Izayi 49
49
Indirimbo ya kabiri y’Umugaragu w’Uhoraho#49.0 Indirimbo . . . y’Umugaragu w’Uhoraho: ibyerekeye iyi mivugo uko ari ine y’umugaragu w’Uhoraho, birebe muri 42,1 n’igisobanuro cyaho. Muri uyu muvugo wa kabiri havugwamo ubutorwe bw’uwo mugaragu akiri mu nda ya nyina, n’ubutumwa agomba kurangiza atarambirwa (49.1–5a): agomba kuzahura Israheli no kumurikira amahanga yose (49.5b–9).
1Birwa, nimunyumve; bihugu bya kure, muntege amatwi!
Uhoraho yampamagaye ntaravuka;
nkiri mu nda ya mama, izina ryanjye yararivugaga.
2Umunwa wanjye yawugize nk’inkota ityaye,
ankinga mu gacucu k’ikiganza cye,
angira nk’umwambi utyaye, ampisha mu mutana we.
3Yarambwiye ati «Uri umugaragu wanjye, (Israheli#49.3 (Israheli): abahanga benshi bakeka ko iryo jambo ryongeweho nyuma, bitewe no kwibeshya.,)
ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye.»
4Ariko jye naribwiraga nti «Naruhiye ubusa,
mvunwa n’ibidafite akamaro.»
Nyamara Uhoraho ni we uzandenganura,
igihembo nagiteguriwe iruhande rw’Imana yanjye.
5None ngaha, Uhoraho yabyivugiye,
we wandemeye kumubera umugaragu, kuva nkiri mu nda ya mama,
kugira ngo mugarurire Yakobo, mukorakoranyirize Israheli;
guhera ubu rero, mfite ubutoni kuri Uhoraho,
ububasha bwanjye bukaba ari Imana yanjye.
6Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo,
no kugarura abarokotse ba Israheli,
ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye;
ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga,
kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi.»
7Avuze atya Uhoraho, Umucunguzi;
Nyir’ubutagatifu wa Israheli abwira umuntu w’insuzugurwa#49.7 umuntu w’insuzugurwa: ni uwo mugaragu ubwe; arifatanya n’umuryango we usuzugurwa.,
uwo abantu bareba nk’agaterashozi,
umucakara w’abategekesha igitugu, ati
«Abami ndetse n’ibikomangoma bazareba bahaguruke,
bapfukamire Uhoraho kuko ari indahemuka,
akaba Nyir’ubutagatifu wa Israheli wakwihitiyemo.»
8Uhoraho avuze atya:
Igihe cy’ubutoneshwe naragusubije,
ku munsi wo gukizwa naragutabaye,
ndaguhanga, nkugenera kuvugurura isezerano
nagiranye n’imbaga nyamwinshi,
kugira ngo mbyutse igihugu,
maze nsubize iminani abari barayinyazwe.
9Imfungwa nzazibwire nti «Nimusohoke»
n’abari mu mwijima nti «Nimujye ahabona.»
Ukugaruka kw’abajyanywe bunyago
Iruhande rw’inzira, bazahabona ubwatsi,
ku misozi yose y’agasi, bazahagire urwuri.
10Inzara n’inyota ntibizabica,
icyocyere cy’umusenyi cyangwa izuba ntibizabageraho;
kuko ubakunda bihebuje azabayobora,
akaberekeza ku masoko y’amazi afutse.
11Ku misozi yose nzahahanga inzira,
n’imihanda yanjye nyabagendwa iringanizwe.
12Ngabo baraje, baturutse iyo bigwa,
bamwe mu majyaruguru no mu burengerazuba,
abandi baturutse mu gihugu cya Asuwani#49.12 Asuwani: ni mu majyepfo ya Misiri..
13Ijuru nirivuze impundu, isi nisabagire,
imisozi itere indirimbo z’ibyishimo,
kuko Uhoraho yahumurije umuryango we,
abakozwaga isoni, akabereka urukundo rwe.
Yeruzalemu yongera kubakwa, igaturwa
14Siyoni yaravugaga iti «Uhoraho yarantereranye,
Nyagasani yaranyibagiwe.»
15Mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa ?
Ese yaburira impuhwe umwana yibyariye ?
Kabone n’aho we yarengwaho, jyewe sinzigera nkwibagirwa.
16Dore nakwanditse mu kiganza cyanjye,
inkike zawe nzihozaho ijisho ubudahumbya.
17Abubatsi bawe ngabo baraje,
naho abagusenya n’abagusahura barahunze.
18Raranganya amaso hirya no hino, maze urebe:
bose bakoranye, baje bakugana.
Ndahije ubuzima bwanjye,
bose bazagutaka nk’umurimbo,
ubakenyere nk’umweko w’umugeni.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
19Igihugu cyawe cyahindutse amatongo,
cyari cyarasahuwe kandi kidatuwe,
guhera ubu kizabana gito abaturage bawe,
abakubuzaga uruhumekero bazaguhunge.
20Abana wari waranyazwe, bazakubwira bati
«Hano habaye impatanwa! Duhe aho dutura!
Nimwiyegeranye tubone aho dukwirwa.»
21Nuko mu mutima wawe uzibaze uti
«Aba se bo, nababyariwe na nde ?
Jye ko nari naraciwe ku bana, naragumbashye,
narajyanywe bunyago, nkaba n’igicibwa;
aba bo bakujijwe na nde ?
Ko naherutse nsigara jyenyine, bariya bo babaga he ?»
22Nyagasani Uhoraho avuze atya :
Ngiye kwerekeza ikiganza cyanjye ku mahanga,
nzamure ibendera#49.22 nzamure ibendera: baragereranya Uhoraho n’umuntu uhagaze ahirengeye, akazamura ibendera kugira ngo abavuye kure babone aho bagomba kujya, maze bakoranire hamwe. ryanjye, ibihugu biribone :
bazane abahungu bawe babatwaye mu maboko,
abakobwa bawe babahetse ku ntugu.
23Abami bazakurera, abagore babo bakonse.
Bazakunamira bakoze uruhanga ku butaka,
barigate umukungugu wo mu birenge byawe.
Bityo uzamenye ko ndi Uhoraho,
n’uko abanyiringira batazakorwa n’ikimwaro.
24Mbese intwari yakwamburwa umunyago wayo?
Imfungwa yaboshywe n’igihangange yo se, yagobotorwa#49.24 yakwamburwa . . . yagobotorwa? urebye, igisubizo cy’ibi bibazo byombi cyaba «Oya» kubera ko intwari n’ibihangange batabona kenshi ubarusha amaboko. Ariko abana ba Israheli bazagaruka, kuko Imana irusha amaboko abari barabigaruriye.?
25Nyamara, dore uko Uhoraho yavuze :
Uwaboshywe n’intwari azagobotorwa,
n’umuryango wanyazwe n’igihangange uzagaruzwa.
Uguteraho amahane, ni jye uzamurwanya,
abahungu bawe, ni jye uzabakiza.
26Abagutegekesha igitugu, nzabagaburira imibiri yabo,
bazasinde amaraso yabo bwite, boshye abasinze divayi nshya,
maze ibinyamubiri byose bimenyereho
ko Umukiza wawe ari jyewe Uhoraho,
Umucunguzi wawe, Indatsimburwa ya Yakobo.
Currently Selected:
Izayi 49: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: