YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 17

17
Mika yiyubakira isengero#17.1 yiyubakira isengero: guhera aha ngaha kugeza aho iki gitabo kirangirira, umwanditsi arashaka kuduha ingero zimwe na zimwe z’uko ya miryango cumi n’ibiri ya Israheli yari isigaye irangwa n’ingeso mbi n’ubugomeramana. Muri icyo gihe, nta mwami wabagaho ngo abungabunge amahoro n’umutekano mu gihugu: mbese buri wese yakoraga icyo yishakiye! Aho ugira ngo rya Sezerano Uhoraho yagiranye na bo rizakomeza risugire risagambe? Mu mutwe wa 17 n’uwa 18, ni ho umwanditsi aduha urugero rwa mbere rw’ubwo bugomeramana, akadutekerereza amavu n’amavuko y’isengero rizatinda rikaba ikirangirire, ryari ryubatswe i Layishi‐Dani, mu majyaruguru y’igihugu. Iyo nkuru yuzuyemo ubucabiranya n’ubujura, kimwe n’ibigirwamana n’abaherezabitambo batemewe. Mbese ye, isengero nk’iryo ryanyura Imana bigenze bite? Ibyo ntibishoboka. Uretse n’ibyo tuzi ko iryo sengero ryatangiye rityo, nyuma ryarushijeho kuba ribi! Koko rero, ni ho umwami Yerobowamu yashyize ya nyana ya zahabu yashushanyaga Uhoraho, kugira ngo abuze Abayisraheli bo mu gice cya ruguru kujya gusengera i Yeruzalemu (1 Bami 12,30).
1Hariho umugabo wo mu karere k’imisozi y’i Efurayimu, akitwa Mikayahu. 2Umunsi umwe abwira nyina, ati «Ya masikeli igihumbi n’ijana ya feza bagutwaye, bigatuma uvumana ndetse nanjye ubwanjye nkabyumva, ndayafite; ni jye wari wayatwaye! None rero ndayagusubiza.» Nyina aramusubiza ati «Uhoraho aguhe umugisha, mwana wanjye!» 3Nuko Mikayahu asubiza nyina ya masikeli igihumbi n’ijana ya feza, ariko nyina aramubwira ati «Mu by’ukuri, izi feza nazeguriye Uhoraho kubera wowe, muhungu wanjye, kugira ngo uzikoreshemo imana n’ishusho ry’icyuma.» 4Nyina aherako afatamo amasikeli magana abiri ya feza ayaha umucuzi. Umucuzi na we akora ikigirwamana n’ishusho ry’icyuma gishongeshejwe, abishyira mu nzu ya Mikayahu. 5Nyamara uwo mugabo Mika, yari yariyubakiye isengero. Nuko akoresha uruhago rw’amabuye y’ubufindo n’utundi dushushanyo tweguriwe Imana, maze ashyiraho umwe mu bahungu be ngo amubere umuherezabitambo#17.5 umuherezabitambo: n’ubwo mu Iyim 20,4 babibuza rwose, Mika yaratinyutse yicurira ishusho ry’Uhoraho, agerekaho no kwishyiriraho umwe mu bahungu be ngo abe umuherezabitambo w’urugo rwe, kandi atari uwo mu nzu ya Levi.. 6Muri iyo minsi, nta mwami#17.6 nta mwami: reba na 18,1; 19,1; 21,25. Umwanditsi w’iki gitabo cy’Abacamanza yavuze atyo agira ngo mu by’ukuri twumvireho ko igihugu cyari gikeneye umwami ubikwiye kandi w’intabera, uzafasha bose kudahemuka ku Isezerano ry’Uhoraho. Cyane cyane yatekerezaga Dawudi. wariho muri Israheli; buri muntu yakoraga icyo abona kimutunganiye.
7Nyamara i Betelehemu ya Yuda, hakaba umusore w’Umulevi wabanaga n’abo mu muryango wa Yuda. 8Uwo musore ava i Betelehemu ya Yuda, ajya gushaka ahandi yakwibera. Ageze mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, ahingukira ku rugo rwa Mika. 9Mika aramubaza ati «Uraturuka he?» Undi aramusubiza ati «Ndi Umulevi w’i Betelehemu ya Yuda, ndajya gushaka aho nakwibera.» 10Nuko Mika aramubwira ati «Igumire hano iwanjye, maze umbere data n’umuherezabitambo. Nzajya nguha amasikeli cumi ya feza mu mwaka, nkugerekereho imyambaro n’ibyo uzarya.» 11Uwo Mulevi yemera kuguma iwe, nuko Mika akamufata nk’umwe mu bahungu be. 12Mika ashyiraho uwo musore w’Umulevi, ngo amubere umuherezabitambo, aguma atyo mu rugo rwe. 13Mika aribwira ati «Noneho ndahamya ko Uhoraho azankorera ibyiza, kuko uyu Mulevi abaye umuherezabitambo wanjye.»

Currently Selected:

Abacamanza 17: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Abacamanza 17