YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 24

24
IV. AMAKUBA N’IBYISHIMO BIZABA MU BIHE BYA NYUMA#24.0 . . . MU BIHE BYA NYUMA: iyi mitwe 24–27 ikurikiyeho, biraruhije cyane kuyumva. Ibyo bayirondoramo si ibyabaye mu gihe cya Izayi, ahubwo iravugwamo iby’indunduro z’ibihe, ubwo Uhoraho azaza gucira isi yose urubanza. Ubwo abanyabyaha bazaba bagowe, naho ab’intungane basenderezwe ibyishimo. Iyi mitwe rero, yanditswe nyuma y’ijyanwabunyago ry’i Babiloni.
Umuvurungano n’umubabaro ku isi
1Dore Uhoraho agiye kuyogoza isi no kuyirimbura,
ayihindure ukundi, atatanye abayituye:
2abaherezabitambo kimwe n’imbaga, umutware kimwe n’umugaragu,
umugore kimwe n’umuja, umucuruzi kimwe n’umuguzi,
uguzwa kimwe n’ugurizwa, ugomba kwishyura n’uwishyurwa.
3Isi izarimbuka ishireho burundu,
nk’uko Uhoraho yabivuze.
4Igihugu kiri mu cyunamo, kirononekara,
isi yose iriho irakendera,
ijuru na ryo ryacitse intege kimwe n’isi.
5Isi yahindanyijwe n’abayituye, kuko baciye ku mategeko,
baciye ku mabwiriza,
bica isezerano ry’iteka#24.5 isezerano ry’iteka: si rya rindi Uhoraho yagiranye na Musa cyangwa na Abrahamu, ahubwo ni iryo mu gihe cya Nowa ryari rigenewe abantu bose (Intg 9,9–17). bagiranye n’Uhoraho.
6Ni yo mpamvu umuvumo uyogoje isi,
ugakururira amakuba abayituye;
none abatuye isi bakaba bashizeho, hagasigara mbarwa.
Umurwa w’abanyagitugu ubaye amatongo#24.6 Umurwa . . . amatongo: ntituzi neza uwo mugi uwo ari wo (benshi bakeka ko ari Babiloni). Ukurimbuka k’uwo mugi w’abagome, ni nk’intangiriro y’igihano gitegereje abanyabyaha bose.
7Divayi nshya iri mu mubabaro, umuzabibu urarabiranye,
abari bamerewe neza bose baraganya.
8Amajwi y’ingoma yanezezaga ararangiye,
isahinda ry’abanezerewe rirashize,
n’amajwi ashimishije y’inanga arahwekereye.
9Nta bakinywa divayi baririmba,
ibinyobwa bikomeye bisigaye bibarurira.
10Umurwa w’akajagari ubaye amatongo,
amazu yose akinzwe ubudakinguka.
11Mu mihanda y’umugi barabaririza divayi,
umunezero wose wayotse,
ibyishimo ntibikirangwa mu gihugu.
12Umugi usigaye ari amatongo,
n’irembo ryawo ryarimbutse.
13Igihugu kirakendereye kimwe n’abagituye,
boshye imizeti yahuruweho imbuto,
cyangwa imihumbano y’umuzabibu, nyuma y’isarura.
Impande zose baratakambira Uhoraho
14Abarokotse ngaho bahanitse amajwi,
bararirimba icyubahiro cy’Uhoraho,
abo ku nkengero y’inyanja, basabagijwe n’ibyishimo.
15Mu burasirazuba barasingiza Uhoraho,
mu birwa byo mu nyanja
bararata izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli.
16Twumvise n’abo mu mpera z’isi baririmba bati
«Nasinginzwe Nyir’ubutungane!»
Nta n’umwe uzarokoka Uhoraho
Ariko ndibwira nti «Nta bwo! Ndahejeje!
Noneho ndagowe!» Abagambanyi baragambanye!
Mbega ubugambanyi! Abagambanyi baragambanye!
17Ubwoba, umwobo n’umutego,
ng’ibyo ibikugarije wowe utuye iki gihugu.
18Uzahunga urusaku ruteye ubwoba, azagwa mu mwobo;
nazamuka mu mwobo, afatwe mu mutego.
Ingomero zo mu ijuru zafunguwe,
imfatiro z’isi zitangiye kunyeganyega.
19Isi iriyashije, irataraka, iratigita.
20Isi iradandabiranye nk’umusinzi,
irayegayeze boshye inzu ijya gutemba,
icyaha cyayo kirayiremereye, yirunze hasi,
kandi ntigishoboye kuhiyegura.
21Uwo munsi, mu ijuru, Uhoraho azahana ingabo zihari#24.21 ingabo zihari: izo ngabo zo mu ijuru zigomba kuba ari izuba, ukwezi n’inyenyeri bivugwa muri 24,23.,
naho ku isi, ahane abami b’aho.
22Bazarundwa mu mwobo ari imbohe, bashyirwe mu munyururu,
ariko nibahamara igihe kirekire, bazashyikirizwe ubucamanza.
23Nuko ukwezi kuzahindure ibara, gukorwe n’isoni,
izuba ryijime, rimware,
kuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo,
ari we mwami w’umusozi wa Siyoni n’uwa Yeruzalemu
kandi ikuzo rye rikabengerana mu maso y’abakuru b’umuryango.

Currently Selected:

Izayi 24: KBNT

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in