YouVersion Logo
Search Icon

Abehebureyi 1

1
Imana yatubwirishije Umwana wayo
1Imana imaze kubwira abasokuruza bacu#1.1 abasokuruza bacu: ni ba bakurambere b’umuryango w’Abayahudi Imana yari yarabwirishije abahanuzi bo mu Isezerano rya kera. kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, 2natwe muri iyi minsi turimo#1.2 iyi minsi turimo: ni iminsi ya nyuma y’igihe cyatangiranye n’ukuza kwa Yezu Kristu (reba Gal 4,4 na Mk 1,15)., ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. 3Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzo#1.3 iburyo bwa Nyirikuzo : mu Bayahudi kwicaza umuntu iburyo, ni ikimenyetso cy’icyubahiro babaga bamugiriye. Yezu amaze gutsinda icyaha n’urupfu, Imana yamuhaye umwanya wa mbere w’icyubahiro, imwicaza iburyo bwayo. mu ijuru. 4Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo.
Umwana w’Imana asumbye abamalayika
5Koko rero, ni nde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti «Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi»#1.5 uyu munsi: Zaburi 2,7. Reba na 5,5.? Cyangwa se iti, «Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana»#1.5 ambere umwana: 2 Samweli 7,14.? 6Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi, yaravuze iti «Abamalayika bose b’Imana bazamupfukamire.»#1.6 bazamupfukamire: Ivugururamategeko 32,43. 7Abamalayika bo, ibavugaho iti «Abamalayika bayo yabagize nk’imiyaga, maze abagaragu bayo ibagira nk’imirabyo.»#1.7 nk’imirabyo: Zaburi 104.4. 8Naho Umwana wayo iramubwira iti «Mana, intebe yawe y’ubwami ihoraho iteka; umuryango wawe, uwuyoborana ubutabera. 9Ukunda ibiboneye ukazirana n’ubukozi bw’ibibi. Ni yo mpamvu Imana, Imana yawe, yishimiye kugusiga amavuta y’ubutore, ikurobanuye muri bagenzi bawe.»#1.9 muri bagenzi bawe: Zaburi 45,7–8. 10Irongera iti «Nyagasani, ni wowe wahanze isi kuva mu ntangiriro, n’ijuru rikaba igikorwa cy’ibiganza byawe. 11Ibyo byose bizayoyoka, ariko wowe uhoraho iteka. Isi n’ijuru bizashira ak’imyenda ishaje, 12uzabizingazinga nk’igishura, maze bizasimburwe nk’uko umwenda ukura undi. Naho wowe uhora uri wa wundi, n’imibereho yawe ntigira iherezo»#1.12 ntigira iherezo: Zaburi 102.26–28.. 13Ni nde wo mu bamalayika bayo Imana yigeze ibwira iti «Icara iburyo bwanjye, kugeza ko abanzi bawe mbahinduramo akabaho ushyira mu nsi y’ibirenge byawe».#1.13 ibirenge byawe: Zaburi 110,1. 14Abamalayika rero bagenewe iki? Si ibiremwa se bigaragira Imana kandi yohereza gufasha abazahabwa umurage w’uburokorwe?

Currently Selected:

Abehebureyi 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy