Iyimukamisiri 32
32
Icyaha cy’Abayisraheli
1Imbaga ibonye ko Musa atinze kumanuka ku musozi, ikoranira iruhande rwa Aroni, maze baramubwira bati «Ngaho dukorere imana zo kutugenda imbere; kuko Musa uriya, watuvanye mu gihugu cya Misiri, tutazi uko byamugendekeye!» 2Aroni arababwira ati «Nimukure impeta za zahabu ku matwi y’abagore banyu, n’ay’abahungu banyu n’abakobwa banyu, maze muzinzanire.» 3Bose biyambura impeta za zahabu bari bafite ku matwi, bazizanira Aroni. 4Nuko yakira iyo zahabu, arayishongesha, ayicuramo ishusho#32.4 Ishusho ry’ikimasa: mu mahanga akikije Abayisraheli, imana zabo bazishushanyaga nk’ikimasa. Ariko Uhoraho ntashaka kwitiranywa n’ibigirwamana. Byongeye, itegeko rya kabiri baherewe kuri Sinayi ryababuzaga kwikorera amashusho y’amabazanyo (reba 20,4), no kugerageza gushushanya Imana. ry’ikimasa. Nuko baravuga bati «Israheli, dore imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri!» 5Aroni ngo abibone, yubaka urutambiro imbere y’icyo kigirwamana, maze avuga aranguruye ati «Ejo hazaba umunsi mukuru wo kubaha Uhoraho!» 6Bukeye bwaho rero, mu gitondo cya kare, batura ibitambo bitwikwa, bazana n’igitambo cy’ubuhoro. Nuko imbaga iricara, bararya, baranywa, nyuma barahaguruka barabyina.
7Ubwo ngubwo Uhoraho abwira Musa, ati «Hogi manuka, kuko umuryango wawe, wa muryango wavanye mu gihugu cya Misiri, wihumanije! 8Ntibatindiganije guteshuka inzira nari narabategetse; bihimbiye ikigirwamana cy’ikimasa, bapfukama imbere yacyo, maze bagitura ibitambo, bavuga ngo ’Israheli, dore imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri’»! 9Uhoraho abwira Musa, ati «Ndabona neza ko uyu muryango ufite ijosi rishingaraye! 10Ubu ngubu noneho ndeka, maze uburakari bwanjye bugurumane, mbarimbure! Nyamara wowe nzakugira ihanga rikomeye!»
11Musa yurura Uhoraho Imana ye, avuga ati «Mbese Uhoraho, kuki uburakari bwawe bwagurumanira umuryango wawe, wivaniye ubwawe mu gihugu cya Misiri ukoresheje ububasha bukaze bw’ukuboko kwawe? 12Ni iki cyatuma Abanyamisiri bavuga ngo ’Yabimuye ino abitewe n’ubugome, agira ngo abicire mu misozi, abatsembe ku isi!’ Cubya uburakari bwawe bukaze, maze ureke inabi wari ugiye kugirira umuryango wawe. 13Wibuke indahiro wirahiriye ubwawe usezeranya Abrahamu, na Izaki na Yakobo, abagaragu bawe, ugira uti ‘Nzagwiza urubyaro rwanyu nk’inyenyeri zo mu kirere, kandi iki gihugu navuze cyose nzagiha abana banyu, maze bagitunge ingoma ibihumbi.’» 14Nuko Uhoraho yisubiraho, areka inabi yari yashatse kugirira umuryango we.
15Musa arahindukira, amanuka umusozi atwaye bya bimanyu bibiri by’amabuye y’urwibutso rw’Isezerano. Ayo mabuye yari abaje kandi yanditseho ku mpande zombi, imbere n’inyuma. 16Ibyo bimanyu byari byakozwe n’Imana, kandi n’inyandiko yari inyandiko y’Imana, isharaze kuri ibyo bimanyu by’amabuye. 17Yozuwe yumva urwamu rw’imbaga yasakabakaga, maze abwira Musa, ati «Ndumva urwamu rw’intambara mu ngando!» 18Musa arasubiza ati «Urwo rwamu si indirimbo y’umutsindo, si n’amaganya y’abatsinzwe. Jyeweho ndumva ari urwamu rw’indirimbo z’ababyina!» 19Ngo agere hafi y’ingando, abona cya kimasa n’abakibyiniraga. Nuko uburakari bwa Musa buragurumana; ajugunya bya bimanyu by’amabuye, bijanjagurikira mu nsi y’umusozi. 20Maze yenda cya kimasa bari bakoze, aragitwika, agisyamo ivu rigogoye, arivanga n’amazi, maze aryuhira Abayisraheli.
