YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 24

24
Ibitebo bibiri by’imbuto z’umutini
1Uhoraho yanyeretse ibitebo bibiri byuzuye imbuto z’umutini, biteretse imbere y’Ingoro ye. Ubwo hari nyuma y’uko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yajyanaga bunyago Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, hamwe n’abatware ba Yuda, abacuzi n’abanyabukorikori, akabavana i Yeruzalemu abajyana i Babiloni#24.1 abajyana i Babiloni: abo ni abajyanywe mbere i Babiloni muri 597. Reba 2 Bami 25,27–29 na Yer 22,24 n’ibisobanuro byaho. Yeremiya arabagereranya n’igitebo cyuzuye imbuto nziza z’umutini, kuko bazashobora kwibaza, bakagarukira Uhoraho, Imana yabo, n’umutima wabo wose (24.5–7). Ariko abasigaye i Yeruzalemu bameze nk’igitebo cyuzuye imbuto zaboze kuko banze kwisubiraho, bityo Uhoraho na we azabajugunya burundu (24.8–10).. 2Igitebo kimwe cyarimo imbuto z’umutini nziza cyane zatanze izindi guhisha, ikindi kirimo imbuto mbi cyane ku buryo zitashoboraga kuribwa.
3Nuko Uhoraho arambaza ati «Yeremiya, urabona iki?» Ndasubiza nti «Ndabona imbuto z’umutini. Inziza zirasa neza cyane, naho imbi zirasa nabi cyane ku buryo zidashobora kuribwa.» 4Nuko Uhoraho arambwira ati 5«Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Uko umuntu abona izi mbuto nziza z’umutini, ni na ko ndebana umutima ukeye abantu ba Yuda bajyanywe bunyago, nkaba narabirukanye aha hantu nkabajyana mu gihugu cy’Abakalideya. 6Mbarebana umutima ukeye, kandi nzabagarura muri iki gihugu; nzabubakira kandi sinzongera kubatsemba ukundi; nzabakomeza, ubutazongera kubarimbura ukundi. 7Nzabaha umutima wo kumenya, jyewe Uhoraho: bazambera umuryango, nanjye mbabere Imana, kandi bazangarukira babikuye ku mutima. 8Nyamara ariko, uko bagenza imbuto mbi z’umutini, imbuto mbi zigeze aho zidashobora kuribwa — uwo ni Uhoraho ubivuze — ni ko nzagenzereza Sedekiya, umwami wa Yuda, abatware be bose n’abasigaye muri Yeruzalemu bose, abasigaye muri iki gihugu bose, hamwe n’abatuye mu gihugu cya Misiri bose. 9Nzabagirira ibya mfura mbi, mbatangeho urugero ruzakangaranya ingoma zose zo ku isi. Ahantu hose nzabatatanyiriza, bazaba iciro ry’imigani n’urw’amenyo, babatuke kandi babahindure ruvumwa. 10Nzabahuramo inkota, inzara n’icyorezo, kugeza ubwo bazashira mu gihugu nabahaye, bo n’abasekuruza babo.»

Currently Selected:

Yeremiya 24: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Yeremiya 24