Icya kabiri cy'Abami 22
22
Yoziya, umwami wa Yuda 640–609)
(2 Matek 34.1–2)
1Yoziya yimitswe amaze imyaka umunani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yedida, umukobwa wa Adaya w’i Bosikati. 2Yakoze ibitunganiye#22.2 ibitunganiye: mu bami bose ba Yuda, Yoziya kimwe na Hezekiya, bo bonyine baratwa, kuko babaye indahemuka muri byose, nka sekuruza Dawudi. Nyuma y’itotezwa ryaranze ingoma ya Manase n’iya Aminoni, ingoma ya Yoziya yabaye igihe cyo kuvugurura iyobokamana ry’Uhoraho. Uhoraho, akurikiza sekuruza Dawudi muri byose, ntiyabiteshukaho.
Umuherezabitambo mukuru atahura igitabo cy’Amategeko
(2 Matek 34.8–18)
3Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye, umwami Yoziya yohereza mu Ngoro y’Uhoraho umunyamabanga Shafani mwene Asaliyahu, mwene Meshulamu, amubwira ati 4«Zamuka usange umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu, umubwire abarure feza zose zazanywe mu Ngoro y’Uhoraho, n’izindi abarinzi b’irembo basaruje mu bantu. 5Bazihe abakoresha b’imirimo bashinzwe Ingoro y’Uhoraho, kugira ngo bazihembe abakozi basannye ibyangiritse ku Ngoro y’Uhoraho, 6abo ni ababaji, abubatsi n’abandi bafundi, no kugira ngo izo feza bazigure ibiti n’amabuye abajwe byo gusana Ingoro. 7Ntibazabazwe kumurika feza bahawe, kuko bizeweho kuba inyangamugayo.»
8Umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu abwira umunyamabanga Shafani, ati «Natahuye igitabo cy’Amategeko#22.8 Natahuye igitabo cy’Amategeko; nta gushidikanya ko icyo gitabo ari icy’Ivugururamategeko, cya kindi dufite ubu; byibura igice gisobanura amategeko (imitwe 12–26). mu Ngoro y’Uhoraho!» Hilikiyahu ahereza Shafani icyo gitabo, aragisoma. 9Umunyamabanga Shafani asubira ibwami, atekerereza umwami ibyo yabonye, agira ati «Abagaragu bawe bafashe feza zo mu Ngoro y’Uhoraho, baziha abayobora imirimo, abashinzwe Ingoro y’Uhoraho.» 10Hanyuma umunyamabanga Shafani yongera kubwira umwami, ati «Umuherezabitambo Hilikiyahu yampaye iki gitabo.» Shafani agisomera umwami.
Yoziya asiganuza umuhanuzikazi Hulida
(2 Matek 34.19–28)
11Umwami amaze kumva amagambo yo mu gitabo cy’Amategeko, ashishimura imyambaro ye. 12Hanyuma ategeka umuherezabitambo Hilikiyahu, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, n’umunyamabanga Shafani ndetse na Asaya, umugaragu w’umwami, ati 13«Nimugende mumbarize Uhoraho, jye n’umuryango wanjye na Yuda yose, ibyerekeye amagambo yo muri iki gitabo cyatahuwe mu Ngoro y’Uhoraho, kuko uburakari Uhoraho adufitiye ari bwinshi#22.13 uburakari . . . ari bwinshi: umwami atewe ubwoba n’uko amabwiriza menshi yo mu gitabo cy’Ivugururamategeko atakurikizwaga: tuvuge nko kudaturira Uhoraho ibitambo ahabonetse nko mu masengero y’ahirengeye, ahubwo bakabimuturira aho we ubwe yihitiyemo ariho i Yeruzalemu (Ivug 12,2–13), no kutivanga mu mihango Abakanahani bakoreraga imana zabo (12.29—13.19). Cyane cyane ariko, umwami yarushijeho gushya ubwoba, amaze kumva imivumo ivugwa mu Ivug 28,15–46)., bitewe n’abasekuruza bacu batakurikije amagambo yo muri iki gitabo, ntibite ku bicyanditsemo byose.»
14Umuherezabitambo Hilikiyahu, na Ahikamu, na Akibori na Shafani, na Asaya, barikora basanga umuhanuzikazi Hulida#22.14 Hulida: uwo muhanuzikazi nta kindi tumuziho., umugore w’umugabo Shalumi wari ushinzwe kumenya imyambaro y’imihango yo mu Ngoro, akaba mwene Tikuwa, mwene Harasi. Uwo mugore yari atuye i Yeruzalemu mu rusisiro rwari rwubatswe vuba. Bamaze kumugezaho ubutumwa bahawe, 15arababwira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo: Mugende mubwire uwo muntu wabantumyeho, muti 16’Uhoraho aravuze ngo agiye guteza ibyago aho hantu n’abahatuye, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Amategeko, umwami wa Yuda yasomye. 17Kubera ko bantaye, bagatwikira imibavu izindi mana, bakansuzuguza ibikorwa by’amaboko yabo, uburakari mfitiye uyu mugi ni bwinshi kandi ntibuzashira.’ 18Naho umwami wa Yuda wabatumye kubaza Uhoraho, dore icyo jyewe, Imana ya Israheli mumenyesheje; muzamubwire muti ’Wumvise ayo magambo, wumva n’ibyo navuze kuri uyu murwa n’abawutuye, mvuga ko uzahinduka itongo ukaba ruvumwa, 19nuko umaze kubyumva umutima wawe uricuza, wicisha bugufi imbere y’Uhoraho, kandi ushishimura imyambaro yawe ndetse usuka amarira imbere yanjye . . . ubu rero nanjye ubwanjye nakumvise! 20Kubera iyo mpamvu nzakureka usange abasokuruza bawe, kandi uzigendere amahoro, uzahambwe utabonye na kimwe mu byago nzateza aha hantu.’»
Intumwa zishyira umwami icyo gisubizo.
Currently Selected:
Icya kabiri cy'Abami 22: KBNT
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.