Yobu 16
16
Yobu asubiza Elifazi
1Yobu afata ijambo#16.1 Yobu afata ijambo: amagambo y’incuti ze aho kumuhoza, aramusonga (16.1–6), kandi n’Imana igakomeza kumuteza ibyago (16.7–16). Yobu ntahwema kuvuga ko ari indacumura (16.17), kandi azi neza ko amaganya ye agera ku Mana mu ijuru (16.18–22). Yobu yongera kurondora amagorwa ye, nta n’umucira akari urutega; icyo asigaje gusa ni ukwipfira (17.1–16)., agira ati
2«Amagambo nk’ayo nayumvise kenshi,
mwese murantera agahinda aho kumpoza!
3Muravuga ngo ’Amahomvu yawe azashira ryari?’
cyangwa ngo ’Ni iki kiguteye gushyanukira gusubiza?’
4Nanjye mba mvuga nkamwe,
iyo muba mu kaga ndimo;
nabahimbiraho amagambo, nkabannyega,
5nkabatera inkunga y’akarimi gusa,
amagambo meza akabahoza akababaro.
6Ariko kuvuga, si byo binkiza ububabare,
guceceka na byo, ntibinyorohereza.
7Noneho Imana ingejeje kure kubi,
ibitero byayo birankuranwaho.
8Yanyibasiye, iranshinja nabi,
n’ukunanuka kwanjye kurabigaragaza.
9Umujinya wayo urandya, uranyikomye,
ari na ko impekenyera amenyo;
umwanzi wanjye arampigisha ijisho.
10Baranyanjamye, baransebya, bakankubita inshyi,
bose bahagurukiye kundwanya.
11Koko Imana yantegeje abagizi ba nabi,
inta mu maboko y’abagome.
12Nari nibereye mu mahoro, iranturumbanya,
imfata ku gakanu, inkubita hasi;
impindura imashiro ryayo.
13Iranyuza imyambi impande zose,
impinguranya impyiko itambabariye,
indurwe yanjye iyisesa hasi.
14Iransumira nk’umurwanyi,
ingwizaho inguma zayo.
15Niboheraho ikigunira,
nkurunga uruhanga rwanjye mu mukungugu,
16amaso yanjye yatukujwe no kurira,
none ibigohe byanjye byuzuyeho ibihu.
17Nyamara ariko nta nabi indangwaho,
n’isengesho ryanjye ni iry’umwere!
18Wa si we, wipfukirana amaraso#16.18 wipfukirana amaraso yanjye: amaraso y’indacumura amenwe ku butaka aba atabaza ubutabera bw’Imana n’ubw’abantu. Keretse iyo umunyacyaha ahaniwe ukuri, ni bwo amaraso ye bashoboraga kuyarenzaho igitaka; ibyo bisobanura ko ibintu biba bikiranuwe. Reba Intg 4,10; 37,26; Iz 26,21; Ezk 24,7. yanjye,
hatagira ikintangirira induru!
19Kuva ubu, uwo nzatangaho umugabo ari mu ijuru,
uzanyishingira ari hejuru hariya.
20Icyampa ngo induru yanjye igere ku Mana,
mu gihe amarira yanjye yisesa imbere yayo.
21Iyaba yashoboraga gukemura urubanza umuntu afitanye na yo,
nk’uko ikemura urw’umuntu na mugenzi we!
22Koko rero imyaka nshigaje kubaho irabaze,
none ngiye kuzimira ubutazagaruka.
Currently Selected:
Yobu 16: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.