YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 15

15
Umuryango w’Imana ucirwa urubanza burundu#15.1 urubanza burundu: ubwo umuryango wanze kwisubiraho, Uhoraho ntazabura kubahana, abahanishe ndetse ibihano bikaze kurusha iyo nzara yavuzwe mu mutwe wa 14.
1Uhoraho arambwira ati «Kabone n’aho Musa na Samweli baba bampagaze imbere, nta bwo nagirira impuhwe bariya bantu. Bankure imbere bamvire aha! 2Nibakubaza bati ’None se ubu tujye he?’, uzabasubize uti ’Uhoraho avuze atya:
abagenewe gupfa, bazapfa!
abagenewe kwicishwa inkota,
bazazira inkota!
abagenewe kwicwa n’inzara,
bazazira inzara!
abagenewe kujyanwa bunyago,
bazajyanwa bunyago!
3Mbateganyirije ibi bintu bine — uwo ni Uhoraho ubivuze — : inkota izabica, imbwa zizabakurubana, inyoni zo mu kirere n’ibisimba byo mu ishyamba bizabatanyagura, bibatsembe. 4Nzabatangaho urugero ruzakangaranya ibihugu byose byo ku isi kubera ibyo Manase#15.4 Manase: ni we wabaye umwami udashobotse koko mu bami bose ba Yuda (2 Bami 21); ibigirwamana yashyize muri Yeruzalemu byari bitarasibangana mu gihe cya Yeremiya. mwene Hezekiya, umwami wa Yuda, yakoreye muri Yeruzalemu byose.»
Nta mbabazi zizongera kubaho
5Yeruzalemu, ni nde wakugirira impuhwe,
ni nde ugufitiye umutima ukwitayeho,
ni nde wakwitera umwanya abaririza uko umerewe?
6Ni wowe wanyanze, untera umugongo.
Uwo ni Uhoraho ubivuze!
Nakuramburiyeho ikiganza ngo nkurimbure,
kuko narambiwe guhora nkugirira imbabazi!
7Nabagoshoje intara, mbatatanyiriza mu midugudu yo mu gihugu.
Umuryango wanjye ndawutsemba, nywuvutsa abana,
ariko ntiwahinduye imyifatire.
8Nagwije umubare w’abapfakazi,
baruta ubwinshi umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.
Ku manywa y’ihangu, nazanye umurimbuzi,
atera nyina w’umusore w’indwanyi,
namuguye gitumo mugusha mu gihirahiro.
9Uwabyaye abahungu barindwi yacitse intege,
arahumekana impumu.
Izuba rye ryarenze amanywa ava;
yakozwe n’isoni, aramwaragurika.
Ibyo bari basigaranye, ngiye kubigabiza inkota
n’ibitero by’abanzi babo.
Uwo ni Uhoraho ubivuze!
Yeremiya yinuba, Imana ikamuhumuriza#15.9 Imana ikamuhumuriza: ni ibindi biganiro umuhanuzi agirana n’Uhoraho (reba 11,18 n’igisob.). Yeremiya yacogoye rwose, ntiyumva impamvu Imana ireka bamutoteza bene ako kageni.
(Yeremiya:)
10Mbega ibyago, mawe, kubona warambyaye!
None nkaba ndi umuntu igihugu cyose kinubira, kikanamvuguruza.
Nta we nigeze nguza cyangwa ngo mugurize,
ariko bose baramvuma!
11Mu by’ukuri, Uhoraho,
ese sinagukoreye uko nshoboye?
Ese sinakwinginze mu gihe cy’ibyago n’amakuba?
Ni wowe ubizi!
(Uhoraho:)
12Icyuma#15.12 Icyuma: ibivugwa muri iyi mirongo ya 12–14 byagombye kuba igisubizo cy’Uhoraho ku maganya ya Yeremiya, nyamara Uhoraho arivugira ibindi: nta kizahagarika umurego w’ibitero biturutse mu majyaruguru. Iyi mirongo rero irasa n’itari mu mwanya wayo. Umurongo wa 11 wagombye guhita ukurikirwa n’uwa 15. Noneho igisubizo nyacyo cy’Uhoraho kikaza mu mirongo ya 19–21: Yeremiya nakomeze, Uhoraho aramushyigikiye. giturutse mu majyaruguru, cyangwa umuringa,
hari ikindi cyuma se cyashobora kubicamo kabiri?
13Ubukungu bwawe n’umutungo wawe, Yuda,
byose mbigabije ababisahura.
Icyo ni cyo gihembo cy’ibyaha byawe wakwije mu gihugu cyawe.
14Nzakugira umucakara w’abanzi bawe mu gihugu utazi.
Umuriro w’uburakari bwanjye uragurumanye, ugiye kubatwika.
(Yeremiya:)
15Uhoraho, nyibuka, unyiteho, maze umporere abantoteza;
sinzarinde gupfa nzize ubwihangane bwawe.
Ubimenye neza ko nihanganira ibitutsi kubera wowe.
16Iyo numvise amagambo yawe, ndayamira:
ijambo ryawe ryaranyuze, rinsendereza umunezero.
Nitiriwe izina ryawe, Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo.
17Sinshakira ibyishimo byanjye gushyikirana n’abikinira;
ikiganza cyawe kintegeka kubitarura
kuko wantegetse kuvugana ubukana.
18Kuki akababaro kanjye kambayeho akaramata,
igikomere cyanjye ntigikire, kikananira imiti?
Rwose wambereye nk’isoko idashobora kwizerwa,
ntigire amazi igihe cyose.
(Uhoraho:)
19None rero, Uhoraho avuze atya:
Nungarukira ari jye ukugaruye, uzampagarara imbere.
Nuvuga amagambo ashyira mu gaciro, ukareka amahomvu,
umunwa wawe uzaba uwanjye.
Bazakugarukira, ariko wowe ntugomba kubasanga.
20Imbere y’abo bantu, nkugize nk’inkike ikomeye y’umuringa.
Bazakurwanya, ariko nta cyo bazagukoraho;
humura turi kumwe, ndagutabara kandi nkurenganure.
Uwo ni Uhoraho ubivuze!
21Ndakuvana mu kiganza cy’abagome,
nkugobotore mu nzara z’abanyarugomo.

Currently Selected:

Yeremiya 15: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in