YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 50

50
Uhoraho nta bwo yatereranye umuryango we burundu
1Uhoraho avuze atya:
Ruri hehe urwandiko rw’ubusende,
ruhamya ko nirukanye nyoko?
Cyangwa se, ni nde mbereyemo umwenda,
nkaba naramubahayeho ubwishyu?
Nuko rero, mwagurishijwe ku mpamvu y’ibyaha byanyu,
na nyoko asendwa kubera imyivumbagatanyo yanyu.
2Bishoboka bite! Naraje sinagira n’umwe mbona!
Mpamagaye, ntihagira unyitaba?
Mbese, ukuboko kwanjye kwaba ari kugufi cyane,
ku buryo kutabasha kubakiza?
Ni ukuvuga se ko ntabona imbaraga zo kubacungura?
Dore ngiye gukamya inyanja n’igitero cyanjye,
imigezi na yo nyihindure ubutayu,
amafi yicwe n’icyorezo kuko yabuze amazi.
3Ijuru nzaryambika ibyirabura,
maze ndyorose ibigunira.
Indirimbo ya gatatu y’Umugaragu w’Uhoraho#50.3 Indirimbo . . . y’Umugaragu w’Uhoraho: muri uyu muvugo wa gatatu, umugaragu ariyerekana nk’umwigishwa witonda w’Imana (50.4–5), ushinzwe kandi kwigisha abantu iby’ubuhanga (50.10). Abo abwira si Abayahudi batinya Uhoraho bonyine, ahubwo n’abandi bose bayobye, bakigendera mu mwijima. Azatotezwa (50.5–6) ariko Imana izamukomeza (50.7–9), imuhe gutsinda burundu (50.9–11).
4Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga
kugira ngo menye kuramira uwarushye.
Buri gitondo arankangura,
akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa.
5Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi,
nanjye sinabyangira, ndetse sinatezuka.
6Nategeye umugongo abankubitaga,
imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa;
uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mu maso.
7Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara,
agatuma ibitutsi bitanca intege.
Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye,
kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro.
8None se ko undenganura ari hafi,
ni nde watinyuka kumburanya ?
Naze tujyane imbere y’umucamanza!
Ni nde uzanshinja mu rubanza ?
Ngaho niyigaragaze, maze anyegere!
9Ni byo rwose, Nyagasani Uhoraho arantabara;
ni nde rero wanshinja icyaha ?
Koko abo bose bazasaza nk’umwambaro,
maze bazaribwe n’inzukira.
10Mbese muri mwe haba hari utinya Uhoraho,
agatega amatwi ijwi ry’umugaragu we,
none akaba agenda mu mwijima,
ntagire urumuri na busa abona ?
Uwo nguwo niyiringire izina ry’Uhoraho,
yishingikirize Imana ye.
11Naho mwebwe abacana umuriro,
mukitwaza imyambi igurumana,
nimujye mu gishyito cy’umuriro wanyu,
rwagati mu nkongi y’umuriro mwicaniye.
Kuko ibyo muzabigirirwa n’ikiganza cyanjye,
mukazapfana umubabaro.

Currently Selected:

Izayi 50: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in