YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Amateka 14

14
1Asa yakoze ibyiza bitunganiye Uhoraho, Imana ye. 2Yashenye intambiro z’abanyamahanga n’amasengero y’ahirengeye, asenya n’inkingi z’ibigirwamana kandi atemagura ibiti byeguriwe Ashera. 3Ategeka Abayuda gushakashaka Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, no kubahiriza amategeko n’amateka ye. 4Yakuyeho#14.4 Yakuyeho amasengero: ibi biravuguruza ibiri muri 1 Bami 15,14, aho bavuga ngo «amasengero y’ahirengeye ntiyavuyeho». amasengero y’ahirengeye n’intambiro baturiragaho imibavu mu migi yose ya Yuda, nuko ku ngoma ye igihugu kigira ituze.
5Yubaka imigi ikomeye muri Yuda kuko igihugu cyari gituje; muri iyo myaka ntiyagira intambara arwana kuko Uhoraho yari yamuhaye amahoro. 6Abwira Abayuda, ati «Twubake iyi migi, tuyizengurutse inkike z’amabuye n’iminara, tuyikingishe inzugi zifite ibihindizo mu gihe igihugu ari twe tukigitegeka. Twashakashatse Uhoraho Imana yacu, maze na we aratwakira kandi aduha amahoro mu mpande zose.» Nuko barubaka, birabahira.
7Asa yari afite abarwanyi ibihumbi magana atatu b’Abayuda bitwaje ingabo nini n’amacumu, akagira n’abarwanyi ibihumbi magana abiri na mirongo inani b’Ababenyamini bitwaje ingabo nto kandi barasanisha imiheto. Abo bose bari abagabo b’intwari.
8Zera w’Umukushi#14.8 Zera w’umukushi: Zera uwo ntitumuzi neza kandi no muri 1 Bami nta cyo bamuvugaho. Iryo zina Kushi bavuga hano si igihugu cya Etiyopiya, ahubwo ni umuryango w’inzererezi zabuyeraga mu butayu bwa Negevu, bagakunda gutera mu gihugu cya Yuda bazanywe no gusahura. Nanone ariko, birumvikana ko iyi mibare ivugwa aha ari ugukabya. arasohoka n’ingabo ze ibihumbi n’ibihumbi b’abarwanyi, n’amagare magana atatu, ajya gutera igihugu, nuko agera i Maresha. 9Asa aramusanganira, maze baremera urugamba mu kibaya cya Sefata, hafi ya Maresha. 10Asa atakambira Uhoraho Imana ye, agira ati «Uhoraho, umunyantege nke nta wundi ushobora kumukiza umwanzi ukomeye uretse wowe. Uhoraho, Mana yacu, dutabare! Kuko ari wowe twishingikirijeho, kandi n’uru rugamba twaruremye mu izina ryawe. Uhoraho, uri Imana yacu: umuntu ntakagutsinde!»
11Nuko Uhoraho atsindira Abakushi imbere ya Asa n’imbere y’Abayuda, maze Abakushi barahunga. 12Asa n’ingabo ze barabakurikirana babageza i Gerari; hapfa abantu batabarika mu Bakushi, ntihagira n’umwe ubananira, kuko barimbuwe n’Uhoraho n’ingabo ze. Ingabo za Asa zigarukana iminyago myinshi cyane. 13Batsinda imigi yose ikikije Gerari, kuko Uhoraho yari yabateye ubwoba; bamaze kuhanyaga bayikuramo iminyago myinshi. 14Batera n’ibiraro by’amatungo, maze banyaga amatungo magufi menshi n’ingamiya. Hanyuma basubira i Yeruzalemu.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Icya kabiri cy'Amateka 14