YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 21

21
Umuryango wa Benyamini wongera gukomera
1Abayisraheli ubwo bari bakoraniye i Misipa bararahiye, bati «Nta n’umwe muri twe uzigera ashyingira umukobwa we ku Mubenyamini.» 2Imbaga yose iza i Beteli, maze bicara aho ngaho kugeza nimugoroba imbere y’Uhoraho. Nuko batera hejuru maze basesa amarira menshi. 3Baravuga bati «Uhoraho, Mana ya Israheli, mbese ubu ni iki cyatuma Israheli yabura umwe mu miryango yayo?» 4Bukeye, babyuka mu gitondo cya kare, bahubaka urutambiro, batura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. 5Abayisraheli baravuga bati «Mu miryango yose ya Israheli ni uwuhe utazamutse ngo ujye mu ikoraniro imbere y’Uhoraho?» Koko kandi, bari baragize indahiro ikomeye ku muntu wese utazazamuka ngo asange Uhoraho i Misipa, bagira bati «Azicwa nta kabuza!» 6Abayisraheli bagirira impuhwe abavandimwe babo b’Ababenyamini, baravuga bati «Uyu munsi, umwe mu miryango ya Israheli uyicitseho. 7Tuzakora iki ngo tubonere abagore ababo basigaye, kandi twararahiye Uhoraho ko tutazabashyingira abakobwa bacu?»
8Nuko baravuga bati «Hari umuntu mu miryango ya Israheli waba atarazamutse ngo asange Uhoraho i Misipa?» Basanga nta muntu n’umwe w’i Yabeshi ya Gilihadi wigeze aza aho bari bakoraniye mu ngando. 9Barangije kubarura imbaga yose, basanga nta muntu n’umwe mu baturage b’i Yabeshi ya Gilihadi wari uhari. 10Ikoraniro ryohereza abantu ibihumbi cumi na bibiri batoranyijwe mu ngabo, barabategeka bati «Nimugende, abaturage bose b’i Yabeshi ya Gilihadi mubarimbuze inkota, mubicane n’abagore n’abana! 11Dore icyo mugomba gukora: muzice umugabo wese, cyangwa umugore wigeze kuryamana n’umugabo, ariko muzasigaze abakobwa b’amasugi.» Nuko babigenza batyo. 12Mu baturage b’i Yabeshi ya Gilihadi haboneka abakobwa b’amasugi magana ane batigeze baryamana n’umugabo, maze babazana mu ngando i Silo mu gihugu cya Kanahani.
13Nuko ikoraniro ryose ryohereza intumwa ku Babenyamini bari ku rutare rw’i Rimoni, barabahumuriza. 14Ababenyamini baherako barahindukira, maze babashyingira abagore muri abo bari barokotse i Yabeshi ya Gilihadi, ariko ntihaboneka ababakwiriye bose.
15Imbaga yose igirira impuhwe Ababenyamini, kuko Uhoraho yari yaciye icyuho mu miryango ya Israheli. 16Nuko abakuru b’ikoraniro baravuga bati «Twakora iki kugira ngo n’abasigaye babone abagore, kubera ko abagore bo muri Benyamini barimbuwe? 17Mbese Benyamini izagira ite abasigaye, kugira ngo umuryango umwe utazasibangana muri Israheli? 18Natwe ubwacu kandi, ntidushobora kubashyingira abakobwa bacu.» Kandi koko, Abayisraheli bari bararahiye, bagira bati «Avumwe, umuntu wese uzashyingira kwa Benyamini.» 19Ariko baza kwibuka bati «Turenda kujya mu munsi mukuru w’Uhoraho ubera buri mwaka i Silo, mu karere k’amajyaruguru ya Beteli, mu burasirazuba bw’umuhanda uva i Beteli ugana i Sikemu, no mu majyepfo ya Lebona.» 20Hanyuma bategeka Ababenyamini, bati «Mugende mwihishe mu mizabibu! 21Mwitegereze kugeza ubwo abakobwa b’i Silo basohoka baje kubyina mu makoraniro y’abaririmbyi, musohoke mu mizabibu mubagwe gitumo, buri muntu afate umugore mu bakobwa b’i Silo, hanyuma mubajyane mu gihugu cya Benyamini. 22Ba se cyangwa abavandimwe babo nibaramuka baduteyeho amahane, tuzababwira tuti ’Nimubagirire ubuntu, kuko mu gihe twarwanyaga Yabeshi tutashoboye kubonera umugore buri muntu muri bo; byongeye kandi nta we uzabibarenganyiriza kuko atari mwebwe mwababashyingiye.’» 23Nuko Ababenyamini babigenza batyo. Muri abo bakobwa babyinaga bari bafashe, bahitamo abangana n’umubare wabo, kugira ngo bababere abagore. Nuko baragenda basubira mu gihugu cyabo, bongera kubaka imigi yabo maze barahatura.
24Icyo gihe Abayisraheli bose baratatana, buri muntu ajya mu muryango we, mu nzu ye, no mu munani we. 25Muri iyo minsi kandi, nta mwami wariho muri Israheli; buri muntu yakoraga icyo abona kimutunganiye.

Currently Selected:

Abacamanza 21: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy