YouVersion Logo
Search Icon

Iyimukamisiri 30

30
Urutambiro ruturirwaho imibavu
1Uzubake urutambiro rwo gutwikiraho imibavu; uzarukore mu giti cy’umunyinya. 2Uburebure bwarwo buzabe umukono umwe, n’ubugari bwarwo bube umukono umwe; ruzabe rufite rero impande zingana. Ruzagire n’ubuhagarike bw’imikono ibiri, kandi amahembe yarwo azabe akozwe mu giti kimwe na rwo. 3Uzarwomekeho zahabu iyunguruye ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zarwo hirya no hino, no ku mahembe yarwo, maze uzaruzengurutseho umuguno wa zahabu. 4Uzarutereho ibifunga bibiri bya zahabu, mu nsi y’umuguno ku mpande ebyiri. Uzabishyire mu mbavu ebyiri, kugira ngo bizinjizwemo imijishi bazajya bahekesha urutambiro. 5Imijishi uzayikore mu giti cy’umunyinya, na yo uyomekeho zahabu. 6Uzashyire urutambiro imbere y’umubambiko ukingirije ubushyinguro, aho nzajya mbonanira nawe. 7Aroni azajye ahatwikira imibavu igenewe gutwikwa; abigire buri gitondo igihe atunganya amatara. 8Kandi igihe Aroni azajya acana amatara nimugoroba, mu kabwibwi, naho azayitwike. Bizaba umubavu w’iteka ryose imbere y’Uhoraho, uko ibihe bigenda bisimburana. 9Hejuru y’urwo rutambiro ntimuzagerekeho umubavu udatagatifujwe, cyangwa igitambo gitwikwa, cyangwa ituro, kandi ntimuzarusukeho igitambo giseswa. 10Byongeye, Aroni azakorere umuhango wo guhongerera ibyaha, ku mahembe y’urutambiro rimwe mu mwaka. Azajye arusukura akoresheje amaraso y’igitambo gihongerera ibyaha, rimwe mu mwaka, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Urwo rutambiro ruzabera Uhoraho ahantu hatagatifu rwose.»
Ikoro ry’Uhoraho
11Uhoraho abwira Musa, avuga ati 12«Igihe uzabarura Abayisraheli, buri muntu muri bo azahe Uhoraho ingurane y’ubugingo bwe, kugira ngo hatazagira icyorezo cyabadukamo, ku mpamvu y’iryo barura. 13Dore icyo bazatanga: buri muntu mu bagomba kubarurwa azatanga igice cy’isikeli gipimiye kuri sikeli y’Ingoro, ingana n’amagera#30.13 amagera: gera ni igipimisho gitoya cyane cy’uburemere kingana n’icya kabiri cya garama y’ubu. makumyabiri. Icyo gice cya sikeli kizaba ikoro ry’Uhoraho. 14Umuntu wese uzaba afite imyaka makumyabiri, cyangwa ayirengeje, azatanga iryo koro ry’Uhoraho, igihe azajya kubarurwa.
15Igihe muzazana ikoro ry’Uhoraho ngo ribe ingurane y’ubugingo bwanyu, umukungu ntazasumbyeho, n’umukene ntazatange ikiri hasi y’igice cy’isikeli. 16Abayisraheli bazaguhe ifeza y’iyo ngurane, maze uyikoreshe imirimo y’ihema ry’ibonaniro. Ibyo bizabera Abayisraheli urwibutso rw’ingurane y’ubugingo bwanyu mu maso y’Uhoraho.»
Igikarabiro bisukuriramo
17Uhoraho abwira Musa muri aya magambo, ati 18«Uzakore igikarabiro mu cyuma cy’umuringa n’urugata rwacyo mu cyuma cy’umuringa, bajye bakisukuriramo. Uzagishyire hagati y’ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, maze uzasukemo amazi, 19kugira ngo Aroni n’abahungu be bayogerezemo ibiganza n’ibirenge. 20Igihe bazinjira mu ihema ry’ibonaniro, bazajye bakaraba ayo mazi kugira ngo batazapfa; kimwe n’igihe bazegera urutambiro ngo bakore imirimo yabo, batwikira Uhoraho ibitambo. 21Bazajye biyoza ibirenge n’ibiganza kugira ngo batazapfa. Bizabe itegeko ridakuka kuri Aroni no ku bazamukomokaho, uko ibihe bigenda bisimburana.»
Amavuta matagatifu
22Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati 23«Ushake imibavu y’indobanure: uburemere bw’amasikeli magana atanu ya manemane y’umushongi; igice cy’ubwo buremere ari byo kuvuga amasikeli magana abiri na mirongo itanu ya sinamomu; n’amasikeli magana abiri na mirongo itanu y’imbingo zihumura cyane; 24amasikeli magana atanu ya kasa#30.24 kasa: ni ubwoko bw’urubingo ruhumura cyane., byose bipimiye kuri sikeli y’Ingoro, hamwe n’urwabya rw’amavuta y’imizeti. 25Uzabikoremo amavuta matagatifu agenewe gusiga, bibe ikivange gihumura cyane nk’imibavu yakozwe n’umuhanga; bizabe amavuta matagatifu agenewe gusiga. 26Uzayasige ihema ry’ibonaniro, Ubushyinguro bw’Isezerano, 27ameza n’ibikoresho byayo byose, ikinyarumuri n’ibigendana na cyo byose, urutambiro rw’imibavu, 28urutambiro rw’ibitambo bitwikwa n’ibikoresho byarwo byose, igikarabiro hamwe n’urugata rwacyo. 29Uzabitagatifuze, bihinduke bitagatifu rwose; maze n’ikizabikoraho na cyo kizabe gitagatifu. 30Uzasige Aroni n’abahungu be, maze ubatagatifuze ngo begukire ubuherezabitambo bwanjye. 31Hanyuma uzabwire Abayisraheli, uti ‘Aya ngaya ni amavuta matagatifu agenewe gusiga; uko ibihe bigenda bisimburana.’ 32Ntibazayasige ku mubiri w’umuntu, kandi ntibazakore ayandi ameze nka yo. Ni ikintu gitagatifu, maze azakomeze ababere matagatifu. 33Nihagira ugerageza gukora amavuta nk’ayo, cyangwa akayasiga ku muntu usanzwe, uwo nguwo azacibwa mu muryango we.»
Uko bazakora imibavu mitagatifu
34Uhoraho abwira Musa, ati «Ushake imibavu: amakakama atoranyijwe, imbingo zihumura z’amoko yose, n’ububani bw’indobanure, byose mu rugero ruhwanye. 35Uzabikoremo umubavu utwikwa, uvanze ku buryo bw’abahanga; uzongeremo umunyu#30.35 uzongeremo umunyu: bibwiraga ko ibivanze n’umunyu birusha ibindi gukongoka., maze byose bihinduke umubavu usukuye kandi mutagatifu. 36Uzasye mukeya, maze uwushyire imbere y’urwibutso rw’Isezerano, mu ihema ry’ibonaniro, aho nzajya mbonanira nawe. Uzakubere ikintu gitagatifu rwose. 37N’uwo mubavu uzakora, ntuzagire undi wikorera umeze nka wo; uzakubere ikintu cyeguriwe Uhoraho. 38Nihagira umuntu ukora undi nka wo, ngo awinukirize, azacibwa mu muryango we.»

Currently Selected:

Iyimukamisiri 30: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in