Ezira 4
4
Abanzi b’Abayahudi bababuza kubaka Ingoro y’Uhoraho
1Bukeye, abanzi ba Yuda n’aba Benyamini#4.1 abanzi ba Yuda n’aba Benyamini: abavugwa aha, ni ba banyamahanga batubwiye no muri 3,3; naho Yuda na Benyamini, ni ko bitaga abatahutse bava i Babiloni, kuko bakomokaga cyane cyane muri iyo miryango yombi. Ayo matsinda yombi ntiyumvikanaga na gato, agahora ashyamiranye, kuko bamwe bashakaga gusumbya abandi ububasha. Ubundi kandi Abayahudi banengaga abo banyamahanga ko badakurikiza iyobokamana ribereye Uhoraho, mbese nk’uko Amategeko ya Musa abigena. bumva ko abari barajyanywe bunyago bubakaga Ingoro y’Uhoraho, Imana ya Israheli. 2Nuko basanga Zorobabeli, Yozuwe n’abatware b’umuryango, barababwira bati «Turashaka gufatanya namwe kubaka! Kuko Imana yanyu ari yo natwe twubaha, kandi ntitwahwemye kuyitura ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashuru, watuzamuye akadutuza hano.» 3Ariko Zorobabeli, Yozuwe n’abatware b’umuryango wa Israheli barabasubiza bati «Ntidushobora gufatanya namwe kubaka Ingoro y’Imana yacu, ahubwo ni twe twenyine tugomba kubakira Uhoraho Imana ya Israheli, nk’uko Sirusi umwami w’Abaperisi yabidutegetse.»
4Ubwo rero, ba banyamahanga bari batuye mu gihugu batangira guca intege imbaga ya Yuda no gutera ubwoba abubatsi. 5Bagurira abajyanama b’umwami kugira ngo bazadindize uwo mushinga wabo; ibyo bimara igihe cyose cy’ingoma ya Sirusi#4.5 Sirusi: uwo mwami yapfuye muri 530 mb. K . . Yasimbuwe n’uwitwa Kamubise (530–522), ariko uwo nta cyo Bibiliya imuvugaho; naho we asimburwa na Dariyusi wa mbere (521–486). Ku ngoma ya Dariyusi uwo rero, ni bwo abatahutse basubukuye imirimo yo kubaka Ingoro, maze barayuzuza (reba 4,24—6.22)., umwami w’Abaperisi, kugeza ku ngoma ya Dariyusi, umwami w’Abaperisi . . .
Abayahudi baregwa ku mwami Aritashuweru#4.5 Abayuda baregwa . . . Aritashuweru: aka gace ka 4,6–23 ntikumvikana neza, kandi karasa rwose nk’aho katari mu mwanya wako. Ntibakivuga iby’iyubakwa ry’Ingoro, ahubwo baradutekerereza impaka zabaye igihe Abayahudi bagerageje kongera kubaka inkike za Yeruzalemu. Nyamara ibyo byabaye nyuma bitinze cyane, igihe umwami Hashuweru (486–465) n’umwami Aritashuweru (465–423) bari ku ngoma.
6Ku ngoma ya Hashuweru, akimara kwimikwa, baramwandikira barega abaturage ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu.
7No ku ngoma ya Aritashuweru, Bishulamu, Miteredati, Tabeli na bagenzi babo, bandikira Aritashuweru, umwami w’Abaperisi. Iyo baruwa yari yanditswe mu nyuguti z’Abaramu no mu rurimi rwabo.
