YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 43

43
1Yeremiya amaze kugeza kuri rubanda amagambo yose Uhoraho yari yamutumye kubabwira, 2Azariya mwene Hoshaya, na Yohanani mwene Kareya, hamwe n’abandi bagabo b’indakoreka barahaguruka, babwira Yeremiya bati «Ibyo uvuga ni ibinyoma; Uhoraho Imana yacu ntiyagutumye kutubwira ngo ’Ntimuhungire mu Misiri!’ 3Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we ukoshya kuturwanya; arashaka kutugabiza Abakalideya ngo batwice, cyangwa ngo batujyane bunyago i Babiloni.» 4Ari Yohanani mwene Kareya, ari n’abatware b’ingabo, ari n’abandi bose, nta n’umwe witaye ku ijwi ry’Uhoraho, wabasabaga kuguma mu gihugu cya Yuda. 5Yohanani mwene Kareya, n’abatware b’ingabo, bahata Abayuda bari basigaye bacitse ku icumu, ngo bajyane na bo; bajyana batyo ba bandi bari baragarutse gutura muri Yuda, baturutse mu bihugu bibakikije bari baratataniyemo. 6Harimo abagabo, abagore, abana, abakobwa b’umwami, mbese abantu bose Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yari yashinze Gedaliyahu mwene Ahikamu wa Shafani. Umuhanuzi Yeremiya na we yari muri bo, hamwe na Baruki mwene Neriya. 7Nuko banga kumva ijwi ry’Uhoraho bajya mu Misiri, ni bwo bageze i Tafune#43.7 Tafune: ni umugi uri ku mupaka w’amajyaruguru ya Misiri, reba 2,16..
Yeremiya ahanura ko Misiri izaterwa
8Nuko Uhoraho abwirira Yeremiya i Tafune iri jambo: 9Fata amabuye manini#43.9 Fata amabuye: Yeremiya agenza nk’umwubatsi: arakoresha amabuye na sima, akubaka ahantu hazaterekwa intebe y’umwami Nebukadinetsari, nk’uko abisobanurira abamurebaga. Yahanuraga atyo ko umwami w’i Babiloni agiye gutera akinjira mu gihugu cya Misiri, kandi koko ibyo byabaye muri 568., maze nugera imbere ya bamwe mu Bayuda, uyatabe mu kibuga kiri imbere y’umuryango w’ingoro ya Farawo i Tafune. 10Hanyuma, uzababwire uti «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye gutumira umugaragu wanjye Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ashyire intebe ye y’ubwami hejuru y’ayo mabuye natabye, maze azayatwikirize ihema rye. 11Azaza ahungabanye Misiri! Uwagenewe gupfa azapfa! Uwagenewe kujyanwa bunyago azajyanwa bunyago! Uwagenewe inkota na we azicwe n’inkota! 12Azakongeza ingoro z’ibigirwamana byo mu Misiri, naho amashusho yabyo ayajyane. Azahanagura igihugu cya Misiri agitsembe nk’uko umushumba ahanagura umwambaro we, narangiza yigendere nta we umwakuye. 13Mu Misiri hose azahamenagura amabuye manini bashinze bukingi akegurirwa izuba, anatwike n’ingoro zose z’ibigirwamana by’aho.»

Currently Selected:

Yeremiya 43: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Yeremiya 43