Yobu 25
25
Bilidadi avuga ubwa gatatu
1Bilidadi w’i Shuwa#25.1 Bilidadi w’i Shuwa: muri Bibiliya y’igihebureyi, imitwe ya 24–25–26–27 ni akajagari; urugero, ijambo rya Bilidadi ricibwamo n’igisubizo cya Yobu kitazira igihe cyacyo. Abahanga bize cyane igitabo cya Yobu, bagerageje gushyira buri gice mu mwanya wacyo ku buryo bukurikira: 25,1–6; 26,5–14; 26,1–4; 27,1–23; 24,18–25. Mu ijambo rye, Bilidadi yivugira ibintu bisanzwe, maze akageraho agatandukira akavuga ibyerekeye ubushoborabyose bw’Imana. afata ijambo, aravuga ati
2«Imana ni yo nyir’ububasha n’igitinyiro,
ni yo ituma amahoro aganza mu ijuru.
3Ni nde wabasha kubarura imitwe y’ingabo zayo ?
Ni nde umucyo w'Imana utamurikira ?
4Mbese umuntu yabasha gutunganira Imana ?
Ese umuntu buntu yabasha ate kuba umwere ?
5Mbese niba Imana ibona ukwezi kudacyeye,
ese niba Imana ibona inyenyeri zitera de,
6kuri mwene muntu hacura iki,
mwene muntu umeze nk’urunyo n’umunyorogoto ?
Currently Selected:
Yobu 25: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.