8Nuko umutegetsi Rehumu#4.8 umutegetsi Rehumu: uwo mutegetsi wari uhagarariye umwami w’Abaperisi, yagiraga icyicaro cye muri Samariya, akagenzura intara ya Yudeya., wari uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga, bandikira umwami Aritashuweru, barega ab’i Yeruzalemu. Dore uko iyo baruwa yatangiraga: 9«Abakwandikiye ni twebwe Rehumu, umutegetsi mukuru, na Shimushayi umunyamabanga, dufatanyije n’abacamanza, intumwa n’abandi bagenzi bacu bahagarariye umwami w’Abaperisi, dufatanyije kandi n’abaturuka i Ereki, Babeli, Suza yo muri Elamu, 10no mu yandi mahanga, uko Asuribanipali, umwami w’ikirangirire, yabatuje#4.10 yabatuje hano: reba 2 Bami 17,24–41. hano muri Samariya no mu yindi migi y’iburengerazuba bwa Efurati . . . »
11Dore kandi ibyari byanditse muri iyo baruwa bamwoherereje: «Ku mwami Aritashuweru, twebwe abagaragu bawe, abatware b’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, 12turamenyesha umwami ko Abayahudi bazamutse bava iwawe bakaza badusanga i Yeruzalemu, bariho bubaka bundi bushya wa mugi mubi wakunze kwigomeka. Batangiye kuzamura inkike, bamaze gupima urufatiro rwawo. 13None rero, umwami namenye ko uwo mugi niwubakwa, n’inkike zawo zigasanwa zikuzura, abawutuyemo batazongera gutanga ukundi amaturo, imisoro cyangwa amakoro, amaherezo bikazatuma abami bahahombera. 14None rero, ubwo dutunzwe n’ibwami, ntitwashimishwa no kubona umwami asuzugurwa; ni cyo kiduteye kumutumaho tubimumenyesha, 15kugira ngo bashakashake mu gitabo cy’ibyabaye ku ngoma z’abasokuruza bawe. Muri icyo gitabo uzabisangamo maze umenyereho ko uwo mugi wari warigometse, ukagandishiriza abami ibihugu byabo, kandi ukaba ari wo uvukamo imidugararo kuva na kera. Ni na cyo cyatumye uwo mugi usenywa. 16Turamenyesha umwami ko, niba uwo mugi wongeye kubakwa n’inkike zawo zigasanwa, utazongera gutegeka ukundi mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati.»
Igisubizo cy’umwami Aritashuweru
17Umwami arabasubiza ati «Kuri Rehumu, umutegetsi mukuru, kuri Shimushayi umunyamabanga, na bagenzi babo bose batuye Samariya n’abo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, nimugire amahoro . . . 18Ibaruwa mwatwoherereje yasomewe imbere yanjye, bayihindura mu rurimi numva. 19Ku itegeko ryanjye, barashakashatse mu gitabo, maze basanga kuva kera uwo mugi waragandishirizaga abami koko, kandi ukavukamo ubugome n’imyivumbagatanyo. 20Mu by’ukuri i Yeruzalemu habaye abami bakomeye, bategekaga ibihugu byose by’iburengerazuba bwa Efurati, bagahabwa amaturo, imisoro cyangwa amakoro. 21None rero, nimushyireho itegeko ribuza abo bantu, barekere aho kongera kubaka uwo mugi, kugeza ubwo jye ubwanjye nzabitegeka. 22Muririnde kubajenjekera hato bitazarushaho kuba nabi maze bikagandishiriza abami.»
23Urwo rwandiko rw’umwami Aritashuweru bakimara kurusomera imbere ya Rehumu, Shimushayi umunyamabanga na bagenzi babo, bo bihutira gusanga Abayahudi i Yeruzalemu, maze bababuza ku ngufu no ku gahato gukomeza imirimo y’ubwubatsi.
Zorobabeli na Yozuwe bongera kubaka Ingoro y’Uhoraho (520–515)
24. . . Nuko imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Uhoraho irahagarikwa#4.24 irahagarikwa: uyu murongo wa 24 uhita ukomeza ibyasubitswe muri 4,5., kandi bikomeza bityo kugeza mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyusi, umwami w’Abaperisi.
Currently Selected:
Ezira 4: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.