YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 61

61
Uwasizwe n’Uhoraho n’Inkuru nziza y’Umukiro
1Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye#61.1 urantwikiriye: umwanditsi w’iyi mitwe 60–62 avuga uko Imana yamutoreye kuyibera umuhanuzi, kugira ngo ashyire abakene n’abari mu kaga inkuru nziza ibahumuriza. Abamaze gutahuka arabasezeranya ko igihugu cyabo kizongera kubakwa (61.4) bakazaba abaherezabitambo b’Uhoraho (61.6) n’abahawe umugisha n’Uhoraho (61.9). Reba na Lk 4,16–22.,
kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta;
yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza,
komora abafite umutima wamenaguritse,
gutangariza imbohe ko zibohowe,
n’abapfukiranwaga ko bafunguwe,
2kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho,
umunsi w’ukwihorera kw’Imana yacu,
guhumuriza abari mu cyunamo bose,
3kwambika ikamba abashavuye b’i Siyoni.
Bazambikwa ikamba mu kigwi cy’ivu,
umwambaro w’umurimbo mu cyimbo cy’ibigunira,
basigwe amavuta y’ibyishimo mu mwanya w’umubabaro.
Bityo bazabite «Imishishi y’ubutabera#61.3 «Imishishi y’ubutabera»: umushishi ni igiti cyiza cyane. Aha ngaha urashushanya umuntu umerewe neza kandi w’inyangamugayo.,
ibihingwa by’Uhoraho, bigenewe kumenyekanyisha ikuzo rye.»
4Bazubaka bundi bushya amatongo ya kera,
begure ibyangiritse ku byanyazwe abakurambere,
basane imigi yasenyutse,
n’amatongo yariho kuva mbere hose.
5Abantu baturutse impande zose bazaragira amatungo yanyu,
abanyamahanga bababere abahinzi n’abakozi bo mu mizabibu.
6Naho mwebwe, muzitwa «abaherezabitambo b’Uhoraho»,
bazabite «abagaragu b’Imana yacu».
Muzatungwa n’umusaruro w’amahanga,
mushimishwe no kwigarurira ikuzo ryabo.
7Mwebwe, mwakozwe n’isoni inkubwe ebyiri,
mu kigwi cy’ikimwaro, ibyishimo bizababera umugabane;
muzabona umunani wikubye kabiri mu gihugu cyanyu,
kandi musubirane ibyishimo mwahoranye.
8Kuko jye, Uhoraho, nkunda ubutabera,
nkanga ubujura buvanze n’ububisha.
Nzabaha igihembo cyanyu nta buryarya,
nzagirane namwe Isezerano rizahoraho iteka#61.8 rizahoraho iteka: reba 55,3 n’igisobanuro cyaho..
9Ababakomokaho bazamenyekana mu mahanga,
urubyaro rwanyu rwamamare mu miryango;
abazarubona bose bazamenyereho
ko ari urubyaro Uhoraho yahaye umugisha.
Yeruzalemu ishimira Uhoraho
10Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho,
umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye,
kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro,
akansesuraho umwitero w’ubutungane.
Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye,
cyangwa umugeni witatse imirimbo ye.
11Uko ubutaka bumeza imbuto zabwo,
n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo,
ni na ko Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo,
imbere y’amahanga yose.

Currently Selected:

Izayi 61: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in