Abacamanza 13
13
Ivuka rya Samusoni#13.1 Samusoni: mu mutwe wa 13 kugeza ku wa 16, baradutekerereza ibigwi bya Samusoni. Uwo mugabo wo mu muryango wa Dani, yari afite imbaraga zirengeje urugero, maze akarwanya Abafilisiti ari wenyine. Rubanda bakundaga gusubira mu nkuru z’ibyo yakoze, ariko bakazikabiriza. Naho imigenzereze ye yindi, ntawabura icyo ayikemangaho, n’ikimenyimenyi yakundaga abagore. Nyamara ariko, yari umuyoboke nyawe w’Uhoraho: yamweguriwe kuva akiri mu nda, kandi azapfa amwiyambaza. Igitabo cy’Abacamanza kiturondorera ibya Samusoni kugira ngo twumvireho ko Imana idatererana abayo mu gihe cyose bakiziritse ku mategeko yayo. Naho iyo bayateshutseho, nka Samusoni, imbaraga zabo zose zibavamo; ariko iyo bayigarukiye, Imana irongera ikazibasubiza.
1Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho, nuko Uhoraho abagabiza Abafilisiti#13.1 Abafilisiti: bari batuye mu karere kegereye inyanja mu majyepfo y’igihugu cya Kanahani; imigi yabo ikomeye ikaba Gaza, Ashikeloni, Ashidodi, Gati na Ekironi (reba ku ikarita ya 4). Abayisraheli babangaga urunuka, kuko bari abanyamahanga basengaga ibigirwamana kandi ntibigenyeshe. Ikindi kandi, barabatinyaga cyane kuko kugeza ku ngoma ya Dawudi, Abafilisiti bagerageje kwigarurira igihugu cyose no gukandamiza Abayisraheli. mu gihe cy’imyaka mirongo ine.
2Mu karere ka Soreya hakaba umugabo wo mu muryango wa Dani, akitwa Manowa. Umugore we yari ingumba, nta kana yari yarigeze. 3Umumalayika w’Uhoraho abonekera uwo mugore maze aramubwira ati «Nzi neza ko uri ingumba ukaba utarigeze akana, ariko noneho ugiye gusama, ukazabyara umuhungu. 4Guhera ubu, wirinde kunywa divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha, kandi ntuzarye ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye, 5kuko ugiye gusama inda maze ukabyara umuhungu. Urwembe ntiruzamugere ku mutwe, kuko uwo muhungu azegurirwa#13.5 azegurirwa Imana: reba Ibar 6,1–21. Gutereka imisatsi byari ikimenyetso kiranga umuntu wese weguriwe Uhoraho. Yagombaga no kwirinda ibisindisha byose kuko umusinzi atamenya gutandukanya ibihumanye n’ibidahumanye, byongeye kandi no gusinda ubwabyo bikurura ibyago byinshi. Imana akiri mu nda ya nyina, kandi akaba ari we uzatangira kugobotora Israheli mu biganza by’Abafilisiti.»
6Umugore arataha, abwira umugabo we, ati «Umuntu w’Imana yansanze aho nari ndi, nabonaga asa n’Umumalayika w’Imana, n’ubwo kumureba byari biteye ubwoba. Sinamubajije uwo ari we, kandi na we ntiyampishuriye izina rye. 7Yambwiye ati ’Dore ugiye gusama, ukazabyara umuhungu. Guhera ubu, ntukanywe divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha; ntukarye kandi ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye, kuko uwo muhungu azegurirwa Imana kuva akiri mu nda ya nyina kugeza igihe azapfira.’»
8Nuko Manowa yambaza Uhoraho, agira ati «Nyagasani, ngusabye ko umuntu w’Imana wohereje yakongera akagaruka, kugira ngo atwigishe icyo tugomba gukorera uwo mwana, igihe azaba amaze kuvuka.» 9Imana yumva ijwi rya Manowa, maze Umumalayika w’Imana yongera gusanga wa mugore aho yari yicaye mu murima, ariko Manowa, umugabo we ntiyari ahari. 10Ako kanya umugore ariruka, ajya kubimenyesha umugabo we, agira ati «Dore wa muntu wigeze kunsanga, yongeye kumbonekera.»
11Manowa arahaguruka akurikira umugore we, asanga wa muntu maze aramubaza ati «Mbese ni wowe wa muntu wigeze kuvugisha uyu mugore?» Undi aramusubiza ati «Ni jyewe rwose.» 12Manowa aramubaza ati «Ubwo ijambo ryawe rizaba ryujujwe, mbese ni irihe tegeko rizagenga uwo mwana w’umuhungu? Tuzamugenzereze dute?» 13Umumalayika w’Uhoraho asubiza Manowa agira ati «Ibyo nabujije uyu mugore byose, agomba kubyirinda: 14nta kinyobwa icyo ari cyo cyose giturutse ku mbuto y’umuzabibu agomba kunywa: ntazanywa divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha; ntazarya ikiribwa icyo ari cyo cyose gihumanye, kandi agomba kubahiriza ibyo namubwiye byose.» 15Manowa abwira Umumalayika w’Uhoraho, ati «Twemerere ko tukwakira, maze tugutegurire umwana w’ihene.» 16Umumalayika w’Uhoraho asubiza Manowa, ati «Naho wanyakira, sinarya ku mugati wawe, ariko kandi niba ushaka gutura igitambo gitwikwa, ugiture Uhoraho.» — Ni koko kandi, Manowa ntiyari azi ko ari Umumalayika w’Uhoraho —. 17Manowa abaza Umumalayika w’Uhoraho, ati «Witwa nde, kugira ngo ibyo wavuze nibirangira tuzashobore kuguha icyubahiro?» 18Umumalayika w’Uhoraho aramusubiza ati «Ni mpamvu ki umbaza izina ryanjye? Ni ibanga.» 19Manowa afata umwana w’ihene n’andi maturo, abishyira hejuru y’urutare maze abitura Uhoraho Nyir’ibanga. 20Nuko, ubwo ikirimi cy’umuriro cyazamukaga ku rutambiro cyerekeza ku ijuru, Umumalayika w’Uhoraho azamuka muri icyo kirimi cy’umuriro cyo ku rutambiro. Manowa n’umugore we babibonye, bikubita hasi bubamye ku butaka. 21Umumalayika w’Uhoraho ntiyongera ukundi kubonekera Manowa n’umugore we, nyamara Manowa amenya ko yari Umumalayika w’Uhoraho. 22Manowa abwira umugore we, ati «Tugiye gupfa nta kabuza, kuko twabonye Imana.» 23Ariko umugore we aramusubiza ati «Iyaba Imana yashakaga kutwica, ntiyajyaga kwakira igitambo gitwikwa n’andi maturo twayituye; ntiyajyaga kutwereka biriya byose kandi ntiba yaduhaye n’ariya mabwiriza twumvise mu kanya.»
24Nuko uwo mugore abyara umuhungu, maze amwita Samusoni. Umuhungu arakura kandi Uhoraho amuha umugisha. 25Samusoni yari i Mahane‐Dani hagati ya Soreya na Eshitayoli, igihe umwuka w’Uhoraho utangiye kumukoresha ubwa mbere.
Currently Selected:
Abacamanza 13: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.