nzira. 37Ageze ahamanuka ku musozi w’Imizeti, abigishwa bose basagwa n’ibyishimo, batangira gusingiza Imana mu ijwi riranguruye kubera ibitangaza byose babonye. 38Nuko batera hejuru bati «Nahabwe impundu Umwami uje mu izina rya Nyagasani#19.38 Izina rya Nyagasani: reba zaburi 118,26.! Amahoro mu ijuru, n’ikuzo mu bushorishori bwaryo!»
39Bamwe mu Bafarizayi bari muri rubanda, baravuga bati «Mwigisha, cecekesha abigishwa bawe!» 40Yezu arabasubiza ati «Ndabibabwiye: n’iyo aba baceceka, amabuye yo yasakuza!»
Yezu aririra Yeruzalemu
41Amaze kwegera umugi no kuwitegereza, arawuririra, 42avuga ati «Ubonye uyu munsi iyo ugera waramenye icyaguhesha amahoro! Noneho rero byarakwihishe. 43N’iminsi iragusatiriye, maze abanzi bawe bazakugote, bagutangatange, bakwagirize impande zose. 44Bazakurimburana n’abana bawe bazaba bakurimo, kandi ntibazagusigira n’ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe Imana yakugendereyeho#19.44 yakugendereyeho: igihe Imana yohereje Yezu, ni Yo ubwayo yari ije gusura umuryango wayo maze irawuhamagara ngo wisubireho, ariko Abayahudi bo banangira umutima wabo banga kuyitaba. Ni cyo kizatuma Yeruzalemu isenywa (mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu Kristu).
Yezu yirukana abacuruzi mu Ngoro y’Imana
(Mt 21.12–13; Mk 11.15–19; Yh 2.13–16)
45Hanyuma Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana, atangira kuyirukanamo abacuruzi. 46Arababwira ati «Haranditswe ngo: Inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo; naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi#19.46 gusengeramo . . . abambuzi: reba Izayi 56,7 na Yeremiya 7,11.
47Buri munsi yigishirizaga mu Ngoro y'Imana. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, kimwe n’abakuru b’umuryango, bashaka ukuntu bamwicisha. 48Nyamara ntibabona aho bamuturuka, kuko rubanda rwose bari bamuteze amatwi, bitaye cyane ku byo yavugaga.

Currently Selected:

Luka 19: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy