Ezekiyeli 11
11
Ibindi bicumuro bya Yeruzalemu
1Nuko umwuka uranjyana ungeza ku irembo ry’iburasirazuba bw’Ingoro y’Uhoraho, ryerekera nyine iburasirazuba; ku rugi rw’iryo rembo hakaba hahagaze abantu makumyabiri na batanu. Muri bo mbona Yazanya mwene Azuru, na Pelatiyahu mwene Benayahu, abatware b’umuryango. 2Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngabo abantu bagambirira gukora ikibi, bagakwiza inama mbi muri uyu mugi. 3Baribwira bati ’Igihe se nticyaba cyegereje maze bakatwubakira andi mazu ! Umugi ni nk’inkono, naho twebwe tukaba nk’inyama ziyirimo#11.3 nk’inyama ziyirimo: abatware ba Yeruzalemu barateganya kwiyubakira amazu mashya, bibeshya ko aho bari inyuma y’inkike zicinyiye ntacyabahuganya. Baribwira ko ari nk’inyama zipfundikiriye mu isafuriya, ku buryo nta cyazikoraho, cyaba umukungugu, isazi cyangwa imbwa. Ariko Ezekiyeli arabasubiza ati «Ni byo koko, i Yeruzalemu hazasigara inyama, nyamara zizaba ari intumbi z’abazaba bishwe. Naho abenshi muri mwebwe bazasukwa hanze y’umugi, bagabizwe abanyamahanga.».’ 4Ni cyo gituma rero, mwana w’umuntu, ugomba guhanura ibiberekeyeho.» 5Nuko umwuka w’Uhoraho unsesekaraho, maze arambwira ati «Ngaho babwire uti ’Uhoraho avuze atya: Koko ni ko muvuga, muryango wa Israheli, kandi nzi n’ibitekerezo byanyu. 6Abo mwica muri uyu mugi bakabije ubwinshi, kimwe n’abo mwararika ku mayira yose. 7Ni yo mpamvu rero Nyagasani Uhoraho avuze atya: Abapfu mwujuje mu mugi ni bo nyama, umugi ukaba inkono; ariko mwebwe nkazawubavanamo. 8Kubera ko mutinya inkota, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzabateza inkota. 9Nzabavana mu mugi mbagabize ibiganza by’abanyamahanga, maze mbacire urwo mukwiye. 10Muzashirira ku nkota kandi mbacire urubakwiye ku butaka bwa Israheli nyirizina, maze muzamenye ko ndi Uhoraho. 11Uyu mugi ntuzigera ubabera inkono, nta n’ubwo muzawubamo inyama, ahubwo nzabacira urubakwiye ku butaka bwa Israheli, 12bityo muzamenye ko ndi Uhoraho, mukaba mwaranze gukurikiza amategeko yanjye n’imigenzo yanjye; ahubwo mugakurikiza imigenzereze y’amahanga abakikije.’»
13Mu gihe nahanuraga rero, Pelatiyahu mwene Benayahu arapfa. Nuko nitura hasi nubamye, maze ntera hejuru mu ijwi riranguruye nti «Nyagasani Uhoraho, waba se ugiye gutsiratsiza agasigisigi ka Israheli?»
Isezerano rishya rigenewe abajyanywe bunyago
14Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati 15«Mwana w’umuntu, abaturage ba Yeruzalemu barabwira buri muntu mu bavandimwe bawe, mu babyeyi bawe n’umuryango wose wa Israheli, bati ’Nimwigumire aho kure y’Uhoraho, iki gihugu ni twebwe#11.15 ni twebwe: abasigaye i Yeruzalemu nyuma y’ijyanwabunyago rya mbere, bari bishimiye ko bihariye igihugu cyose. Ntibifuza ko bene wabo bagaruka, kugira ngo batava aho bagabana amazu n’imirima. cyahaweho umurage.’ 16Ni yo mpamvu itumye Nyagasani Uhoraho avuga atya: Ni koko nabigije kure yanjye mu mahanga, mbatatanyiriza mu bindi bihugu; ariko no muri ibyo bihugu sinaretse gutura muri mwe nk’igihe nari mu Ngoro yanjye. 17Nuko rero ubabwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Nzabakorakoranya#11.17 Nzabakorakoranya: abaturage b’i Yeruzalemu nibaramuka birengagije bene wabo bajyanywe bunyago, Imana yo irabasezeranya kubababarira no kubiyegereza. Bityo rero, Imana izabaha umutima utekereza ibihuje, ugaharanira ubumwe bwa bose, inabahe umwuka mushya uharanira ibitunganye, n’umutima woroshye uzi gukunda no kubabarira, aho gukomera nk’ibuye. mbakuye mu mahanga, mbakoranyirize hamwe mbakuye mu bihugu mwatataniyemo, maze mbahe igihugu cya Israheli. 18Muzakigarukamo, mugitsembemo ibiterashozi byose n’amahano yose. 19Nzabaha umutima umwe, mbashyiremo umwuka mushya; nzavana mu mubiri wanyu umutima w’ibuye, mbashyiremo umutima wumva, 20kugira ngo mugendere ku mategeko yanjye n’imigenzo yanjye kandi mubikurikize; maze muzambere umuryango, nanjye mbe Imana yanyu. 21Naho ab’umutima ukihambiriye ku biterashozi byabo no ku mahano yabo, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzabibaryoza nkurikije imyifatire yabo.’»
Ikuzo ry’Uhoraho riva muri Yeruzalemu
22Nuko abakerubimu bazamura amababa yabo, inziga na zo zijyana na bo n’ikuzo ry’Imana ya Israheli riguma hejuru yabo. 23Hanyuma ikuzo ry’Uhoraho rihaguruka mu mugi, rihagarara ku musozi wari mu burasirazuba bwawo.
24Nuko njyanwa n’umwuka kugera mu Bakalideya hafi y’abajyanywe bunyago; ibyo kandi biba mu ibonekerwa no mu mwuka w’Imana, maze ibyo nerekwaga kandi nari mbereye umuhamya birazimira. 25Hanyuma ntekerereza abari barajyanywe bunyago ibyo Uhoraho yari yanyeretse byose.
Currently Selected:
Ezekiyeli 11: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.