YouVersion Logo
Search Icon

Yoweli 2

2
Igitero cy’inzige kibanziriza Umunsi w’Uhoraho
1Nimuvugirize ihembe i Siyoni,
muvugirize induru ku musozi mutagatifu!
Abatuye igihugu bose nibakangarane,
kuko Uhoraho aje, nguyu umunsi we uregereje!
2Ni umunsi w’umwijima n’icuraburindi,
umunsi w’ibicu n’ibihu bibuditse!
Dore, ya mbaga y’indatsimburwa#2.2 ya mbaga y’indatsimburwa: n’aha ngaha, Yoweli aravuga cya gitero cy’inzige. kandi itabarika yadutse,
uboshye umuseke umurikiye ku mpinga z’imisozi.
Ni inyoko itigeze iboneka na rimwe,
nta n’iyindi izaboneka nka yo,
kugeza kera cyane, mu bisekuruza bizaza.
3Mbega igitero! Kibanjirijwe n’umuriro ugurumana,
kigakurikirwa n’ikibatsi cy’umuriro utwika.
Kitaraza, igihugu cyasaga n’ubusitani bwa Edeni,
kimaze kuhanyura, hasigara ari ubutayu bwiyanitse.
Ni iki cyashoboraga kugihonoka?
4Iyo nyoko imeze nk’amafarasi,
iragenda isiganwa, uboshye abanyamafarasi.
5Urwamu rwayo ni nk’urw’amagare y’intambara
asimbuka mu mpinga z’imisozi,
cyangwa umuriri w’ibikenyeri bigurumana.
Mbega ingabo z’intwari, ngo zirakera urugamba!
6Amahanga yakangaranye imbere yayo,
abantu bose basuherewe.
7Inzige zirihuta nk’ingabo z’intwari,
ziratondagira inkike nk’abamenyereye intambara,
zose ziboneje inzira, nta na rumwe ruyiteshukaho.
8Nta na rumwe rubyigana n’urundi,
zose ziragenda ziromboreje imbere.
No mu isibaniro ry’imyambi zo ziratwaza,
kandi ntizigera zitatana.
9Zirambukiranya umugi ziruka ku nkike;
zirurira amazu, zigasesera mu madirishya nk’abajura.
10Isi irahinda umushyitsi, ijuru rigahungabana imbere yazo!
Izuba n’ukwezi bikijima, inyenyeri ntizongere kumurika!
11Uhoraho ararangururira ijwi imbere y’ingabo ze!
Ingabo ze ntizigira ingano,
ni zo ntwari zirangiza icyo ategetse.
Koko rero, Umunsi w’Uhoraho urakomeye cyane,
kandi uteye ubwoba! Ni nde wawuhangara?
Igihe cyo kugarukira Uhoraho
12Na n’ubu kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze,
nimungarukire n’umutima wanyu wose,
mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye.
13Nimushishimure imitima#2.13 Nimushishimure imitima yanyu: niba batisubiyeho koko babikuye ku mutima, imihango yindi bakora yaba ari uburyarya. yanyu, aho gushishimura ibyo mwambaye,
maze mugarukire Uhoraho, Imana yanyu,
kuko agwa neza akanagira impuhwe;
atinda kurakara akaba n’indahemuka,
kandi ntakunda guteza ibyago.
14Hari uwabimenya se? Ahari wenda ntiyazisubiraho!
Ahari wenda icyago ntiyazagisimbuza umugisha,
akongera gushimishwa n’amaturo n’ibitambo
mwatura Uhoraho, Imana yanyu!
15Nimuvugirize ihembe i Siyoni,
mutangaze hose igisibo gitagatifu,
kandi mutumize bose mu iteraniro#2.15 bose mu iteraniro: kimwe no muri 1,13–14, no muri aka gace ka 2,15–17, umuhanuzi arararikira umuryango wose gukoranira hamwe ngo batakambire Uhoraho..
16Nimukoranye rubanda, muhamagaze ikoraniro ryose.
Nimukoranye abasaza, n’abato, ndetse n’abakiri ku ibere.
Umukwe nasohoke mu nzu ye,
umugeni na we ave mu cyumba cye.
17Abaherezabitambo, ari bo bashinzwe imirimo y’Uhoraho,
nibaririre hagati y’umuryango w’Ingoro n’urutambiro;
nibatakambe bagira bati «Uhoraho, babarira imbaga yawe;
wikoza isoni umurage wawe,
ngo amahanga awuhindure urw’amenyo.
Ni iki cyatuma mu mahanga bavuga ngo:
Mbese Imana yabo iba he?»
2. UHORAHO ASUBIZA UMURYANGO WE#2.17 UMURYANGO WE: umuhanuzi arageza kuri rubanda igisubizo cy’Uhoraho: ababariye umuryango we kandi awuhaye umugisha. Za nzige zateye azaziyobya zirohame mu nyanja, maze imvura y’umurindi izongere kurumbura ubutaka.
18Ni bwo Uhoraho agiriye ishyaka igihugu cye,
maze ababarira umuryango we.
19Nuko Uhoraho asubiza umuryango we, ati
«Noneho ngiye kuboherereza ingano na divayi,
hamwe n’amavuta mashyashya, muzabihage;
kandi sinzongera kubakoza isoni bibaho
mu maso y’amahanga.
20Uje aturutse mu majyaruguru, nzamunyuza kure yanyu;
nzamuhinda mwerekeza mu gihugu cyumaganye kandi kitera.
Ingabo ze z’imbere nzaziganisha mu nyanja y’iburasirazuba,
iz’inyuma nziganishe mu nyanja y’iburengerazuba,
maze umunuko uzatongore kubera ububore bwazo,
kuko Uhoraho azaba yakoze ibintu bikomeye!»
21Witinya, wa si we, ishime kandi unezerwe,
kuko Uhoraho agiye gukora ibintu bikomeye!
22Namwe, nyamaswa zo mu gasozi, mwitinya;
inzuri zo mu mayaga zongeye kumera ubwatsi,
ibiti byeze imbuto zabyo,
umutini n’umuzabibu byarumbutse.
23Bantu b’i Siyoni, nimunezerwe,
mwishimire muri Uhoraho, Imana yanyu,
kuko abahaye imvura y’umuhindo ibakwiye,
akaba abagushirije imvura y’itumba n’iy’umuhindo nka kera.
24Imbuga zizuzuraho ingano,
urwengero rusagukwe na divayi n’amavuta mashyashya.
25«Nzabariha ibyariwe n’insanane muri ya myaka yose,
bikaribwa n’inzige, n’indahaga, n’ibihore,
ari byo cya gitero cyanjye nabateje.
26Muzarya mwijute, muzasingize izina ry’Uhoraho, Imana yanyu,
yabakoreye ibintu by’agatangaza.
Umuryango wanjye ntuzongera gukorwa n’isoni bibaho!
27Ubwo muzamenya ko ndi rwagati muri Israheli,
nkaba ndi Uhoraho, Imana yanyu,
kandi ko nta yindi ibaho!
Umuryango wanjye ntuzongera gukorwa n’isoni bibaho.»

Currently Selected:

Yoweli 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy