YouVersion Logo
Search Icon

Yobu 29

29
V. UMWANZURO W’ICYO KIGANIROYOBU ARIREGURA AGANYA#29.0 YOBU ARIREGURA AGANYA: ni ijambo rya nyuma rya Yobu kandi ni na ryo rikomeye. Mu gice cya mbere (29.1–25) arabanza akibukana agahinda ubukire bwe bwo mu gihe cyashize, igihe Imana yari ikimushyizeho ibiganza, akize kandi yubahwa n’abantu bose; igice cya kabiri (30.1–31) cyo kivuga ibyerekeye akaga yibereyemo muri iki gihe; naho igice cya gatatu (31.1–40) kigahamya ubudacumura bwe; Yobu arondora n’ibyaha yashoboraga gukora, ariko akaba atarabikoze.
Yobu aribuka amahirwe yari afite kera
1Yobu akomeza umuvugo we, agira ati
2«Ni nde uzansubiza imibereho nk’iyo nahoranye mbere,
igihe Imana yandindaga,
3ubwo itara rye ryamurikiraga ku mutwe wanjye,
maze urumuri rwe rukanyobora mu mwijima?
4Uwansubiza uko nari meze, igihe nari ntengamaye,
Nyir’ububasha ari we undinze,
5Imana ikiri kumwe nanjye,
igihe abana banjye bankikizaga,
6niyuhagiza amata ibirenge,
amavuta avubuka mu rutare, agatemba nk’imigezi!
7Icyo gihe, nasohokeraga ku karubanda hafi y’umugi,
nkahasanga intebe yangenewe,
8urubyiruko rwambona rukihisha,
naho abakambwe bagahaguruka banyubahiriza;
9abatware birindaga kuvuga,
iminwa yabo bakayipfuka,
10ijwi ry’ibikomangoma rigacweza,
ururimi rwabo bakaruca bakarumira.
21Baracecekaga#29.21 Baracecekaga: iyi mirongo 21–25 twayishyize inyuma y’uwa 10, kuko mu by’ukuri ari wo mwanya wayo. bakantega amatwi,
bagategereza igitekerezo cyanjye.
22Iyo narangizaga kuvuga, nta wasubizagayo,
ahubwo ijambo ryanjye ryarabacengeraga,
23ugasanga bampanze amaso, nk’abategereje imvura,
bakasama nk’abarangamiye iy’umuhindo.
24Iyo nabasekeraga, baratangaraga,
bakitegereza uko nsa nta na hamwe basize.
25Ni jye wabayoboraga, nkabarangaza imbere,
nkamera nk’umwami uri hagati y’imbaga ye,
aho mbajyanye bakajya aho.
11Ni koko, uwanyumvaga wese yanyitaga umuhire,
n’umbonye wese akanyamamaza,
12kuko nakizaga umukene untakambiye,
cyangwa imfubyi yabuze kirengera.
13Abihebye bose bapfaga bandamya,
n’umutima w’umupfakazi nkawuha kwishima.
14Narangwagaho ubutungane, kandi bunyizihiye,
ubutabera ni bwo bwari igishura n’ikamba ryanjye.
15Nareberaga impumyi,
nkagendera igicumba,
16nari umubyeyi w’abakene,
kandi nkita ku magorwa ya ba nyakamwe.
17Abagiranabi nabakuraga amenyo,
nkabatesha abo bashakaga kurya.
18Ubwo naribwiraga nti «Nzapfa nshaje,
mfite imyaka itabarika nk’umusenyi;
19imizi yanjye izashorera mu mazi,
maze nijoro urume rutonde ku mashami yanjye;
20ikuzo ryanjye rizahora ari ryinshi,
kandi umuheto wanjye uzasubirana umurego.»

Currently Selected:

Yobu 29: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in