Yeremiya 26
26
III. IBYAGO BIRIHO BIZASIMBURWA N’AMAHORO ADAHUNGABANA#26.0 AMAHORO ADAHUNGABANA: iyi mitwe ibanza 26–29, irarondora ibyago byugarije umuryango; naho imitwe 30–35 ikavuga cyane cyane amahoro azaza hanyuma. Iyo mitwe kandi irimo byinshi byerekeye imibereho bwite ya Yeremiya.
Abakuru ba Yuda banze kumva Yeremiya#26.1 banze kumva Yeremiya: twasomye haruguru (7.1–15) ibyo Yeremiya yavuze ku isenywa ry’Ingoro y’Imana i Yeruzalemu. Aha ngaha umuhanuzi arasubiramo mu magambo make iyo mpanuro (26.4–6), ariko cyane cyane bakaturondorera ingaruka zayo (26.7–24): bashaka kwicisha Yeremiya, ariko ararusimbuka!
(reba na 7.1–15)
1Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda, amaze kwima, Uhoraho abwira Yeremiya, ati 2«Uhoraho avuze atya: Hagarara ku kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho, maze abaturage bose b’imigi ya Yuda baza gusenga bapfukamye mu Ngoro y’Uhoraho, ubatongere amagambo yose ngutegetse kuvuga, nta na rimwe usize. 3Ahari wenda bazumva, maze buri wese yihane imyifatire ye mibi, bityo nanjye ndeke amakuba nari ngiye kubateza kubera ubugome bwabo. 4Uzababwire uti ’Uhoraho avuze atya: Niba mutanyumviye ngo mwite ku mategeko yanjye nabahaye, 5kandi ngo mutege amatwi abagaragu banjye b’abahanuzi ndahwema kubatumaho, nyamara ntimubumve, 6iyi Ngoro nzayigenzereza nka Silo, n’uyu mugi nywugire urugero rw’ibivume mu mahanga yose y’isi.’»
7Abaherezabitambo, abahanuzi n’umuryango wose bari bateze amatwi Yeremiya igihe yavugiraga ayo magambo mu Ngoro y’Uhoraho. 8Yeremiya arangije kuvuga ibyo Uhoraho yari yamutegetse kubwira umuryango wose, abaherezabitambo, abahanuzi na rubanda baramufata, bavuga bati «Wiciriye urwo gupfa! 9Uratinyuka guhanura mu izina ry’Uhoraho ngo ’Iyi Ngoro izaba nka Silo, n’uyu mugi uzarimbuke, ushiremo abaturage bawo!’» Ubwo bose bakikiza Yeremiya mu Ngoro y’Uhoraho.
10Abatware ba Yuda bumvise iyo nkuru, bava ibwami bajya mu Ngoro y’Uhoraho, maze bicara mu irebe ry’Umuryango Mushya w’Ingoro. 11Abaherezabitambo n’abahanuzi ni ko kubwira abatware n’umuryango wose, bati «Uyu muntu akwiye igihano cyo gupfa! Yavugiye kuri uyu mugi amagambo namwe ubwanyu mwiyumviye.» 12Yeremiya abwira abatware n’umuryango wose, ati «Uhoraho ni we wanyohereje guhanurira kuri iyi Ngoro no kuri uyu mugi ibyo namwe mwiyumviye. 13Ariko guhera ubu, nimuvugurura imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, mukumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, Uhoraho azareka amakuba yari yariyemeje kubateza. 14Naho jyewe, ndi mu maboko yanyu; nimunkoreshe icyo mushaka, icyo mubona gikwiye. 15Cyakora nimuramuka munyishe, mumenye ko mwebwe, kimwe n’uyu mugi n’abaturage bawo, muraba mwihamije icyaha cyo kwica umwere, kuko mu by’ukuri, Uhoraho ari we wanyohereje kuvuga aya magambo yose kugira ngo muyumve.»
16Abatware n’umuryango wose babwira abaherezabitambo n’abahanuzi, bati «Uyu muntu ntakwiye igihano cyo gupfa: yatubwiye mu izina ry’Uhoraho Imana yacu.» 17Bamwe mu bakuru b’umuryango barahaguruka, babwira imbaga yose yari ikoraniye aho, bati 18«Mika w’i Moresheti wari umuhanuzi ku ngoma ya Hezekiya, umwami wa Yuda, yabwiye umuryango wose wa Yuda, ati ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya:
Siyoni izahingwa nk’umurima,
Yeruzalemu ibe itongo,
naho umusozi w’Ingoro
ube impinga y’ibihuru#26.18 impinga y’ibihuru: reba Mika 3,12..’
19Hari ubwo se Hezekiya, umwami wa Yuda n’imbaga ye bigeze bica uwo muhanuzi? Ahubwo ntibagaragarije Uhoraho icyubahiro, bagahagurukira kumwurura? Uhoraho na we areka amakuba yari yiyemeje kubateza, none twebwe twari tugiye kwikururira ishyano.»
20Hari n’undi muntu wahanuraga mu izina ry’Uhoraho: ari we Uriyahu, mwene Shemayahu, w’i Kiriyati‐Yeyarimu. Yavugiye kuri uyu mugi no kuri iki gihugu, amagambo asa n’aya Yeremiya; 21nuko umwami Yoyakimu, abasirikare be, n’abatware be babyumvise, bashaka kumwica. Uriyahu abimenye agira ubwoba, ahungira mu Misiri. 22Ariko umwami Yoyakimu yohereza abantu mu Misiri; hagenda Elinatani mwene Akubori n’abandi bagera mu Misiri. 23Bakuye Uriyahu mu Misiri bamuzanira umwami Yoyakimu, aramwica maze intumbi ye ayijugunya mu rwobo bahambagamo rubanda. 24Yeremiya we, yari ashyigikiwe na Ahikamu mwene Shafani, ni yo mpamvu atagabijwe abahigiraga kumwica.
Currently Selected:
Yeremiya 26: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.