Iyimukamisiri 32:7-8
Iyimukamisiri 32:7-8 KBNT
Ubwo ngubwo Uhoraho abwira Musa, ati «Hogi manuka, kuko umuryango wawe, wa muryango wavanye mu gihugu cya Misiri, wihumanije! Ntibatindiganije guteshuka inzira nari narabategetse; bihimbiye ikigirwamana cy’ikimasa, bapfukama imbere yacyo, maze bagitura ibitambo, bavuga ngo ’Israheli, dore imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri’»!





