Yobu 40
40
Igisubizo cya Yobu
1Uhoraho arakomeza, abwira Yobu, ati
2«Umuburanyi wa Nyir’ububasha ntaremera se, ko yatsinzwe?
Unyomoza Imana aracyafite icyo asubiza?»
3Yobu asubiza Uhoraho, agira ati
4«Ni koko, nakinnye mu bikomeye; nabona nsubiza iki?
Ahasigaye ni ugupfuka umunwa ngaceceka.
5Dore imbara navugiye, sinzasubiza;
navuze menshi, sinzongera.»
Ijambo rya kabiri ry’Uhoraho
6Uhoraho asubiza Yobu mu nkubi y’umuyaga#40.6 mu nkubi y’umuyaga: ijambo rya kabiri ry’Uhoraho ryunga mu rya mbere kandi intego yaryo ni imwe n’iy’iryambere. Noneho Imana imurikira Yobu inyamaswa z’ibihangange, nk’imvubu (40.15–24) n’ingona (40.25—41.26). Ingufu z’izo nyamaswa z’ibihangange zibutsa iza Leviyatani n’iz’ibindi bikoko biteye ubwoba Imana yatsinze igihe irema isi. Hejuru y’ububasha bungana butyo, kandi bugaragaza ubuhanga buhanitse, Yobu yakongeraho iki?, agira ati
7«Kenyera kigabo rero ukomeze,
maze nkubaze unsubize.
8Harya ngo ibyo nemeje uzabivuguruza,
unshinje, maze untsinde?
9Ese ufite ububasha nk’ubw’Imana,
ijwi ryawe se, rirakangaranya nk’iryayo?
10Ngaho rero itamirize ishema n’ububasha,
wuzure icyubahiro n’ububengerane,
11ujye ukwiza hose uburakari bwawe,
abirasi ubarebe igitsure bacebe,
12ukwiteruyeho wese umucubye,
abakugomeye ubarimbure rugikubita,
13maze ubazike mu gitaka,
ubafungiranire mu buroko.
14Nanjye ubwanjye nzaguhimbaza,
kuko ubutwari bwawe bwagukijije.
15Zirikana ko imvubu nayiremye kimwe nawe,
ikaba itunzwe no kurisha nk’imfizi.
16Uzayirebe, imbaraga zayo ziba mu matako,
naho ubukaka bwayo bukaba mu gituza.
17Irega umurizo ukagira ngo ni ingiga y’igiti,
imitsi y’amatako yayo irasobekeranye.
18Amagufa yayo, wagira ngo akoze mu byuma,
amaguru n’amaboko byayo bikomeye nk’umutarimba.
19Irusha imbaraga ibiremwa by’Imana byose,
yagizwe umutware w’ibindi bikoko,
20kuko n’imisozi iyihakwaho,
kimwe n’ibindi bikoko byose byo mu ishyamba.
21Iryama mu rufunzo,
ikabyagira mu ruseke rwo mu bishanga;
22ikugama izuba mu gicucu cyarwo
ikikijwe n’ibihuru byo ku ruzi.
23N’iyo uruzi rwuzuye, ntihangayika,
n’iyo rwayigera mu menyo, iguma hamwe.
24Hari ushobora kuyinogoramo amaso se,
cyangwa ngo ayipfumure amazuru?
25Ese hari uwarobesha ingona urushundura,
ngo ayishumike umugozi ku rurimi?
26Uramutse se uyikuruye amazuru,
ukayitoboza icyuma urwasaya,
27urakeka ko yagutakambira,
ikakubwiza akarimi keza?
28Ubwo se, wagirana na yo isezerano,
kugira ngo ikubere umugaragu burundu?
29Watinyuka se kuyikinisha nk’akanyoni,
cyangwa kuyigiramo igikinisho cy’abakobwa bawe?
30Abarobyi se bayigenera igiciro,
maze bakayigemurira abacuruzi?
31Uruhu rwayo se rwatoborwa n’imyambi,
cyangwa igihanga cyayo amacumu yacyigerera?
32Uzase n’uyikozaho ikiganza,
urebe ukuntu ikwamagana, uzaherako uyizinukwa.
Currently Selected:
Yobu 40: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.