Ezira 7
7
II. UBUTUMWA BWA EZIRA
Ezira umwigishamategeko
1Nyuma y’ibyo, ku ngoma y’umwami Aritashuweru, umwami w’Abaperisi, haza Ezira mwene Seraya, mwene Azariya, mwene Hilikiya, 2mwene Shalumi, mwene Sadoki, mwene Ahitubi, 3mwene Amariya, mwene Azariya, mwene Merayoti, 4mwene Zerahiya, mwene Uzi, mwene Buki, 5mwene Abishuwa, mwene Pinehasi, mwene Eleyazari, mwene Aroni, umuherezabitambo mukuru. 6Ezira uwo azamuka ava i Babiloni. Yari umwigisha#7.6 umwigisha: dushobora no kumwita «umwanditsi», mbese nk’uko muri 7,11 babihamya. Koko kandi, Ezira uwo yari umwe muri ba bahanga bari bazi kwandika ibitabo, bakamenya no gukora inyandikomvugo, ari na bo bakozi Leta yakeneraga cyane. Byongeye kandi mu buzima bwe bwose, Ezira yari yaregukiye kwiga Amategeko ya Musa akayacengera. kabuhariwe mu by’amategeko ya Musa, yatanzwe n’Uhoraho, Imana ya Israheli. Umwami amuha ibyo yari asabye byose, kuko Uhoraho Imana ye yari kumwe na we. 7Nuko mu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Aritashuweru, abandi Bayisraheli barimo abaherezabitambo, abalevi, abaririmbyi, abanyanzugi n’abahereza, na bo barazamuka, bajya i Yeruzalemu. 8Ezira agerana na bo i Yeruzalemu mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa karindwi uwo mwami ari ku ngoma. 9Koko kandi, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, ni ho yari yiyemeje guhaguruka akava i Babiloni, nuko agera i Yeruzalemu ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatanu, kuko Imana ye yari kumwe na we. 10Ezira kandi yari yarimenyereje gucengera amategeko y’Uhoraho no kuyazirikana, akigisha Abayisraheli ayo mabwiriza n’amateka.
Ezira ahabwa ubutumwa n’umwami Aritashuweru
11Dore ibyari bikubiye mu rwandiko umwami Aritashuweru yahaye Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi wabuhiriye mu kwigisha amategeko n’amatangazo y’Uhoraho yerekeye Israheli:
12«Aritashuweru, umwami w’abami, kuri Ezira umuherezabitambo, n’umwigishamategeko y’Imana Nyir’ijuru, gira amahoro! 13Dore icyo jyewe ntegetse#7.13 jyewe ntegetse: muri iyo nyandiko hari ibintu bitatu twakwitaho cyane. Mbere na mbere umwami yari yemereye uwitwa Umuyahudi wese uri mu gihugu cya Babiloni, ko ataha agasubira muri Yudeya (7.13). Ategeka kandi ko kuva ubwo Amategeko ya Musa azubahirizwa na bose muri Yudeya (7.25–26); nyuma agategeka ko Abayahudi bafashishwa feza na zahabu hamwe n’andi maturo, bigenewe Ingoro y’Uhoraho (7.15–20).: umuntu wese wo mu muryango wa Israheli utuye mu gihugu cyanjye, yaba umuherezabitambo, umulevi, cyangwa se undi uwo ari we wese, wiyemeje kujya i Yeruzalemu ku bushake bwe, najyane nawe! 14Naho wowe, umwami n’abajyanama be uko ari barindwi barakohereje ngo ujye kugenzura igihugu cya Yuda na Yeruzalemu, ubafashe gukurikiza amategeko y’Imana yawe wahawe. 15Uzajyanayo feza na zahabu umwami n’abajyanama be batuye ku bushake bwabo Imana ya Israheli, yo iganje mu Ngoro yayo i Yeruzalemu. 16Uzajyana kandi na feza na zahabu yose uzasaruza mu ntara yose ya Babiloni, hamwe n’amaturo imbaga n’abaherezabitambo bazatanga ku bushake bwabo, babigirira Ingoro y’Imana y’i Yeruzalemu. 17Muri izo feza uzaguramo ibimasa, za rugeyo, intama, n’ibindi bakoresha batura ibitambo, hamwe n’ibinyobwa bijyana na byo, maze uzabiturire ku rutambiro rw’Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu. 18Naho feza na zahabu zizasaguka, wowe n’abavandimwe bawe muzarebe icyo mwazikoresha, mukurikije nanone ugushaka kw’Imana yanyu. 19Ibikoresho bigenewe Ingoro y’Imana yawe uzahabwa, uzabishyire imbere y’Imana iri i Yeruzalemu. 20N’ibindi uzabona bikenewe mu Ngoro y’Imana yawe, uzabishake maze bizishyurwe ibivuye ku mutungo w’umwami. 21Jyewe, umwami Aritashuweru, mpaye abanyabintu bose bo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati iri tegeko: icyo Ezira umuherezabitambo n’umwigishamategeko y’Imana Nyir’ijuru azabaka cyose, muzakimuhe, 22muzagarukirize ku matalenta ijana ya feza, intonga ijana z’ingano, intango ijana za divayi, ibibindi by’amavuta ijana, n’umunyu uzaba ukenewe wose. 23Mbese, icyo Imana Nyir’ijuru izategeka cyose, muzagikorane ubwitonzi mubigiriye Ingoro y’Imana Nyir’ijuru, hato uburakari bwayo butazagurumanira ku gihugu cy’umwami no ku bahungu be. 24Turabamenyesha kandi ko mu baherezabitambo, abalevi, abaririmbyi, abanyanzugi n’abahereza b’iy’Ingoro y’Imana, mutemerewe kugira uwo mwaka amaturo, umusoro cyangwa amakoro.
25Naho wowe Ezira, ufashijwe n’ubwitonzi Imana yawe yakwihereye, uzashyireho abategetsi n’abacamanza kugira ngo bajye barenganura abatuye ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati bose; maze ari abazi amategeko y’Imana yawe, ari n’abatarayamenya, bose uzayabigishe. 26Maze uwo ari we wese utazakurikiza amategeko y’Imana yawe kimwe n’ay’umwami, ajye acirwa urubanza rukaze nko kwicwa, gucibwa, kunyagwa ibye cyangwa gufungwa.»
Ezira ashimira Imana#7.26 ashimira Imana: aha ngaha, ni ho ibyo Ezira yiyandikiye ubwe bitangirira: koko kandi, n’uburyo bivugwa, buragaragaza ko ari we ubwe wabyiyandikiye (reba ijambo ry’ibanze). Arabanza agashimira Imana, nyuma akabona kudutekerereza iby’urugendo rwe.
27(Hanyuma, jyewe Ezira ndangurura ijwi, ndavuga nti) «Nihasingizwe Uhoraho, Imana y’abasokuruza bacu, yo yashyize mu mutima w’umwami icyubahiro kingana gitya cy’Ingoro y’Uhoraho! 28Ni we kandi watumye umwami anyikundira, hamwe n’abajyanama be n’ibikomangoma bye byose!»
Ezira avuga abemeye kuzamukana na we
Nuko mpagurukana imbaraga, kuko Uhoraho Imana yanjye yari kumwe nanjye, nkoranyiriza hamwe abatware ba Israheli, kugira ngo tuzamukane.
Currently Selected:
Ezira 7: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.