YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cya Samweli 21

21
Abagibewoni n’abakomoka kuri Sawuli
1Ku ngoma ya Dawudi hatera inzara, imara imyaka itatu ikurikiranye. Dawudi abaza Uhoraho, maze Uhoraho aramubwira ati «Ibyo bitewe na Sawuli n’umuryango we b’abicanyi, kubera ko bishe Abagibewoni.» 2Umwami ahamagaza Abagibewoni, arabibabwira. Abagibewoni rero nta bwo bari abo mu miryango ya Israheli, ahubwo bari Abahemori bacitse ku icumu, kandi bari baragiranye isezerano n’Abayisraheli, usibye ko Sawuli yashatse kubatsemba#21.2 yashatse kubatsemba: n’ubwo Yozuwe yari yagiranye amasezerano n’abaturage b’i Gibewoni (Yoz 9,3 . . . ), ibyo dusoma aha biratwumvisha ko Sawuli yigeze gushaka kubatsemba, nyamara nta zindi nkuru zibidutekerereza zatugejejweho. abitewe n’ishyaka yari afitiye Abayisraheli n’Abayuda. 3Dawudi abaza Abagibewoni, ati «Nabagenzereza nte, cyangwa se ni ku buhe buryo nabigororaho, kugira ngo muvuge neza umurage w’Uhoraho?» 4Abagibewoni baramusubiza bati «Icyo dushaka kuri Sawuli n’umuryango we, si ifeza cyangwa zahabu, kandi ntidushaka no kugira uwo twica muri Israheli.» Dawudi aravuga ati «Icyo mumbwira cyose nzakibakorera.» 5Baramubwira bati «Uwo muntu washatse kuturimbura, kandi akibwira ko yadutsembye mu gihugu cyose cya Israheli, 6nimuduhe barindwi mu bamukomokaho#21.6 mu bamukomokaho: nk’uko umuco w’ubugome wa kera wabigenaga, iyo batashoboraga guhana nyir’ugukora icyaha, iyo nzigo yahorwaga mu bamukomokaho, bakabicamo umwe, cyangwa se benshi. Hanyuma ariko, abahanuzi baje kwamaganira kure uwo muco mubi, bagira bati «Abana ntibakaryozwe ibyaha bya ba se!» (Ez 18)., maze tubashwanyagurize imbere y’Uhoraho i Gibeya ya Sawuli, ku musozi w’Uhoraho.» Umwami aravuga ati «Nzababaha.» 7Ariko umwami arokora Mefibosheti, umuhungu wa Yonatani mwene Sawuli, kuko yari yaragiranye na Yonatani isezerano imbere y’Uhoraho. 8Nuko umwami afata abahungu babiri ba Risipa, umukobwa wa Aya, yari yarabyaranye na Sawuli, ari bo Arimoni na Mefibosheti, afata n’abahungu batanu ba Meraba, umukobwa wa Sawuli, yari yarabyaranye na Adiriyeli mwene Barizilayi w’i Mehola; 9abo bose abagabiza Abagibewoni, maze babashwanyaguriza ku musozi imbere y’Uhoraho, uko ari barindwi bapfira icyarimwe. Babishe mu minsi ya mbere y’isarura, mu ntangiriro y’isarura ry’ingano.
10Risipa, umukobwa wa Aya, afata ikigunira acyisasira ku rutare, kuva mu ntangiriro y’isarura kugeza ubwo imvura#21.10 kugeza ubwo imvura: ni ukuvuga mu gihe cy’amezi ane. ihinduye ikagwa kuri iyo mirambo. Ku manywa ntiyarekaga inyoni zo mu kirere zibarya, haba n’inyamaswa zo mu gasozi nijoro. 11Bukeye, babwira Dawudi ibyo Risipa, umukobwa wa Aya, inshoreke ya Sawuli, yakoze. 12Dawudi aherako ajya kuzana amagufa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we; ayavana mu bantu b’i Yabeshi ya Gilihadi bari barayanyaze ku mbuga y’i Betishani, aho Abafilisiti babamanitse, umunsi biciye Sawuli i Gilibowa. 13Avanayo amagufa ya Sawuli n’ay’umuhungu we Yonatani, maze bayakoranyiriza hamwe n’amagufa y’abo barindwi bari barashwanyagujwe. 14Amagufa ya Sawuli, ay’umuhungu we Yonatani, n’ay’abo barindwi bayahamba i Sela mu gihugu cya Benyamini, mu mva ya Kishi se wa Sawuli. Barangiza batyo ibyategetswe n’umwami byose, hanyuma Imana ibona kumerera neza igihugu.
Dawudi arwana n’Abafilisiti
(1 Matek 20.4–8)
15Bukeye, Abafilisiti bongera gushyamirana n’Abayisraheli. Dawudi n’ingabo ze baramanuka bajya kurwana n’Abafilisiti, bakirwana, Dawudi yumva ananiwe. 16Ishibo‐Benobu, wari uwo muri bene Rafa, ni bwo ashatse kwica Dawudi. Uwo mugabo yari afite igihosho gifite uburemere nk’ubw’amasikeli magana atatu y’umuringa, kandi yari yambaye inkota nshya. 17Ariko Abishayi mwene Seruya arahagoboka, maze atera Umufilisiti aramwica. Ni bwo rero ingabo za Dawudi zimwinginze ziti «Ntuzongere gutabarana natwe, hato utazazimya itara#21.17 itara rya Israheli: itara cyangwa iziko twabigereranya n’igicumbi cy’urugo; ni ukuvuga rero ko Dawudi aramutse apfuye, Israheli itaba ikigwegweje ngo ikomeze kubaho. rya Israheli!»
18Nyuma y’ibyo, hongera kuba intambara ku Bafilisiti i Goba. Ni bwo rero Sibekayi w’i Husha yishe Safu wo muri bene Rafa.
19Bukeye, i Goba hongera kubera intambara ku Bafilisiti. Elihanani mwene Yayiri w’i Betelehemu yica Goliyati w’i Gati, wari ufite icumu ryanganaga n’igiti cy’umuboshyi w’imyenda.
20Hongera kuba indi ntambara i Gati. Hakaba umurwanyi ufite intoki esheshatu ku kiganza n’amano atandatu ku kirenge, byose hamwe bikaba makumyabiri na bine, na we akaba akomoka kuri bene Rafa. 21Ashaka gushotora Israheli, maze Yehonatani mwene Shimeya, umuvandimwe wa Dawudi, aramwica.
22Abo bose uko ari bane, bari bene Rafa w’i Gati, nuko bose bicwa na Dawudi n’ingabo ze.

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Videos for Icya kabiri cya Samweli 21