YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 3

3
Bambuka Yorudani
1Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, we n’Abayisraheli bose; bava i Shitimu, baragenda maze bagera kuri Yorudani. Aho ngaho baraharara mbere yo kwambuka. 2Nyuma y’iminsi itatu, abatware b’imbaga banyura mu ngando, 3maze baha rubanda iri tegeko, bati «Nimubona Ubushyinguro#3.3 Ubushyinguro: iyo sanduku yari yarakozwe mu mbaho z’ibiti by’agaciro (reba Iyim 25,10–22), ikaba ikimenyetso cy’uko Imana iri rwagati mu muryango wayo, igahorana na wo. Ni yo mpamvu ubwo Bushyinguro bwagombaga kugenda imbere y’imbaga yose, bityo umuryango ukamenyeraho ko ari Uhoraho ubwe ugiye kwigarurira icyo gihugu, kugira ngo akigabire abe. Naho bo barabukurikiraga, ariko bakabugendera kure kubera icyubahiro bari babufitiye. bw’Isezerano ry’Uhoraho, Imana yanyu, n’abaherezabitambo b’Abalevi babuhetse, ubwo muzahereko muva aho muri, maze mubukurikire; 4bityo muzamenye inzira mugomba kunyura, kuko iyo nzira nta bundi mwari mwayinyura. Ariko hagati yanyu na bwo, hajye hasigara intera ireshya n’imikono ibihumbi bibiri; ntimukabwegere.»
5Hanyuma Yozuwe abwira rubanda, ati «Mwitagatifuze kuko ejo Uhoraho azakora ibitangaza hagati yanyu.» 6Yozuwe abwira abaherezabitambo, ati «Nimuheke Ubushyinguro bw’Isezerano, maze mutambuke mujye imbere y’imbaga.» Baheka Ubushyinguro bw’Isezerano, maze bajya imbere y’imbaga.
7Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Uyu munsi ndatangira kukubahiriza mu maso ya Israheli, kugira ngo bamenye ko nzaba ndi kumwe nawe nk’uko nabanye na Musa. 8Naho wowe, uhe iri tegeko abaherezabitambo baheka Ubushyinguro uti ’Nimugera ku nkombe y’amazi ya Yorudani, muhagarare muri Yorudani.’»
9Yozuwe abwira Abayisraheli, ati «Nimwigire hino maze mwumve ijambo ry’Uhoraho, Imana yanyu.» 10Nuko Yozuwe aravuga ati «Ibi ni byo muzamenyeraho ko Imana Nyir’ubuzima iri muri mwe, kandi ko izamenesha mubyirebera Umukanahani, Umuheti, Umuhivi, Umuperezi, Umugirigashi, Umuhemori, Umuyebuzi: 11dore Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Umugenga w’isi yose bugiye kubabanziriza muri Yorudani. 12None ubu rero, mufate abantu cumi na babiri mu miryango ya Israheli, umuntu umwe muri buri muryango. 13Ubwo abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Umugenga w’isi yose, nibaba bagishinga ibirenge mu mazi ya Yorudani, ako kanya amazi ya Yorudani amanuka ava mu masoko aracikamo kabiri, maze yibumbire mu kizenga kimwe.»
14Nuko imbaga isohoka mu mahema yayo kugira ngo yambuke Yorudani, naho abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bayigenda imbere. 15Abahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bagikandagira mu mazi yo ku nkengero, — koko kandi amazi ya Yorudani asendera ku nkombe zombi igihe cyose cy’isarura —, 16ako kanya amazi yamanukaga ava mu masoko arahagarara, maze yibumbira hamwe icyarimwe kure cyane ahitwa Adama, umugi uri hafi ya Saritani, naho amazi yamanukaga ajya mu nyanja ya Araba, ari yo nyanja y’Umunyu, arakama rwose#3.16 arakama rwose: ibyo byabereye hafi y’umugi wa Adama, nko mu birometero mirongo itatu mu majyaruguru ya Yeriko (reba ku ikarita ya 4). Aho hantu Yorudani itemba hagati y’imisozi ihanamye, bikaba bishoboka ko haba haracitse inkangu, zikagomera urwo ruzi. Ndetse n’abanyamakuru b’Abarabu bahamya ko hari n’ubundi ibyo byigeze kuba, mu 1267 nyuma ya Kristu., maze imbaga yambukira ahateganye na Yeriko.
17Nuko abaherezabitambo bahekaga Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, bahagarara ku butaka bwumutse muri Yorudani rwagati, mu gihe Israheli yose yambukiraga ahumutse; abaherezabitambo ntibanyeganyega kugeza ubwo imbaga yose yari imaze kwambuka Yorudani.

Currently Selected:

Yozuwe 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy