YouVersion Logo
Search Icon

Abanyagalati 6

6
1Bavandimwe, niba hagize ufatirwa mu cyaha, mwebwe abayoborwa na Roho, nimumuhane ariko mumworoheye. Nawe ubwawe witonde, maze utazavaho ushukwa. 2Nimwakirane imitwaro yanyu, bityo muzaba mwumviye byuzuye itegeko rya Kristu. 3Naho uwakwirebamo kuba akataraboneka, kandi nta cyo ari cyo, uwo yaba yibeshya. 4Ahubwo buri muntu asuzume ibikorwa bye bwite. Niba hari icyo abonye yakwiratana, abikore ku giti cye atigereranya n’abandi. 5Kuko buri wese azitwarira uwe muzigo. 6Uwigishwa ijambo, nahe ku bye byose urimwigisha#6.6 urimwigisha: Yezu ni we wabitegetse (Lk 10,7; Rom 15,27; 1 Kor 9,11–14).. 7Ntimuzibeshye: Imana ntireregwa. Icyo umuntu azaba yarabibye ni cyo azasarura. 8Ubibira umubiri, azawusaruraho urupfu. Naho ubibira roho, azayisaruraho ubugingo bw’iteka. 9Nitwihatire gukora icyiza tutadohoka, bityo, niba tudacogoye, tuzasarura igihe kigeze. 10Nuko rero, ubwo tukibifitiye umwanya, nitugirire neza abantu bose, cyane cyane abo dusangiye ukwemera.
Umusaraba wa Kristu waremye byose bundi bushya
11Nimwitegereze noneho izi nyuguti nini: ni jye ubwanjye ubandikira n’ukuboko kwanjye#6.11 kwanjye: kwandika mu nyuguti nini ni uburyo bwo kwerekana ingingo zigomba kwitabwaho kurusha izindi.. 12Abashaka gushimwa biratana ibikorwa by’umubiri, abo ngabo ni bo babahatira kugenywa, gusa ngo badatotezwa bahorwa umusaraba wa Kristu. 13Nyamara n’abigenyesha, na bo ubwabo ntibakurikiza amategeko, none barashaka ko mugenywa kugira ngo birate ibyabaye mu mubiri wanyu#6.13 umubiri wanyu: Pawulo arunganira Yezu (Mt 23,15) agaya Abayahudi bashaka ko abandi bayoboka idini yabo kandi nta cyo imaze, kuko babategeka kugenywa, aho kubatoza ukwemera umukiro duhabwa n’umusaraba wa Yezu Kristu.. 14Naho jyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu: ni wo iby’isi bimbambiweho, nanjye nkaba mbibambiweho. 15Kuko nta cyo bimaze kugenywa cyangwa kutagenywa, ahubwo ukuba ikiremwa gishya. 16Abakurikiza iri tegeko bose, bahorane amahoro n’impuhwe, bo na Israheli y’Imana#6.16 Israheli y’Imana: no mu Isezerano rya kera, Imana yasabye umuryango wayo kwemera. None ubu abemera Kristu, ni bo muryango nyakuri w’Imana..
17Ahasigaye, ntihakagire undushya, dore ngendana mu mubiri wanjye inguma za Yezu#6.17 inguma za Yezu: Pawulo yari afite inkovu z’ibikomere yatewe n’abamutotereje iyogezabutumwa. Izo nguma ziruta kure ukugenywa kuko zigaragaza ubumwe afitanye na Kristu wabambwe.. 18Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu isakare imitima yanyu, bavandimwe. Amen.

Currently Selected:

Abanyagalati 6: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy