Iyimukamisiri 32:5-6
Iyimukamisiri 32:5-6 KBNT
Aroni ngo abibone, yubaka urutambiro imbere y’icyo kigirwamana, maze avuga aranguruye ati «Ejo hazaba umunsi mukuru wo kubaha Uhoraho!» Bukeye bwaho rero, mu gitondo cya kare, batura ibitambo bitwikwa, bazana n’igitambo cy’ubuhoro. Nuko imbaga iricara, bararya, baranywa, nyuma barahaguruka barabyina.





