Hozeya 12
12
Ubugome bwa Israheli
1Efurayimu irantangatanga n’ibinyoma,
inzu ya Israheli ikabigirisha uburiganya.
(Ariko inzu ya Yuda yo iracyari kumwe n’Imana,
ntihemukira Nyir’ubutagatifu.)
2Efurayimu itungwa n’umuyaga,
buri munsi ikiruka inyuma y’umuyaga w’iburasirazuba,
bityo ikagwiza ibinyoma n’urugomo:
igirana amasezerano na Ashuru,
ikagemura amavuta mu Misiri.
Uhoraho aburanya Yakobo na Efurayimu
3Uhoraho afitanye urubanza na Israheli,
agiye guhanira Yakobo#12.3 Yakobo: Hozeya arasanga umukurambere Yakobo yarakoresheje cyane amayeri n’uburyarya mu mibereho ye (reba Intg 25,22.29–34; 32,24–28), noneho umuhanuzi agakurizaho kugaya abamukomokaho (cyane cyane Efurayimu) ko bakomeza kugenza nka we. imyifatire ye,
kandi amwiture ibihwanye n’ibikorwa bye.
4Yaryamiye umuvandimwe we bakiri mu nda ya nyina,
amaze no gukura akiranya Imana.
5Yakiranye n’Umumalayika maze aramutsinda,
ararira kandi aramwinginga.
I Beteli ni ho yahuriye n’Imana,
ari na ho yavuganiye na yo:
6«Uhoraho, Umugaba w’ingabo», ni ryo zina ryayo!
7Naho wowe, Yakobo, garukira Imana yawe,
ukomere ku budahemuka n’ubutungane,
kandi ujye uhora wiringiye Imana yawe.
8Abakanahani bafite iminzani y’ubuhendanyi mu ntoki,
kuko bashimishwa n’ubwambuzi.
9Naho Efurayimu yo iravuga iti
«Narikungahaje, mfite umutungo uhagije»,
nyamara kandi muri ibyo byose yungutse,
nta na kimwe izasigarana,
kuko yahemutse igakora ibibi.
Imigambi y’ukwiyunga
10Nyamara ndi Uhoraho Imana yawe,
kuva nkuvanye mu gihugu cya Misiri.
Nzagutuza bundi bushya mu mahema
nko ku minsi y’Ikoraniro#12.10 ku minsi y’Ikoraniro: Hozeya aribuka rya teraniro rikomeye ryabereye ku musozi wa Sinayi, igihe Imana ikoranyije umuryango wayo ngo iwuhe amategeko, kandi bakagirana Isezerano (Iyim 19 . . . ). Icyo gihe umuryango wari ukiri indahemuka..
11Nzavugana n’abahanuzi, ngwize amabonekerwa,
kandi mbabwirire mu migani, nifashishije abahanuzi.
Irindi burirwa
12Niba Gilihadi yarahemutse,
bo ubwabo bahindutse indyarya bikabije!
I Giligali ntibahwema gutura ibimasa ho ibitambo,
ni yo mpamvu intambiro zabo zizamera nk’udushyinga tw’amabuye,
arundarunze ku mayogi mu mirima.
13Yakobo ahungiye mu bibaya bya Aramu,
nuko Israheli#12.13 Yakobo . . . Israheli: nitwibuke ko ayo mazina yombi ari ay’umuntu umwe. Icyatumye Yakobo yitwa Israheli, bisome mu gitabo cy’Intangiriro 32,29. Naho umugore uvugwa hano ni Rasheli (reba Intg 29). ahakirwa umugore,
kugira ngo amubone aba umushumba w’amatungo.
14Ariko Uhoraho, yifashishije umuhanuzi,
yavanye Israheli mu Misiri,
kandi Israheli iragirwa n’umuhanuzi.
15Efurayimu yarakaje Uhoraho bikomeye:
Umutegetsi wayo azayiryoza amaraso yamennye,
ayigarureho n’imivumo yavumanye.
Currently Selected:
Hozeya 12: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.