Ibyakozwe 20
20
Pawulo asubira muri Masedoniya no mu Bugereki
1Izo mpagarara zimaze guhosha, Pawulo akoranya abigishwa, abarema agatima, abasezeraho yerekeza muri Masedoniya. 2Amaze kwambukiranya iyo ntara yose, kandi ari na ko agenda abwira abavandimwe amagambo arambuye yo kubakomeza, aza kugera mu Bugereki, 3ahamara amezi atatu. Nyamara ashaka gufata ubwato ngo ajye muri Siriya, amenya ko Abayahudi bamugambaniye; ni bwo yiyemeje kongera kunyura muri Masedoniya. 4Muri urwo rugendo yari aherekejwe na Sopateri, mwene Piro w’i Beroya, Arisitariko na Sekundi b’i Tesaloniki, Gayo w’i Deribe na Timote, hamwe na Tushiko na Tirofimo bo muri Aziya. 5Abo batubanje imbere, badutegerereza i Torowadi. 6Naho twebwe, iminsi y’imigati idasembuye irangiye, dufatira ubwato i Filipi, tubasanga i Torowadi nyuma y’iminsi itanu, tuhamara icyumweru cyose.
Pawulo asezera ku bavandimwe b’i Torowadi
7Ku wa mbere w’icyumweru#20.7 Ku wa mbere w’icyumweru: ni umunsi ukurikira isabato, ukaba umunsi wacu w’icyumweru. Mu muco w’Abayahudi, uwo munsi watangiraga ku wa gatandatu nimugoroba. Kuri uwo munsi, abakristu bibukaga izuka rya Nyagasani, bahimbaza Ukaristiya., ubwo twari duteraniye hamwe ngo tumanyure umugati, Pawulo wari uraye ari bugende aganira n’abavandimwe kugeza mu gicuku. 8Mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru aho twari duteraniye, hakaga amatara menshi. 9Nuko umusore witwa Ewutiko akaba yicaye mu idirishya igihe Pawulo yigishaga. Inyigisho irambiranye, aza gutwarwa n’ibitotsi byinshi; ni ko guhanuka mu igorofa ya gatatu, yitura hasi, bahaterura uwapfuye. 10Nuko Pawulo amanuka bwangu, amwubarara hejuru maze aramuhobera, avuga ati «Mwikuka umutima, ni mutaraga!» 11Aho azamukiye, Pawulo afata umugati, arawumanyura; hanyuma akomeza ikiganiro kugeza mu gitondo, abona kugenda. 12Naho wa musore bamuzana ari mutaraga, maze ibyishimo biba byose.
Pawulo ava i Torowadi akajya i Mileto
13Twe rero tujya mu bwato tugenda mbere twerekeje ahitwa Aso, aho twagombaga kwakirira Pawulo, kuko we yari yagennye kujyayo anyuze inzira y’ubutaka. 14Nuko adusanga Aso tumushyira mu bwato, turambuka tujya i Mitilena. 15Bukeye, tujya mu bwato tugera ahateganye n’ikirwa cyitwa Kiyo. Ku wundi munsi twambuka tugana i Samosi, ku munsi ukurikiyeho tugera i Mileto. 16Pawulo yari yagennye kutanyura Efezi kugira ngo adatinda muri Aziya, kuko yihutiraga kuba ari i Yeruzalemu, nibura bishobotse ku munsi mukuru wa Pentekositi.
Pawulo n’abakuru ba Kiliziya yo muri Efezi
17Pawulo ari i Mileto, ahamagaza abakuru ba Kiliziya ya Efezi. 18Bamugezeho, arababwira ati «Muzi uko nabanye namwe kuva aho ngereye muri Aziya. 19Nakoreye Nyagasani, niyoroheje ku buryo bwose, mu marira no mu magorwa naterwaga n’ubugambanyi bw’Abayahudi. 20Nta cyo nabakinze mu byo nashoboraga kubabwira cyabagirira akamaro; byose narabitangaje, mbibigishiriza mu ruhame kimwe no mu ngo. 21Nashishikarizaga Abayahudi kimwe n’Abagereki kugarukira Imana no kwemera Umwami wacu Yezu.
22None dore ngiye i Yeruzalemu mbibwirijwe na Roho#20.22 na Roho: mu byo yakoze byose, Pawulo yakurikije Roho Mutagatifu wamubwiraga mu mutima we. Mutagatifu; ibizambaho ngezeyo simbizi. 23Icyakora, muri buri mugi, Roho Mutagatifu anyemeza ko ingoyi n’amakuba bihantegerereje. 24Nyamara ku bwanjye, ndahamya ko amagara yanjye bwite nta cyo amariye; icya ngombwa ni ukurangiza isiganwa ryanjye n’umurimo Nyagasani Yezu yanshinze wo guhamya Inkuru Nziza y’ineza Imana ibagirira.
25Nzi neza ko kuva ubu mutazongera kumbona ukundi, mwebwe mwese abo nanyuzemo namamaza Ingoma y’Imana. 26Ni cyo gitumye rero, uyu munsi nshobora kwemeza mu maso yanyu ko ndi umwere w’amaraso yanyu mwese, 27kuko nabamenyesheje umugambi wose w’Imana, nta cyo mbakinze. 28Murimenye rero ubwanyu, mumenye n’ubushyo mwaragijwe na Roho Mutagatifu, mube abashumba ba Kiliziya y’Imana, Yezu yacunguje amaraso ye bwite.
29Nzi neza ko nimara kugenda, muzinjirwamo n’ibirura by’ibihubuzi bitazababarira n’ubushyo. 30Ndetse no muri mwe hazaduka abantu bavuga amagambo y’ibinyoma, azatuma bigarurira abigishwa. 31Murabe maso rero, mwibuka ko mu myaka itatu yose, ijoro n’amanywa ndetse no mu marira, ntatuje kuburira buri muntu muri mwe. 32Ubu rero mbaragije Nyagasani kugira ngo abababarire, maze abakomereshe ijambo rye, kandi ku bwa ryo abahe umurage hamwe n’abatagatifujwe bose.
33Nta kintu cy’umuntu uwo ari we wese nararikiye, cyaba feza, cyaba zahabu, cyangwa umwambaro. 34Namwe ubwanyu murabizi: ibi biganza byanjye mureba ni byo nkesha ibyo nabaga nkeneye byose, kimwe na bagenzi banjye. 35Naberetse buri munsi ko ari ngombwa kuvunika dutyo, kugira ngo tugoboke abatishoboye, twibuka n’amagambo Nyagasani Yezu yivugiye ubwe ati ’Utanga arahirwa kuruta uhabwa.’»
36Pawulo amaze kuvuga ibyo, arapfukama hamwe n’abo bari kumwe bose, maze arasenga. 37Nuko bose baraturika bararira, bamugwa mu ijosi, baramuhobera. 38Bari bababajwe cyane n’uko yari amaze kuvuga ko batazongera kumubona ukundi. Nuko baramuherekeza bamugeza ku bwato.
Currently Selected:
Ibyakozwe 20: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.