Abanyakorinti, iya 2 6
6
1Ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo. 2Kuko ubwayo yivugira iti «Mu gihe gikwiye, numvise isengesho ryawe; no ku munsi w’uburokorwe, naragutabaye.»#6.2 naragutabaye: reba Izayi 49,8. Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi w’uburokorwe#6.2 umunsi w’uburokorwe: uwo «munsi» ni ukuvuga kuva igihe Kristu aziye mu nsi kugeza igihe azagarukira mu ikuzo. Ni wo mwanya ugenewe abantu bose, baba Abayahudi cyangwa abanyamahanga, kugira ngo bicuze bahinduke. Uwo mwanya nta we uzi igihe uzashirira (1 Tes 5,1), gusa tugomba kuwukoresha neza (Ef 5,16)..
3Nta we rero dushaka guhungabanya, kugira ngo ubutumwa bwacu butagira amakemwa. 4Ahubwo twihatira kugaragaza muri byose ko turi abagaragu b’Imana, turihangana bihagije, ari mu magorwa, mu mage no mu ishavu, 5ari mu ikubitwa, mu buroko no mu midugararo, ari mu minaniro, mu kutagoheka no mu isonza; 6tukitabaza ubuziranenge n’ubuhanga, ubwiyumanganye n’ubugwaneza, muri Roho Mutagatifu; dukoresha urukundo rutaryarya, 7ijambo ry’ukuri n’ububasha bw’Imana; turwanisha intwaro z’ubutungane, zo mu kuboko kw’iburyo n’ibumoso. 8Rimwe turubahwa, ubundi tugasuzugurwa; baradusebya, ubundi bakadushimagiza. Batwita ababeshyi, kandi tuvugisha ukuri. 9Dusa nk’intamenyekana, kandi tuzwi neza. Dufatwa nk’indembe, kandi turi bazima. Baraduhana, ariko ntibageze aho kutwica. 10Turashavuzwa, nyamara duhora twishimye. Turi abakene, nyamara dukungahaza benshi. Batugize abinazi, kandi ari twe dutunze byose!
11Bavandimwe b’i Korinti, twababwiye ukuri kose, tubaranguriza umutima wacu. 12Muwufitemo umwanya mugari: uwanyu ubanza ari wo ufunganye! 13Nimutwishyure rwose, ndababwira nk’abana banjye: nimutwugururire namwe umutima wanyu!
Kutivanga n’abatemera
14Ntimukagirane urunana rw’insumbane n’abatemera! Mbese ubutungane hari isano bugirana n’ubukozi bw’ibibi? Urumuri rwabangikana rute n’umwijima? 15Kristu na Beliyari bakumvikana bate? Uwemera n’utemera bahuriye he#6.15 bahuriye he? aha ngaha (6.14–18) Pawulo araburira Abanyakorinti bimwe mu bigeragezo bibugarije, nko kuyobera mu bigirwamana no kugirana umushyikirano ukomeye w’abatemera Kristu; ibyo byose bishobora kubatwara bikabibagiza inzira nyayo y’abana b’Imana.?
16Mbese ingoro y’Imana yasangirwa ite n’ibigirwamana? Erega, ni twe ngoro y’Imana Nzima, nk’uko ubwayo ibyivugira iti «Nzatura muri bo, nzatambagire rwagati muri bo, maze nzabe Imana yabo, na bo bazambere umuryango. 17Nimuve muri abo bantu, mwitandukanye na bo, uwo ari Nyagasani ubivuga. Mwirinde gukora ku cyabahumanya, maze ubwanjye nzabakire. 18Nzababera umubyeyi, namwe mumbere abahungu n’abakobwa, uwo ni Nyagasani ubivuze.»#6.18 ubwayo ibyivugira . . . Nyagasani ubivuze: reba Lev 26,12; Yer 51,45; Iz 52,11; 2 Sam 7,14; Yer 31,9; Iz 43,6.
Currently Selected:
Abanyakorinti, iya 2 6: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.