Yobu 23
23
Yobu asubiza Elifazi
1Yobu afata ijambo#23.1 Yobu afata ijambo: Yobu nta cyo asubiza ku muhate wo kugarukira Imana Elifazi amushyiraho. Aribaza impamvu Imana yakwihisha, ntitume ayiburanya (23.2–9). Yobu yakomeje kuba indahemuka, none dore arahinda umushyitsi imbere ya Nyir’ububasha (23.10–17)! Aribaza impamvu Imana ireka abagiranabi bakandamiza rubanda rugufi, bagakora ibyaha birenze urugero (23.1–17). Ikibazo gikomeye ni aho kiri!, agira ati
2«Nanone, amaganya yanjye arakomeye,
ukuboko kwa Nyir’ububasha kurankandamiza, nkaboroga.
3Ni nde uzamunyereka,
akangeza aho atuye!
4Navugira akababaro kanjye imbere ye,
nkamubwira ingingo nshingiyeho,
5bityo nkamenya amagambo yansubiza,
nkumva neza icyo ambwiye.
6Ese hari icyamuvuna mu kujya impaka nanjye?
Oya, yapfa kuntega amatwi gusa;
7akumva ukuntu uwo baburana avuga ukuri,
maze urubanza rwanjye nkarutsindira burundu!
8Ariko, iyo mushakiye iburasirazuba, simubona,
mu burengero bwaryo na ho, simpamusange;
9mushakishiriza mu majyaruguru, simuce iryera,
nagana epfo na ho, simpamubone.
10Nyamara we azi uko merewe;
ashatse yanyuza mu itanura,
navamo nsa na zahabu iyunguruye.
11Nashinze ibirenge byanjye mu ntambwe ze,
mboneza inzira ye nta kuyoba;
12sinigeze nanga amategeko yampaye,
kandi nzirikana mu mutima amagambo yambwiye.
13Ariko ni we utegeka, kandi nta we umuvuguruza,
icyo yiyemeje, aragikora.
14Nanjye, azangenzereza uko yabigennye,
kimwe n’indi migambi yose yifitemo!
15Iyo ni yo mpamvu ituma nshya ubwoba imbere ye,
maze uko mbitekereza, nkarushaho guhinda umushyitsi.
16Imana yanciye intege,
Nyir’ububasha yankuye umutima;
17kuko ikinshengura, atari umwijima ndimo,
cyangwa ibihu byugarije amaso yanjye.
Currently Selected:
Yobu 23: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.