Izayi 40:12-14
Izayi 40:12-14 KBNT
Ni nde wapimisha ikiganza cye amazi y’inyanja, ikirere akakigeresha intambwe y’intoki, agashyira mu kebo ubutaka bw’isi, imisozi akayishyira ku gipimo, n’udusozi akadupimisha umunzani ? Ni nde wigeze gucengera ibitekerezo by’Uhoraho, akamubera umujyanama w’ingirakamaro ? Ni nde muntu Uhoraho yaba yaragishije inama, agashobora kumuyobora, akamwigisha guca imanza, akamuha ubumenyi, akamwereka inzira imugeza ku bwenge ?





