YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 2

2
1Nyuma twarahindukiye tujya mu butayu, twerekeza ku nyanja y’Urufunzo nk’uko Uhoraho yari yabimbwiye; tuzenguruka umusozi wa Seyiri, bimara igihe kirekire.
Abayisraheli banyura mu bihugu bya Edomu, na Mowabu, na Hamoni#2.1 Abayisraheli banyura . . . : reba Ibar 20,14–21 na 21,10–20.
2Hanyuma Uhoraho yarambwiye ati 3«Hashize igihe kirekire muzenguruka uyu musozi, none nimuhindukire mugane mu majyaruguru! 4Ati ha rubanda aya mabwiriza, uti dore mugiye kunyura ku butaka bwa bene wanyu, bene Ezawu batuye muri Seyiri. Bo bazabatinya, ariko rero namwe muzirinde, 5ntimuzabarwanye; nta cyo nzabaha ku gihugu cyabo, habe n’ahangana n’aho umuntu yakandagiza ikirenge, kuko umusozi wa Seyiri naweguriye Ezawu. 6Ibiryo muzarya muzabigure na bo, mubishyure amafeza; ndetse n’amazi yo kunywa, muzemere muyagure na bo mubishyure feza. 7Kuko Uhoraho Imana yawe yaguhereye umugisha mu byo uzakora byose, yitaye ku rugendo wakoreye muri ubu butayu bugari; dore imyaka ibaye mirongo ine Uhoraho Imana yawe ari kumwe nawe, kandi nta cyo wigeze ubura.» 8Nuko rero tunyura kure ya bene wacu, bene Ezawu batuye muri Seyiri, dukurikira inzira ica muri Araba iturutse mu karere ka Eliyati na Esiyoni-Geberi. Turakimirana, twerekeza mu butayu bwa Mowabu.
9Maze Uhoraho arambwira ati «Uramenye ntugirire Mowabu urugomo, ntubarwanye, kuko nta cyo nzaguha ku gihugu cyabo: bene Loti ni bo nahaye umugi wa Ari ngo habe ubukonde bwabo.» 10– Kera hari hatuye Abahemi, bakaba abantu b’ibihangange, benshi, kandi barebare cyane nk’Abanaki. 11Kimwe n’Abanaki, babarirwaga mu Barefayimu, ariko Abamowabu bakabita Abahemi. 12No muri Seyiri kera hari hatuye Abahori, maze bene Ezawu barabasahura, barabamenesha, bityo barahiturira, nk’uko Abayisraheli babigenjeje mu gihugu Uhoraho yabahayeho ubukonde. – 13Uhoraho ati «Nimugende, mwambuke umugezi wa Zeredi.» Nuko twambuka umubande wa Zeredi. 14Urugendo twakoze kuva i Kadeshi-Barineya kugeza ubwo twambutse umugezi wa Zeredi rwamaze imyaka mirongo itatu n’umunani – kugeza ubwo nyine abaturwaniriraga bose icyo gihe basaza bagashira, nk’uko Uhoraho yari yarabirahiye; 15ndetse n’ukuboko k’Uhoraho kwarabashikamiye, kugira ngo bagabanuke mu ngando zacu, barinda bashira.
16Urupfu rero rumaze gutsemba muri rubanda abari abatabazi bose icyo gihe, 17Uhoraho arambwira ati 18«Uyu munsi wambukiranye igihugu cya Mowabu, unyuze mu mugi wa Ari. 19Nugera ahateganye na bene Hamoni, uramenye ntubagirire urugomo ngo ubarwanye, kuko nta cyo nzaguha ku gihugu cya bene Hamoni, kubera ko nacyeguriye bene Loti. 20– Icyo gihugu cyitirirwaga kandi Abarefayimu, kuko Abarefayimu bari bagituye mbere, Abahamoni bakabita Abazamuzimi: 21bari abantu b’ibihangange, benshi kandi barebare cyane, mbese nk’Abanaki! Ariko Uhoraho yarabarimbuye ngo babise Abahamoni; nuko barabanyaga, barabazungura. 22Ni na ko Uhoraho yari yaragiriye bene Ezawu batuye muri Seyiri arimbura Abahori ngo bababise; nuko barabanyaga, barabazungura, kugeza na n’ubu. 23Byongeye kandi, Abakafutori baturutse i Kafutori, barimbuye Abahawi bari batuye mu nsisiro za Gaza, maze barabazungura —.