21Musa abwira Aroni, ati «Uyu muryango wakugenje ute kugira ngo wemere kuwukoresha igicumuro gikomeye?» 22Aroni arasubiza ati «Uburakari bwa databuja nibwoye kugurumana! Ubwawe ntuyobewe ko uyu muryango ubogamiye ku kibi. 23Bambwiye bati ‘Dukorere imana zo kutugenda imbere, kuko Musa uriya, wa mugabo watuvanye mu gihugu cya Misiri, tutazi uko byamugendekeye!’ 24Ndababwira rero nti ‘Abafite zahabu nibaziyambure ku matwi.’ Barazimpa, nzishongesha mu muriro, maze havamo icyo kimasa!»
Bene Levi bayoboka Uhoraho
25Musa abona ukuntu imbaga yatannye, ko Aroni ari we wari wayiteye gutana, bigatuma abanzi bayo bayiha urw’amenyo! 26Nuko Musa ahagarara ku irembo ry’ingando, aravuga ati «Indahemuka z’Uhoraho, nimunsange!» Nuko abahungu ba Levi#32.26 Abahungu ba Levi: Benshi mu muryango wa Levi, ari wo wa Musa, ni bo batahemukiye Uhoraho. Musa abategeka kwica abahemu bose, n’aho baba abavandimwe babo cyangwa incuti zabo. Kubera ubudahemuka bwabo, umuryango wa Levi watorewe kubyara abaherezabitambo b’Uhoraho. bose bakoranira iruhande rwe. 27Arababwira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo ’Buri muntu muri mwe niyambare inkota ye ku itako, maze mugende mu ngando, muzenguruke hose muva ku nzu imwe mujya ku yindi; buri muntu yice uwo bahuye, yaba mwene nyina, yaba incuti ye, cyangwa undi bafitanye isano!’» 28Abahungu ba Levi bakora icyo Musa abategetse, maze uwo munsi mu mbaga hagwa abantu nk’ibihumbi bitatu. 29Hanyuma Musa aravuga ati «Kuva uyu munsi Uhoraho arabiyeguriye, kuko ari ntawashidikanyije kurwanya umuhungu we, cyangwa se mwene nyina; uyu munsi Uhoraho nabahe umugisha.»
Musa asabira imbabazi Abayisraheli
30Bukeye bwaho, Musa abwira rubanda, ati «Mwakoze icyaha gikomeye! None ubu ngubu ngiye kuzamuka njye imbere y’Uhoraho, wenda nashobora kubaronkera imbabazi z’igicumuro cyanyu.» 31Musa yongera gusanga Uhoraho, maze aravuga ati «Nta byo! Uyu muryango wakoze icyaha gikomeye: bihimbiye ibigirwamana bya zahabu! 32None rero, ubabarire igicumuro cyabo, bitabaye ibyo unsibanganye#32.32 unsibanganye mu gitabo wanditse: Imana ni yo igenga ubuzima n’urupfu. Abayisraheli babivugaga bakoresheje ikigereranyo: ngo Imana ifite igitabo kinini yandikamo umwana wese uvutse; kandi yapfa, izina ikarisiba. Mu yandi magambo, Musa abwira Imana ko yahitamo gupfa aho kubona umuryango we urimburwa. mu gitabo wanditse!» 33Uhoraho asubiza Musa, ati «Uwancumuyeho ni we nzasibanganya mu gitabo cyanjye! 34Ngaho genda, uyobore umuryango aho nakubwiye, umumalayika wanjye ni we uzakugenda imbere. Ariko umunsi wo kubahana nugera, nzabahanira igicumuro cyabo!» 35Nuko Uhoraho ahana imbaga kubera ikimasa bari bacuze, cya kindi Aroni yari yakoze.
Currently Selected:
Iyimukamisiri 32: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.