Timote, iya 2 3:1-5
Timote, iya 2 3:1-5 KBNT
Umenye neza kandi ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe by’amakuba. Koko hazagwira abantu bikunda ubwabo, n’abafite inyota nyinshi y’ibintu, n’abirasi, n’abikuza, n’abanyarubwa, n’ibyigomeke ku babyeyi, n’indashima, n’inkorashyano, n’abagome, n’abazirampuhwe, n’abanyamazimwe, n’abatihanganira abandi, n’indakoreka, n’abanzi b’ibyiza, n’abagambanyi, n’ibishihanyi, n’abahumwe amaso n’ubwirasi, n’abakunda ibyishimo by’umubiri aho gukunda Imana, n’abiha isura y’ubusabaniramana, ariko mu by’ukuri bahakana ishingiro ryabwo. N’abo ngabo rero urabirinde.



![[Song of Songs] Like Magnets Timote, iya 2 3:1-5 Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2Fhttps%3A%2F%2Fs3.amazonaws.com%2Fyvplans%2F35523%2F1440x810.jpg&w=3840&q=75)

