YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 39

39
Ifatwa rya Yeruzalemu#39.1 Ifatwa rya Yeruzalemu: inkuru y’icyo cyago gikomeye kigwiririye Abayahudi, ivuga muri make ibyo dusoma muri 2 Bami 25,1–21.
1Mu kwezi kwa cumi k’umwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, umwami wa Yuda, ni bwo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yazanye n’ingabo ze zose atera Yeruzalemu, maze umugi arawugota. 2Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Sedekiya, umugi bawucamo icyuho. 3Abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni bawinjiramo, bigarurira ahagana ku Muryango wo hagati. Abo ni Nerigali‐Sareseri, Samugari‐Nebo, Sari‐Sekimu umunyacyubahiro, na Nerigali‐Sareseri umujyanama mukuru, n’abandi batware b’imitwe y’ingabo bose.
4Sedekiya, umwami wa Yuda, n’ingabo ze zose bababonye barahunga, basohoka mu mugi nijoro, banyura mu irembo riri hagati y’inkike zombi, hafi y’umurima w’Umwami, bagenda berekeje iy’Araba#39.4 Araba: ni ka karere k’ubutayu gakikije Yorudani n’inyanja y’Umunyu.. 5Nyamara ingabo z’Abakalideya zirabakurikirana, zifatira Sedekiya mu kibaya cy’i Yeriko. Nuko zimuta muri yombi zimushyira Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, aho yari i Ribula mu gihugu cya Hamati#39.5 Hamati: ni umugi wo muri Siriya, uri mu birometero 190 mu majyaruguru ya Damasi., kugira ngo amucire urubanza. 6Umwami w’i Babiloni yica abahungu ba Sedekiya abyirebera, yica kandi n’abanyacyubahiro bose ba Yuda. 7Hanyuma, anogoramo amaso ya Sedekiya, amubohesha umunyururu w’inyabubiri w’umuringa, maze bamujyana i Babiloni. 8Hanyuma Abakalideya batwika ingoro y’umwami n’amazu y’abaturage, inkike za Yeruzalemu barazisenyagura. 9Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, ajyana bunyago i Babiloni abaturage bari basigaye mu mugi, n’ingabo zari zaganjwe zikishyira mu maboko ye, hamwe n’abanyabukorikori bari bahasigaye. 10Ariko mu gihugu cya Yuda ahasiga abakene gusa batari bafite icyo batunze, nuko asiga abahaye imizabibu n’imirima.
11Naho ku byerekeye Yeremiya, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yari yihanangirije Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami, agira ati 12«Umwishingire, umwiteho, ntumugirire nabi, kandi umugenzereze uko abishaka.» 13Nebuzaradani umukuru w’abarinda umwami, Nebushazibani umukuru w’abagaragu b’ibwami, na Nerigali‐Sareseri umujyanama mukuru, hamwe n’abandi batware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni, 14bohereza abantu kuvana Yeremiya mu gikari cy’inzu y’imbohe, bamushinga Gedaliyahu#39.14 Gedaliyahu: yari umuhungu wa Ahikamu, umugabo wari wemewe ndetse wigeze kuvuganira Yeremiya (26.24). Uwo Gedaliyahu ni we umwami w’i Babiloni azashinga kuyobora intara ya Yudeya (40.5–7). mwene Ahikamu wa Shafani, ngo amucumbikire. Yeremiya aguma atyo rwagati muri rubanda.
Ebedi Meleki azarokoka
15Igihe Yeremiya yari afungiye mu gikari cy’inzu y’imbohe, Uhoraho yaramubwiye ati 16«Genda ubwire Ebedi Meleki w’Umunyakushi uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye kurangiriza kuri uyu mugi amagambo yanjye yose nawuvugiyeho, awuteze ibyago aho kuwuha guhirwa. Icyo gihe kandi uzaba ubyirebera. 17Kuri uwo munsi, nzagutabara — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta bwo uzagwa mu maboko y’abagukangaranya. 18Nzagukiza, ntuzicishwa inkota: nunyiringira uzashimishwa n’uko ubuzima bwawe burokotse — uwo ni Uhoraho ubivuze!’»

Currently Selected:

Yeremiya 39: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Yeremiya 39