YouVersion Logo
Search Icon

Yobu 12

12
Yobu asubiza Sofari
1Yobu afata ijambo#12.1 Yobu afata ijambo: Yobu ntiyemera impanuro z’inararibonye (12.2–3). Iyo indacumura itakira Imana barayinnyega, naho abagome badamaraye mu mahoro (12.4–6). Yobu se yaba atazi n’ibyo inyamaswa ubwazo zitayobewe: ko Imana ishobora byose kandi ko ubuhangange bw’abantu nta cyo buyibwiye (12.7–25)? Incuti za Yobu zari zikwiye kwicecekera kuko ari abanyamahomvu bavugira Imana nabi (13.1–12). Ni yo ubwayo igomba kugaragaza impamvu yibasiye Yobu (13.13–28). Ubuzima bw’umuntu ni amagorwa masa kandi ni bugufi cyane. Ni kuki Imana itamuha byibura iminsi mike y’amahoro mbere yo kwipfira (14.1–22)?, agira ati
2«Mu by’ukuri, ni mwebwe muhagarariye rubanda,
kandi nimupfa, ubuhanga bwanyu muzajyana!
3Nanjye mfite ubwenge, nta bwo mubundusha;
none se muribwira ko ibyo hari utabizi?
4Iyo umuntu yiyambaje Imana ngo imwumve,
incuti ze zimuhindura urw’amenyo;
uw’intungane n’inyangamugayo, ni we basigaye baseka.
5Abagwiririwe n’ibyago, ibyo ni akazi kabo
— nguko uko abagashize bavuga —
niba adandabiranye ni ukumuhirikisha umugeri.
6Nyamara ariko, abajura bafite amahoro mu mahema yabo,
abashavuza Imana bari mu ituze,
imana biringiye ni imbaraga zabo.
7Ngaho, uzibarize inyamaswa, zizakumenyeshe,
n’inyoni zo mu kirere zizagusobanurire,
8ibikurura inda hasi bizakwigishe,
n’amafi yo mu nyanja azakurondorere.
9Muri izo nyamaswa zose, nta n’imwe itazi
ko Nyir’ububasha ari we wahanze byose.
10Ni we uhagaritse ikinyabuzima cyose,
akabumbatira ubugingo bw’abantu!
11Ese amagambo si yo anogera ugutwi,
naho ibiryo bikaryohera akanwa?
12Ubwenge bubarizwa mu basheshe akanguhe,
kandi abasaza ni bo bamenya gushyira mu gaciro.
13Ariko we, ni Nyir’ubuhanga n’ububasha,
ni we mujyanama w’ukuri, agashyira mu gaciro koko!
14Icyo ashenye, nta we ugisana,
uwo akingiranye, nta we umukingurira,
15iyo agomeye amazi, amapfa aratera,
yayagomorora, agakundura ubutaka.
16Ni we Nyir’imbaraga n’ubwitonzi,
ahashya inkozi z’ibibi n’abazibyoheje.
17Arindagiza abajyanama,
abacamanza akabateza ibisazi;
18abohora ingoyi z’abami,
akaba ari bo ata muri yombi.
19Abaherezabitambo abahindura abatindi,
ibikomerezwa akabihanantura ku ngoma.
20Ab’intyoza abagira ibiragi,
abasaza akabambura ubushishozi;
21asuzuguza ibikomangoma,
abakomeye akabagira ibigwari.
22Umwijima awuzikura mu kuzimu,
icuraburindi rigatangaza umwezi.
23Ni we werereza amahanga, kandi akayoreka.
Ni we uha abantu kororoka, kandi akabatsemba.
24Abatware b’igihugu abahindura ibihungetwe,
bakabungagira mu bigunda,
25bakarindagira mu mwijima, nta rumuri,
bakagenda bagwira inzira nk’abasinzi.

Currently Selected:

Yobu 12: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in