Israheli yigarurira ingoma ya Sihoni#2.23 ingoma ya Sihoni: reba Ibar 21,21–32.
24Nuko Uhoraho ati «Nimuhaguruke mugende, mwambuke umugezi wa Arunoni! Dore nkurekuriye Sihoni Umuhemori, umwami wa Heshiboni, hamwe n’igihugu cye. Tangira ucyigarurire, umutere murwane. 25Uyu munsi, ndatangira gukangaranya amahanga yose atuye mu nsi y’ijuru, kugira ngo agutinye; abazumva bakuvuga, bazahinda umushyitsi, badagadwe imbere yawe.»
26Nuko igihe turi mu butayu bwa Kedemoti, ni bwo nohereje intumwa kwa Sihoni umwami wa Heshiboni, mubwira aya magambo y’amahoro, nti 27«Ndeka nyure mu gihugu cyawe! Nzaca mu nzira nyabagendwa, sinzagana iburyo cyangwa ibumoso; 28ibiryo bizantunga n’amazi nzanywa, uzabingurishe ku giciro cya feza; undeke gusa nitambukire ku maguru, 29nk’uko bene Ezawu batuye muri Seyiri na bene Mowabu batuye umugi wa Ari bangenjereje, kugeza igihe nzambukira Yorudani nkagera mu gihugu Uhoraho Imana yacu yaduhaye.» 30Nyamara Sihoni umwami wa Heshiboni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uhoraho Imana yawe yari yateye umutima we kunangira, ntunabashe gutekereza, kugira ngo uwo munsi amukurekurire. 31Nuko Uhoraho arambwira ati «Dore nabanje kukurekurira Sihoni hamwe n’igihugu cye; ngaho tangira ucyigarurire.» 32Sihoni hamwe n’ingabo ze zose badusanganirira i Yahasa, kugira ngo baturwanye. 33Nuko Uhoraho Imana yacu aramuturekurira, tumwicana n’abahungu be, kimwe n’ingabo ze zose.
34Icyo gihe dufata imigi ye yose, maze buri mugi tuwutura Imana tuwurimbura#2.34 turawurimbura: hari ubwo ababaga batsinze mu ntambara bigomwaga iminyago yabo: ibintu byose bakabitwika, amatungo n’abantu bakabyica byose bakabitura Uhoraho, bamushimira ko yabahaye gutsinda. Bagenzaga batyo kera cyane. Ariko buhoro buhoro, Imana yumvishije Abayisraheli ko idashimishwa n’urupfu rw’abantu, n’ubwo baba ari abanzi b’umuryango wayo.: ari abagabo, ari abagore, ari abana, ntitwasiga n’uwakirazira; 35keretse amatungo yonyine, ni yo twajyananye n’ibyo twasahuye mu migi twari twafashe. 36Uhereye kuri Aroweri yubatse ku musozi uri hejuru y’umugezi wa Arunoni, ugahera no ku mugi wubatse mu mubande waho, ukagera i Gilihadi, nta mugi n’umwe watunaniye: Uhoraho Imana yacu yari yatweguriye byose. 37Igihugu cya bene Hamoni ni cyo gusa tutegereye: aho ni inkengero zose z’umugezi wa Yaboki n’imigi yo mu bisozi n’ahandi hantu hose Uhoraho Imana yacu yari yaratubujije.

Currently Selected:

Ivugururamategeko 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy