Hozeya 6
6
Israheli igarukira Imana by’akanya gato#6.1 by’akanya gato: bamwe na bamwe muri rubanda barasa n’abatewe ubwoba n’amaburirwa ya Hozeya, ni ko gutangira kwibukiranya ibyo kwisubiraho (6.1–3). Nyamara Imana ibasubiza ko urukundo rwabo ari urw’akanya gato, bakishingikiriza ibitambo aho gushakashaka Imana koko (6.4–6).
1Nuko muravuga muti «Nimuze tugarukire Uhoraho.
Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura,
ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu.
2Nyuma y’iminsi ibiri azaba yaduhembuye,
ku munsi wa gatatu aduhagurutse, maze twibanire.
3Nidushishikarire kumenya Uhoraho,
nta shiti, azatunguka nk’umuseke ukebye,
azatugeraho ameze nk’imvura yuhira imyaka,
mbese nk’uko imvura y’umuhindo isomya ubutaka.»
4— Yewe Efurayimu, nkugenze nte koko?
Nawe Yuda, rwose nkugire nte?
Urukundo rwanyu ni nk’igihu cya mu gitondo,
cyangwa ikime cyumuka ako kanya.
5Ni cyo gitumye rero mbahanisha abahanuzi,
nkabicisha amagambo avuye mu kanwa kanjye,
kandi urubanza rwanjye rukazabagwa gitumo nk’urumuri;
6kuko nshimishwa n’urukundo kuruta ibitambo,
no kumenya Imana bikandutira ibitambo bitwikwa.
Ibicumuro bya Israheli, ibya kera n’iby’ubu
7Ariko bo bishe isezerano bakiri i Adama#6.7 i Adama: uwo mugi uri mu burasirazuba bwa Yorudani, uravugwa no muri Yozuwe 3,16, igihe Abayisraheli biteguraga kwambuka urwo ruzi. Hozeya rero arashaka kuvuga ko ubuhemu bwabo bwatangiye bakinjira mu gihugu cya Kanahani. Naho amarorerwa y’ububisha n’ubugome yabereye muri Gilihadi n’i Sikemu (6.8–9), twebwe ubu nta cyo tubiziho.,
ari na ho bampemukiriye.
8Gilihadi yahindutse umugi w’abagiranabi,
wahindanyijwe n’amaraso.
9Uko abambuzi biremamo ibico,
ni na ko agatsiko k’abaherezabitambo
kicira abantu ku nzira y’i Sikemu!
Ngayo amarorerwa bariho bakora!
10I Beteli#6.10 i Beteli: ni ho hari cya cyago cy’inyana ya zahabu cyashushanyaga Uhoraho, n’ubwo byari bibujijwe mu Iyim 20,4 na 34,17. Beteli iyo yitwaga kandi «Betaveni», ari byo kuvuga «inzu y’icyaha», reba 4,15. nahabonye ibintu biteye ubwoba:
Efurayimu ni ho ikorera uburaya bwayo,
na Israheli yose ikiyandavuza.
11Nawe rero Yuda, icyo nguteze kiri aho,
igihe nzaba nibutse umuryango wanjye.
Currently Selected:
Hozeya 6: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.