Yobu 35
35
Ijambo rya gatatu rya Elihu
1Elihu afata ijambo, agira ati
2«Ubwo uribwira ngo ufite ukuri,
ukeka ko wakwiregura imbere y’Imana,
3uvuga uti ’Kuba indacumura bimariye iki?
Hari akamaro bimfitiye?’
4Ubu rero, ngiye kugusubiza,
wowe n’incuti zawe.
5Itegereze ijuru, urirebe,
uhange amaso ibicu, urasanga biri hejuru yawe.
6Ibyaha ukora wibwira se ko bishyikira Imana?
Iyo wungikanya ibicumuro, wibwira ko hari icyo itakaza?
7Iyo ubaye intungane se ho, hari icyo uyongerera?
Hari icyo se uba uyihaye?
8Abo ubugome bwawe bukoraho ni abantu nkawe,
n’ubutungane bwawe bukarengera mwene muntu!
9Iyo umuntu akandamijwe arataka,
yahohoterwa n’abakomeye akavuza induru;
10ariko nta we ugira ati ’Imana yaturemye iri he?
Yo itera abantu kuyiramya nijoro,
11yo iduha ubwenge buruta ubw’inyamaswa zo ku isi,
n’ubwitonzi burusha ubw’inyoni zo mu kirere?’
12Bigatuma rero abantu batakamba, ntibasubize,
bitewe n’ubwirasi bw’abagome.
13Nawe rero ugatera hejuru ngo Imana ntiyumva,
ngo Nyir’ububasha ntabyitayeho!
14Ubwo se yakumva ite, kandi uvuga ko utayibona,
ko wayiregeye, none ukaba utegereje igisubizo;
15ukemeza ko uburakari bwayo budahana,
kandi ko ubwicanyi itakibwitaho!
16Ngayo amagambo y’amahomvu Yobu avuga;
ni ubwenge buke bumutera gusukagura amagambo.»
Currently Selected:
Yobu 35: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.