YouVersion Logo
Search Icon

Yohani, iya 3 1

1
Indamutso
1Nkoramutima yanjye Gayo, ndakwandikiye, jyewe Umukuru wawe, ugukunda mu kuri: 2ndakwifuriza kumererwa neza muri byose, kandi ngo uhorane ubuzima bwiza bw’umubiri, nk’uko ufite ubw’umutima.
Impamvu imutera kwishima
3Nkoramutima yanjye, narishimye cyane igihe abavandimwe bamwe baje hano, nkabumva barata ukuri ugaragaza mu mibereho yawe, mbese ukuntu ugendera mu kuri. 4Nta cyanshimishije kuruta ibindi nko kumva ko abana banjye bagendera mu kuri. 5Nkoramutima yanjye, ugaragariza ukwemera kwawe mu byo ukorera abavandimwe, ndetse n’abaturutse ahandi#1.5 abaturutse ahandi: uwo mugabo Gayo yari yakiriye neza abakristu baturutse ahandi. Aba bavandimwe ahari bari abogeza Inkuru Nziza boherejwe na Yohani; bagarutse i Efezi, maze batekerereza ikoraniro ryose ukuntu Gayo yabafashe neza (6).. 6Abo ni bo babaye abahamya b’iby’urukundo rwawe mu maso ya Kiliziya. Uzaba ugize neza kandi, nubashakira ibyabafasha#1.6 ibyabafasha: Yohani arashishikariza Gayo koherereza abo bogeza Inkuru Nziza amafaranga yo kubafasha gukomeza ubutumwa bwabo. Biragaragaza ko uwo Gayo yari akize cyane. mu gukomeza ubutumwa bwabo ku buryo bunyura Imana. 7Koko rero bahagurukijwe no gukorera Kristu, ntibagira icyo bahabwa n’abatamwemera. 8Twebwe rero tugomba gufasha abantu nk’abo, kugira ngo tugaragaze ko dufatanyije kogeza Ukuri.
Imigenzereze ya Diyotirefesi na Demetiriyo
9Nandikiye Kiliziya akajambo#1.9 akajambo: nta bwo ari ya baruwa twita iya kabiri ya Yohani kuko atayivugamo ibyo bibazo by’ubwitandukanye., ariko rero Diyotirefesi ukunda gutegeka byose, yanze kutwumva. 10Ni cyo gituma igihe nzazira, nzamagana mu ruhame iyo migenzereze ye, n’amagambo ye mabi yasakaye hose adusebya. Nyamara si n’ibyo gusa, yanze no kwakira abavandimwe; n’abashatse kubakira arabibabuza, ndetse akabaca mu Kiliziya. 11Nkoramutima yanjye, ntukigane ikibi, ahubwo wigane ikiri cyiza. Ukora icyiza aba akomoka ku Mana, naho ukora ikibi ntiyabonye Imana. 12Ku byerekeye rero Demetiriyo#1.12 Demetiriyo: ni undi mukristu w’indahemuka, cyangwa se ni umwe muri ba bandi bogeza Inkuru Nziza., abantu bose baramushima, ndetse n’Ukuri ubwako kurabihamya. Natwe kandi turamushima, kandi uzi ko ibyo duhamya ari ukuri.
Gusezera
13Mfite byinshi nagombaga kukwandikira, nyamara sinshaka gukoresha wino n’ikaramu; 14kuko nizeye ko tuzabonana#1.14 tuzabonana: Yohani ubwe yiyemeje kujya gusura iryo koraniro ryasenyutse, akizera ko ubutegetsi bwe bw’Umukuru buzatuma ashobora kurigaruramo amahoro. bidatinze, maze tukaganira. 15Gira amahoro! Incuti ziragutashya. Undamukirize kandi n’incuti zacu, buri muntu ukwe.

Currently Selected:

Yohani, iya 3 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy