YouVersion Logo
Search Icon

Yobu 42

42
Yobu asubiza ubwa nyuma
1Yobu asubiza Uhoraho#42.1 Yobu asubiza Uhoraho: nk’uko yabigenje mu mutwe wa 40,3–5, Yobu yongera kwiyoroshya imbere y’ububasha bw’Imana. Maze yumva noneho ko ubuhanga bw’Imana n’ubutabera bwayo bijyanye n’ubushoborabyose bwayo kandi ko bumurenze kure. Nuko Yobu arekeraho kwivumbura, yizera Imana, kuko yiboneye ko ari yo imugize n’ubwo atabona uko ibikora. agira ati
2«Nzi ko ushobora byose,
kandi nta mugambi wawe uburizwamo.
3Ni nde wagutambamira,
kandi atagira ubwenge?
Ni koko, napfuye kuvuga ntasobanukiwe,
mpubukira ibitangaza bindenze kandi ntazi.
4(Tega amatwi, ureke mvuge,
ngiye kukubaza, nawe unsubize#42.4 nawe unsubize: uwo murongo twawushyize mu dukubo kuko ugomba kuba utari mu mwanya wawo, ukaba nta n’icyo uvuze. Ni umutwe wa 38,3 basubiramo..)
5Ubundi najyaga nkubwirwa mu nkuru,
none, nakwiboneye n’amaso yanjye;
6ni yo mpamvu nicujije ibyo navuze, ndabyihannye;
dore nicaye mu ivu no mu mukungugu.»
VIII. UMWANZURO
Yobu asubizwa umunezero yahoranye
7Uhoraho amaze kugeza kuri Yobu ayo magambo, abwira Elifazi w’i Temani, ati «Nabarakariye cyane, wowe n’izo ncuti zawe ebyiri, kuko mutamvuze neza nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje. 8None rero, nimushake ibimasa birindwi n’amasekurume y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Muzatura igitambo gitwikwa, umugaragu wanjye Yobu abasabire imbabazi#42.8 Yobu abasabire imbabazi: aha ngaha Yobu ameze nk’umuntu usabira abandi ku Mana ikamwumva vuba, kimwe n’Abrahamu (Intg 18,22–32; 20,7) na Musa (Iyim 32,11–14); na Samweli (1 Sam 7,5; 12,19), na Amosi (7.2–6); na Yeremiya (11.14; 37,3). Ibigeragezo bye ni nk’impamvu yo kugira ngo isengesho rye ribe ingirakamaro. Yobu ni nk’umuntu wo gutegura «Umugaragu w’Uhoraho» (Iz 53,12) watuye ububabare bwe ngo ahongerere ibyaha by’umuryango.. Nzamwumva, maze noye kubahanira ko mutamvuze neza nk’uko Yobu umugaragu wanjye yabigenje.» 9Elifazi w’i Temani, Bilidadi w’i Shuwa, na Sofari w’i Nahama, baragenda bakora uko bari bategetswe, maze Uhoraho na we yumva icyo Yobu amusabye.
10Igihe Yobu yasabiraga imbabazi incuti ze, Uhoraho yamushubije umunezero we, umutungo yahoranye awukuba kabiri. 11Abavandimwe be, bashiki be n’incuti ze za kera, baza kumusura, basangira umugati mu nzu ye. Baramuririye, banamuhoza agahinda yatewe n’ibyago Uhoraho yamwoherereje. Buri wese agenda amuha igiceri cya feza, n’impeta ya zahabu.
12Nuko Uhoraho aha Yobu umugisha, urenze ndetse uwo yahoranye. Yatunze intama ibihumbi cumi na bine, ingamiya ibihumbi bitandatu, ibimasa by’inkone ibihumbi bibiri, n’indogobe z’amanyagazi igihumbi. 13Yabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu. 14Umukobwa umwe yamwise «Nyiranuma», uwa kabiri amwita «Bwiza», uwa gatatu amwita «Mukaburanga». 15Mu gihugu cyose, nta bakobwa beza nk’abo bari bahari. Yobu yabahaye iminani kimwe na basaza babo.
16Nyuma y’aho, Yobu yabayeho indi myaka ijana na mirongo ine, abona abuzukuru, abuzukuruza, ageza no ku buvivi. 17Nuko Yobu apfa yisaziye neza, yarabonye ibintu n’ibindi.

Currently Selected:

Yobu 42: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy